× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Afite agahigo muri ADEPR: Amateka ya Methode washyize hanze indirimbo "Yesu ndi uwawe"-VIDEO

Category: Artists  »  December 2022 »  Our Reporter

Afite agahigo muri ADEPR: Amateka ya Methode washyize hanze indirimbo "Yesu ndi uwawe"-VIDEO

Methode ni we muhanzi rukumbi muri ADEPR ufite indirimbo iri mu njyana y’Igihinde. Ni ibigwi n’amateka yanditse mu muziki w’abaramyi babarizwa muri ADEPR.

Methode Nzabahimana niyo mazina ari ku byangombwa bye, ariko we akoresha izina rya Methode mu ruhando rwa muzika. ’Urankunda’ ni yo ndirimbo yatumye benshi bamenya izina rye, yongera kuvugwa cyane ejobundi ubwo yasubiragamo indirimbo ’Holy Spirit’ ya Meddy.

Methode ni umuramyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Muhima mu mujyi wa Kigali, akaba afite umwihariko wo guhimbaza Imana mu njyana zitandukanye zirimo n’izitamenyerewe muri ADEPR aho twavugamo nk’indirimbo yise ’Izina ryiza’ iri mu njyana y’Igihinde.

"Nzabahimana Méthode ni umuririmbyi ukorera umuziki wa Gospel mu Rwanda nsengera muri ADEPR. Nkaba nkora umuziki kubera kuwukunda no kwamamaza ubwami bw’lmana gusa, kuko mfite akandi kazi nkora mu buryo bwo gushakisha imibereho" - Ni gutya yibwira umuntu utamuzi.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo yakoze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho (Audio visuel) yitwa "Iwacu". Yahise ajya kwiga nk’uko abyivugira ari "Mpita njya kwiga kaminuza ubwo umuziki mera nk’aho nywuhagaritse kugeza mu mwaka wa 2015. Nyuma nib wo nongeye gukora ngeza kuri Album y’amajwi yitwa "Wagize Neza" yari iriho indirimbo 8".

Methode ari mu bahanzi mbarwa bo muri ADEPR baminuje

Album ye ya mbere yayimuritse mu gitaramo yakoze tariki 11/11/2018. Ati "Umwaka wa 2019 nahise njya gufata amahugurwa mu bijyanye na muzika no kwiga gucuranga ariko ntangira na projet yo gukora album ya video. Covid-19 yateye, projet zanjye zigeze hagati ubwo ziba zirahagaze kugeza ejo bundi mu kwezi kwa 7. Ubu ndimo gukora muzika uko lmana inshoboje".

Asobanura ko adakora umuziki nk’umwuga bitewe n’akandi kazi afite kamutwara umwanya munini ku munsi. Ati "Kugeza ubu ntago nkora umuziki nk’umuntu wabigize umwuga, ahubwo kuri njye umuziki ni bumwe mu buryo bumfasha gukora akazi kanjye neza. Nywukora gusa iyo numvise binjemo".

Uyu muhanzi kuri ubu afite indirimbo yise "Yesu Ndi Uwawe" isanzwe ari iyo mu Gitabo. Avuga ko irimo ubutuma buvuga ko "lmana ni umubyeyi dukwiriye kwizera no guha ibyacu byose". Ni indirimbo ya kane akoze igaragaza amashusho. Asobanura ko ayishyze hanze muri iyi minsi kubera ko "ndimo gufashwa nayo cyane muri ino minsi".

Methode ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi itari micye yari amaze acecetse. Iyo umubajije impamvu, agusubira agira ati: "Hari ibindi bintu nari maze igihe mpugiyemo nkabona bitanyorohera ngo mbone umwanya qo gukora umuziki".

Aganira na Paradise.rw, Methode yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze arebeye kuri Hillsong mu buryo bwo gukurura no kumva uburyohe n’ubwiza bw’lmana mu ndirimbo ndetse anarebera kuri Kirk Franklin mu rwego rwo kwiga kuririmbana ubuhanga buhanitse.

Methode n’abaririmbyi be mu ndirimbo "Yesu ndi uwawe"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "YESU NDI UWAWE" YA METHODE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.