Niwatuza akanwa kawe y’uko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe y’’uko Imana yamuzuye uzakizwa, Kuko ibyanditswe bivuga biti: "Umwizera wese ntazakorwa n’isoni". (Abaroma 10:9;11).
Gukizwa ni umusaruro uturuka ku byo wizeye n’ibyo watura. Ntabwo ari uguhindura idini, gutwara Bibiliya nini mu nzira, kumenya imirongo ya Bibiliya mu mutwe, kwambara imyenda miremire, kuvugana ubwitonzi ukuntu n’ibindi. Ibyo ni bimwe mu bimemyetso biranga abavuga ko bakijijwe.
Ariko ntabwo ari zo imbuto z’agakiza dusanga mu Abagalatiya 5:22;23.n Haranditse ngo "Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana."
Agakiza ni impano uhabwa n’Imana iyo wizeye ko Yesu yagupfiriye ku musaraba kugira ngo utazarimburwa n’ibyaha byawe, hanyuma ukajya witwararika ndetse uvuga ibyo wizeye. Udafite isoni yo kumumenyekanisha, ndetse wirinda kumukoza isoni, ahubwo witondera ibyo yavuze.
Iyo mpano uhabwa n’Imana iza nk’igikapu cyuzuyemo izindi mpano nyinshi. Urugero kunesherezwa ibyaha, gutabarwa, kurindwa imigambi ya satani, kumenya icyo Imana igushakaho, gushobozwa kubisohoza, kugendera mu masezerano yayo, kumenya Imana no kurushaho umunsi ku munsi;
Guhindurwa umwana w’Imana, kubona ubwenegihugu bw’ijuru, kwambikwa icyubahiro n’igitinyiro cya So, umugisha ku byo ukora, gusarura imirimo myiza ukora, kuyoborwa n’Umwuka Wera, kwirukana amadayimoni, kubona ubungingo buhoraho n’ibindi.
Gusa hari igihe umwanzi atugerageza ngo arebe niba tuzi abo turi bo, niba dushobora gushikama ku byo twizeye cyangwa niba twagwa tukabivamo twashonje cyangwa se twarengewe n’ibisubizo.
Agakiza ni uburyo ukoresha amakuru wahawe ku Mwami Yesu kuko ari we Umukiza wawe.
Rero nkwifurije gusuzuma uko ukoresha ayo makuru uhora wumva. Iyo aza kuba adaturuka ku Imana, yari kuba yarazimye burundu. Hashize imyaka irenga 2000, Yesu wapfuye akazuka akivugwa, aririmbwa, yubahwa, akundwa n’abadafite icyo bapfana.
Siwe mwiza wabayeho we nyine, ariko niwe uvugwa n’isi yose. Yagaragaye imyaka itatu n’igice gusa, yari muto mu myaka, yari umukene uturuka mu bakene, yari uwo mu gihugu cya kure, mu gihe kitari icya ’Social media’, ariko yaravuzwe, akomeza kuvugwa kuruta abantu bose babayeho, kandi bazabaho. Niba koko atava ku Imana, kuki ari kurushaho kuvugwa kandi hashize iyo myaka yose. Kuva kubana bato kugeza ku bakambwe baramuvuga.
Ongera utekereze uko umwumva, uhitemo kwakira iyo mpano cyangwa kuyireka. Gusa yavuze ko hari igihe azirengagiza abamwirengagije. Yesu agushoboze kugendana nawe igihe usigaranye mu isi.
Shalom, Pastor Christian Gisanura