× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yatangiranye abaririmbyi 8: Urugendo rwa Gahogo choir irangamiye guhembura abantu mu cyumweru cy’Ivugabutumwa

Category: Choirs  »  September 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yatangiranye abaririmbyi 8: Urugendo rwa Gahogo choir irangamiye guhembura abantu mu cyumweru cy'Ivugabutumwa

Benshi bayikunze mu ndirimbo "Wanshiye iki Yesu". Hari umucuruzi nzi duturanye, ku ifunguro rye rya Saa sita ntihaburagaho Salade yitwa "Gorgota".

Hari umwizera mushya twatangiranye urugendo, yiberaga mu munyenga w’urukundo n’indirimbo yitwa "Ndaje", nyamara nzi inkumi ituye i Kanombe, iyo uyisuye ikuzimanira "Akira Ishimwe", mu gihe uwagororewe i mageragere we abuze "Yarahabaye" ntiryarema!

Sinakwirengagiza umurwayi uherutse kuva mu bitaro by’indembe i Kanombe nigeze kumwunva aririmba "Muri ya mibabaro". Ngiyi korali Gahogo mwakunze muri benshi kuri ubu yagarutse nka ya Vino nshya mu mifuka mishya.

Hagamijwe gukomeza gusohoza ibyanditswe byera, Gahogo choir yateguye icyumweru cy’ivugabutumwa cyiswe "Gahogo Evangelical week" cyangwa se "Icyumweru cy’ivugabutumwa cyateguwe na Gahogo Choir".

Iki cyumweru cy’ivugabutumwa gifite insanganyamatsiko iboneka muri 1 Abami 19:7 hagira hati: "Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”

Abazi amateka y’umuhanuzi Elia bibuka uburyo nyuma yo kwica abahanuzi ba Baali, umwamikazi Yezebeli muka Ahabu yashatse kwica Elia, ahitamo kuryama munsi y’igiti cy’umurotemu yisabira gupfa.

Aha niho yongeye kubonera ko Uwiteka Imana amukunda, ubwo yoherezwaga marayika w’Uwiteka akamugaburira ubugira gatatu, aza gusubizwamo imbaraga ndetse akomeza urugendo afite ibyiringiro.

Uko ni ko ubuyobozi bwa Gahogo choir bwasobanuriye itangazamakuru imvano yo guhuza iri jambo n’icyumweru cy’ivugabutumwa bateguye. Bavuze ko nyuma y’uko zimwe mu nsengero zifunzwe, bamwe mu bakristo bakagwa umwuma mu buryo bw’umwuka, abantu bakeneye Imbaraga kugirango bakomeze urugendo rujya mu ijuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 26 Nzeli 2024, ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi b’iyi korali barimo: Umuyobozi mukuru NIBAMUREKE Thadee, Umwungiriza we NASETI Concorde, Ushinzwe iterambere Hategekimana Jean Claude, Umutoza w’amajwi wungurije NKURIJE Bernard, Umuyobozi wa Diaspora: MUSHUMBA Raphael na Rwagasore Ruth Ushinzwe itangazamakuru.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi mukuru yavuze bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cy’ivugabutumwa birimo: kubwiriza ubutumwa bwiza no gusura abarwayi mu bitaro bya Kabgayi.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye, iki cyumweru cy’ivugabutumwa cyagiye kivamo umusaruro urimo abantu benshi bagiye bakira agakiza biturutse ku butumwa bwiza mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.

Ku byerekeranye n’ubusobanuro bw’Imyaka 30, Visi perezida wa Korali yagize ati"Imyaka 30 ivuze ibintu byinshi,n’ubwo byinshi wabona bitagaragara,ariko mu myaka 30 Gahogo Choir yavuze ubutumwa ahantu henshi cyane, abantu benshi barakijijwe, natwe abaririmbyi byagiye bitugirira umusaruro ugasanga turabana hafi, twagiye dufashanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yunzemo ati: "Umusaruro wa mbere ni uko twabwirije ubutumwa abantu benshi bakava mu byaha bakaza kuri Kristo."

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi mukuru yashyizeho agakeregeshwa. Yagize ati: "Abaririmbyi natwe ubwacu ubona ko habayemo impinduka mu buryo butandukanye, wenda urebye amashusho ya cyera, akareba n’ubu ngubu abona ko ari abantu batandukanye, twagiye tubonera imigisha myinshi kuri Korali Gahogo."

Ku byerekeranye no kuba iyi korali yari imaze iminsi icecetse nk’uko byabajijwe na Dudu Rehema wa Life radio, Umuyobozi yavuzeko byatewe ahanini n’icyorezo cya COVID 19. Gusa yongeyemo ko nyuma y’ibi bihe byo guceceka bamaze gukora indirimbo 2 zirimo "Ya mibabaro" yasohotse igakundwa n’abatari bakeya.

Nyuma y’iyi ndirimbo bakaba barakoze iyitwa "Nitugerayo" n’ubwo batasohoraga indirimbo ariko bakomeje ibikorwa bitandukanye birimo ibiterane mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Kubyerekeranye no kuba uyu mwaka barahisemo gukoresha amakorali yo muri Gahogo, mu gihe umwaka washize bari batumiyemo Hoziana Choir, yavuze ko kuri ubu bahisemo gukoresha amakorali yo muri Paroisse ya Gahogo.

Yavuze ko impamvu nyurizina ari uko ariko umwuka yabishimye n’Imana yabishatse.
Gahogo Evangelical week ni icyumweru cy’ivugabutumwa giteganyijwe kuva le 30/09/2024 kugeza le 06/10/2024 mu karere ka Muhanga ku rusengero rwa ADEPR Gahogo.

Gahogo Choir mu kiganiro n’abanyamakuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.