× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo “Nkomeza” ya Tuyisenge Jeannette iri gukomanga ku muryango wo gusohokeramo

Category: Artists  »  9 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indirimbo “Nkomeza” ya Tuyisenge Jeannette iri gukomanga ku muryango wo gusohokeramo

Mu gihe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje gutegereza ibihangano bishya bibafasha kwegera Imana, umuhanzikazi Jeannette Tuyisenge yamaze gutangaza ko indirimbo ye nshya yise “Nkomeza” iri hafi cyane gusohoka.

Iyi ndirimbo iteganyijwe gusohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, Saa Yine zuzuye, ibintu byamaze kongera amatsiko ku bakunzi b’imiziki ya Gospel ndetse n’abakunzi b’ijwi rye rizwiho guhumuriza imitima.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Jeannette Tuyisenge yavuze ko “Nkomeza” ari indirimbo yavutse mu bihe byo gutekereza ku mirimo ikomeye Imana yamukoreye mu buzima bwe. Ibi byatumye yuzura ishimwe n’ishyaka ryo gusangiza abandi ubuhamya bwe, abasaba kwibuka aho Imana yabakuye.

Ati: “Naricaraga nkareba imirimo y’Imana ku buzima bwanjye, numva nshatse kubisangiza abandi, kugira ngo bibuke aho yabakuye.”

Indirimbo “Nkomeza” ije ikurikira izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Inshuti” na “Barahiriwe”, zamuhesheje izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.

“Nkomeza” izanye ubutumwa bwo gukomeza abantu mu bihe by’ibigeragezo no kubibutsa imbaraga z’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Mbere yo gushyira “Nkomeza” ku mugaragaro, waba ureba imwe mu ze zakunzwe cyane kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.