× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Afurika Haguruka: Apotre Dr. Paul Gitwaza yatumiye abantu bose mu giterane nyuma yo gutangaza amatariki

Category: Pastors  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Afurika Haguruka: Apotre Dr. Paul Gitwaza yatumiye abantu bose mu giterane nyuma yo gutangaza amatariki

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi akaba ari na we warishinze, Apotre Dr. Paul Gitwaza, yatangaje amatariki y’igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25, anatumirira buri wese kuzacyitabira.

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Apotre Gitwaza, igiterane ‘Africa Haguruka’ kizatangira tariki 4 gisozwe tariki 11 Kanama, aho bazaba basengera Afurika by’umwihariko ibibazo biyugarije.

Yabitangaje agira ati: “Kuva ku ya 4 kugeza ku ya 11 Kanama, uzifatanye natwe mu Cyumweru kidasanzwe cy’ukwizera, gukura mu buryo bw’umwuka no guhindurirwa mushya, mu giterane Afurika Haguruka 2024!”

Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo umugabane w’Afurika n’abawutuye basengere impinduka zo mu buryo bwinshi, bayishakira ejo hazaza heza, mu magambo ye agira ati: “Ni igihe cyo kugaragaza imbogamizi tugakuraho inzitizi, tukubaka ejo hazaza heza dufatanyije.”

Igiterane Afrika Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25, gisanzwe kiberamo ibindi bikorwa birimo amahugurwa mu byiciro birindwi ari byo Umurimo w’Ivugabutumwa, Ubuyobozi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro. Aya mahugurwa atangwa n’abakozi b’Imana batandukanye basanzwe babifite ubumenyi muri izo ngeri.

Ayo mahugurwa aba mbere ya saa sita ndetse akabera mu Itorero Zion Temple Celebration Center Ngoma mu Gatenga, nyuma ya saa Sita hakaba ibiterane by’ububyutse, ku musozi wa Giheka wahawe izina ‘Hermon’ n’Intumwa Dr Gitwaza.

Kuva igiterane Afrika Haguruka cyatangira mu mwaka wa 2000, Itorero Zion Temple rivuga ko abantu benshi bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza biyongereye, bityo ko bizafasha umugabane w’Afurika kuzamuka mu myumvire no mu buryo bwo mu mwuka, bityo bikazahindura umugabane batuyeho.

Apotre Dr. Paul Gitwaza yasoje atanga ubutumire kuri buri wese anamushishikariza kutazabura muri iki giterane agira ati: “Ntuzabure kuri iyi nshuro, mu ngoma y’Imana yo kubaka Ubwami bwayo ku Isi.

Apotre Dr. Gitwaza Paul washinze Zion Temple

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.