× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abigisha 2 bigishije ijambo rimwe, ibitangazamakuru birahahurira: Ibyaranze igiterane cya Korali Salemu

Category: Choirs  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abigisha 2 bigishije ijambo rimwe, ibitangazamakuru birahahurira: Ibyaranze igiterane cya Korali Salemu

Korali Holy Nation ADEPR Gatenga yigeze kuririmba iti: "Ibyishimo n’umunezero biva kuri wowe"(Yesu Kristo), ibi byishimo ni byo byatenderaga ku maso y’abitabiriye igiterane cyateguwe na korali Salem.

Iki giterane cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo (ahitwa CBE yahoze yitwa SFB), ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, cyitabirwa n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza ndetse n’abaturutse hanze ya Kaminuza. Cyabanjirijwe n’iteraniro ryatangiye saa Tatu za mu gitondo.

Umuyobozi w’amateraniro Ev. Masengesho Jean Baptiste, umwe mu bavugabutumwa bize muri iyi Kaminuza akaba yarabaye n’umuyobozi w’umuryango wa CEP ndetse n’umwe mu bashinze iyi korali, yafashije abitaburiye igiterane abinjiza mu mwuka wacyo.

Uyu mugabo uzwiho kuba umushyushyarugamba w’umuhanga akanakunda amateka yaba aya Bibiliya ndetse n’andi, yabwiye abari aho ko aka gasozi kahoze kitwa Mburabuturo, ariko ubu kahinduriwe izina kitwa Ubuturo.

Yasobanuye ko Imana yakagabije abanyamasengesho baturutse imihanda yose, bituma kitwa Ubuturo, dore ko abenshi baza kuhiga bidaturutse ku mbaraga z’ubushobozi ahubwo ari ku bwo gusohora kw’amasezerano. Uyu mwanya w’amateraniro waranzwe n’ibyishimo biva ku ndiba y’umutima ndetse no gufashwa bikagaragara.

Saa Tatu n’iminota 50, korali Salem yari yambaye neza cyane, yazamutse ku ruhimbi iririmba indirimbo ebyiri. Ubwo yageraga ku ndirimbo igira iti "Mutima wanjye himbaza Uwiteka ku bw’Imirimo Imana yagukoreye", abari bicaye bahise bahaguruka barafashwa ndetse bayifasha kuririmba iyo ndirimbo, kuko yibutsaga buri wese imirimo y’Imana.

Korali Salem yari yambaye neza cyane

Ahagana saa Yine n’iminota icumi, korali Isoko y’amahoro yahamagawe ku ruhimbi iririmba indirimbo enye. Izi ndirimbo zabanjirijwe n’ikorasi ivuga ngo "Imirimo yawe Mana irahebuje", yongeye guhagurutsa abantu bari mu rusengero bakomezaga kwiyongera.

Abari mu materaniro kandi bafashije iyi korali kuririmba indirimbo "Twari abanyamahanga", yibutsa abantu imirimo y’amaraso ya Yesu Kristo.

Umwanya wo gushima Imana wabimburiwe n’abasore batatu biyita "Triple E" ni ukuvuga Elie, Elise na Edmond". Aba basore babana mu nzu imwe (muri Ghetto), banejeje abantu bitewe n’ibyishimo bari bafite ubwo batambutsaga ishimwe ry’uburyo Imana yabakuye kure ikabarinda kumwara, ikabishyurira Ghetto ikanabagaburira.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa El -Elohe ribarizwa muri iyi Kaminuza, ryazamuye abantu mu buryo bw’Umwuka ubwo ryaririmbaga indirimbo ivuga ngo "Akira Ishimwe ryanjye Yewe Mana we..". Iyi ndirimbo yinjije neza abantu mu mwanya w’Ijambo ry’Imana wakurikiyeho.

El Elohe Worship Team yahembuye benshi

Saa Tanu n’iminota 23 ni bwo Umushumba wa Paroisse ya Kamashashi Pastor Jean Bosco yafashe umwanya abwiriza itorero ry’Imana.

