× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abapasiteri bazima baracyariho ? Uko bahagarara mu buryo bw’Umwuka byaramanutse

Category: Pastors  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Abapasiteri bazima baracyariho ? Uko bahagarara mu buryo bw'Umwuka byaramanutse

Indangagaciro z’abapasiteri bo muri iki gihe ntizivugwaho rumwe, bamwe bagaragaza ko hari uko byagiye bihinduka mu buryo bwiza n’ububi.

Mu gusobanukirwa ibi turifashisha ubushakashatsi bwa Barna Research Center bwamurikiwe muri Summer Sabbatical Webnar.

Amakuru yataruwe guhera mu 2015 kugeza mu 2022, agaragaza ko ubwigunge, kwumva uhejwe, kutibona mu bandi kuba pasiteri byiyongereye kuko byavuye kuri 14% bigera kuri 18%.

Abapesiteri babajijwe niba bashyigikirwa n’abantu babo ba hafi muri 2015. Abagera kuri 68% by’abapasteri babajijwe bavuze Yego. Ubu babajijwe 49% bonyine ni bo babyemeje.

Turebe ku bijyanye n’amarangamutima muri 2015, 21% nibo bumvaga bameze neza mu buryo bw’amarangamutima, nibe n’ubu kuko byazamutse bigera kuri 32%, naho ku bijyanye no guhagarara neza mu buryo bw’Umwuka, byaramanutse kuko byavuye kuri 37% bigera kuri 14%.

Ububushakashatsi kandi bwagaragaje ko abapasiteri biyitaho bakimeza neza mu nguni zose z’ubuzima ari bo bakunze kuba bameze neza mu buryo bw’amarangamutima no mu mitekerereze bikabafasha kuyobora itorero, kuriteza imbere no gukomeza icyerekezo cy’itorero muri rusange.

Rich Villodas, umwe mu bamuritse ubu bushakashatsi yagize ati; "Ndatekereza ko kwubaka amatsinda, yo guhugurana ku ngingo zitandukanye ari byiza, bifasha mu gukomeza umurimo, buri umwe aba akomeye ku buryo n’iyo hagize ubura ntacyuho kigaragaramo".

Uko abapasiteri bahagarara mu buryo bw’Umwuka, byaramanutse

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.