× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana yambereye umutaka mu mvura y’amahindu - Ishimwe rya Ev. Eliane wizihiza isabukuru y’imyaka 40

Category: Ministry  »  47 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imana yambereye umutaka mu mvura y'amahindu - Ishimwe rya Ev. Eliane wizihiza isabukuru y'imyaka 40

Kuwa 04 tariki ya 23 Mata 2026 ni isabukuru y’amavuko y’umuramyi akaba n’umuvugabutumwa bwiza Ev. Eliane Niyonagira washinze umuryango Family Corner.

Wari umunsi udasanzwe kuri uyu muramyi wujuje imyaka 40 y’amavuko avuye mu masengesho y’iminsi 40.

Ibyishimo byari byose bisendereye mu mutima w’uyu muvugabutumwa uzwiho kugira inshuti nyinshi bigendanye n’uburyo azi kubana neza n’abantu bose.

Mu mafoto yashyize kuri status ye ya WhatsApp yagaragaje uburyo inshuti nyinshi ndetse n’Umuryango we bishimiye iyi sabukuru bakamuba hafi, bakamuririmbira ndetse bakamuha n’impano.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ubusobanuro bw’umunsi we w’amavuko. Ati: "Ku isabukuru yanjye insigira urwibutso ko ejo harangiye ariko hari ahandi ejo hantegereje ngomba guharanira ko hazaba heza kurusha ejo hashize".

"Nzirikana ko nabayeho ku bw’intego mbishimira Imana-Ev Eliane Niyonagira.

Yakomeje ati: "Irindi shimwe ni uburyo Imana yambereye umutaka no mu mvura y’amahindu. Ishimwe rya gatatu ni uko ngize iyi sabukuru nyuma yo kumenya umurongo ngomba gukoreramo ntegura iherezo ryanjye n’izabukuru zanjye".

Buri sabukuru igira urwibutso. Kuba yaravutse agakura abishimira aba bantu 4. Yagize ati: "Kuba ndiho uwa mbere nshinira ni mama wambyaye na papa birumvikana.

Uwa kabiri ni Nyogokuru na marume bandeze ngicuka kugeza banshyingiye. Uwa gatatu ni umugabo wanjye wamfashe nka responsabilités ze z’ibanze akanashyigikira umuhanagaro Imana yanshyizemo. Uwa Kane ni inshuti zanjye zose."

Ev Eliane arashimira Imana yamubereye umutaka mu mvura y’amahindu.

Hari abantu batajya bizihiza isabukuru y’amavuko. Aba nabo yabageneye ubutumwa. Yagize ati: "Nababwira ngo kubaho kwawe si uko hari abandi gusa, mwikunde mwige gutegura isabukuru bigendanye n’ubushobozi mutumire inshuti kandi mwizihirwe kuko burya abandi bagukunda kuko nawe wikunze.

Cyera najyaga mbabara ngo ntibankorera anniversaire nsanga n’umugabo ni uko ntangiza gahunda yo kuyimukorera bigera igihe abyumva ko nanjye mbikeneye akabintegurira, akenshi biterwa n’aho umuntu yakuriye n’ibikomere yakuranye".

Mu migisha yahawe n’Imana irangajwe imbere no kugira umugabo umukunda akanashyigikira imishinga ye

Ev. Eliane Niyonagira ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel akaba n’umuvugabutumwa bwiza. Afite indirimbo ze bwite ndetse yabaye mu makorali atandukanye kuva akiri umwana. Mu 2014 ni bwo yakoze indirimbo ya mbere, abura ubushobozi acika intege.

Vuga uti "baraberanye"

Mu 2021 ubwo yari arwaje umwana "ageze ku munwa w’urupfu ni bwo Mwuka Wera yanyibukije ko mfite intwaro nakoresha yo kuramya Imana ni uko nawinjiyemo [umuziki]".

Yakomeje agira ati "Mfite indirimbo 8 zanditse, maze gusohora 5 z’amajwi muri zo, 2 ziri kuri Youtube yanjye INEZAB TV mu buryo bwa Lyrics, izindi ndacyazibitse."

Nyuma y’ubuzima bushaririye uyu muvugabutumwa yaje kwaguka aho kuri ubu ari umuyobozi wa Family Corner umuryango uzwi mu bikorwa bigamije kubaka umuryango unategura ibitaramo bikomeye.

Uyu muryango mu minsi yashize watumiye abarimo Tonzi ndetse na Bosco Nshuti mu gitaramo cyiswe "Family Healing" cyakurikiraga Family Gala Night.

Igisobanuro cy’umuryango wuzuye kandi wuzuzanya

Ev. Eliane Niyonagira yakoze ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.