Mu ijambo riri muri Zaburi ya 84:5 yahereyeho ndetse agakomeza 1 Abakorinto 3:16; yibukije abantu ko "imibiri yacu" ari insengero z’Umwuka, Kristo Yesu atuyemo, bityo ko "dufite inshingano zo kuyirinda". Aha yasobanuye ko urusengero nyiriziza atari inyubako ahubwo ari Umutima.

Nyuma y’amateraniro yakurikiwe n’umusangiro, igiterane cyatangiye saa Cyenda zuzuye, umuyobozi w’igiterane yari Bwana Hakizimana Jean Damascene nawe wayoboye umuryango wa CEP ndetse akaba umwe mu bashinze iyi korali yavukiye mu bise by’amasengesho.

Korali Horeb imwe mu makorali akunze cyane muri iyi Kaminuza, yabimburiye abandi ku ruhimbi iririmba indirimbo ebyiri aho abantu benshi basazwe n’amarangamutima ku ndirimbo yitwa "Kristo Nyir’itoro".

Korali Salem yagarutse ku ruhimbi iririmba indirimbo ebyiri aho yibutsaga abantu umumaro wo kwibera muri Yesu Kristo ndetse no kubibutsa ko umukiranutsi w’Imana ashinganye.

Saa Kumi zuzuye, Korali Isoko y’amahoro ni bwo yafashe indangururamajwi mu ndirimbo eshatu. Bahereye ku ndirimbo ikubiyemo amashimwe y’abaririmbyi bikiranyaga bavuga uko Imana yabakijije indwara, ikabigisha gusoma no kwandika ndetse igakuraho udupfukamunwa.

Nyuma y’izi ndirimbo, umuyobozi wa Korali Salemu, Bwana Xavier yafashe umwanya avuga amavu n’amavuko ya Korali Salemu akubiye mu ijambo riboneka mu Abaheburayo 7:1-3 aho yasobanuye ko Korali Salemu bisobanuye amahoro, bivuze ko abantu "dukwiriye kurangwa n’amahoro".

Umuramyi Danny Mutabazi yahise yakirwa ku ruhimbi, aririmba indirimbo eshatu. Ubwo yageraga ku ndirimbo "Karuvari", imbaga yitabiriye igiterane yarahagurutse bamufasha kuyiririmba ubona bishimye cyane.

Ahagana saa Kumi n’imwe n’iminota 20, Umwigisha w’umunsi Ev Joseline Mukatete yafashe umwanya abwiriza ijambo risa n’iryo Pasteur Jean Bosco yabwirijeho kandi mu gitondo ntiyari ahari ,abantu baratangara.

Iri jambo ryari rifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Imana ntikiba mu Ihema, iba muri twe. Yabwiye ahari mu giterane ko Imana ikwiye kubarinda kuba mu idini Umwami atabazi.

Yisunze ijambo yasomye riboneka muri 1 Abami 1:3-4 aho Umwami Dawidi yabanaga n’umukobwa witwaga Abisagi ariko Dawidi ntamunenye.

Iki giterane cyasojwe ahagana saa Kumi n’ebyiri n’igice gisozwa abenshi batabishaka kubera umunezero wakiranze. Kitabiriwe n’Abanyamakuru bari bahagarariye Ibitangazamakuru bya Gikristo bitandukanye nka Paradise.rw, Zaburi Nshya, Juru TV, Bohoka Tv n’ibindi.

Isoko y’amahoro Choir yacanye umucyo muri iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mbega umwanditsi w’umuhanga wandika inkuru neza! Paradise.rw ndagirango mbashimire byimbitse kuko nimwe kinyamakuru cyonyine cyandika fully Gospel. Ikindi,nagirango mbashimire kubw’uyu munyamakuru witwa Frodouard. Uyu mwana simuzi gusa nta nkuru yanditse njya ndenza ingohe,ni umuhanga birenze ukwemera,yandika inkuru wayisoma ukabona ko yanditswe n’Umukristo,aba nibo bakenewe. Mu Rwanda ,uretse Gedeon wa inyarwanda.com ntawundi mwanditsi wabagereranya. Mukomereze aho Imana ijye ibafasha turabakunda.

Cyanditswe na: Mutabazi Alphonse  »   Kuwa 07/03/2023 16:52