× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki Yesu yagiye kwa Marita na Mariya, musaza wabo Lazaro yaramaze gushyingurwa?

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

Kuki Yesu yagiye kwa Marita na Mariya, musaza wabo Lazaro yaramaze gushyingurwa?

Yohana 11:7-19 "7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati "Dusubire i Yudaya."
8 Abigishwa baramubaza bati "Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?"

9 Yesu arabasubiza ati "Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona. 10 ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona." 11 Avuze atyo aherako arababwira ati "Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura."

12 Abigishwa baramubwira bati "Databuja, niba asinziriye azakira." 13 Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi. 14 Yesu ni ko kuberurira ati "Lazaro yarapfuye. 15 Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari."

16 Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati "Natwe tugende dupfane na we." 17 Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro. 18 I Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n’eshanu. 19 Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.


Nshuti y’Imana, noneho ibyo kwa Marita na Mariya, ibyari uburwayi kuri musaza wabo Lazaro, bivuyemo n’urupfu. Nuko kwa Marita na Mariya ikiriyo kirakomeje, Abayuda nabo baracicikana no kuza kubasura, bakabayagira ndetse bakabahumuriza, na ho Lazaro we amaze iminsi ine mu gituro aho bamushyinguye.

Nubwo Yesu n’abigishwa be bari bagiye kuza kwa Marita na Mariya, kandi musaza wabo Lazaro bari bamaze kumushyingura, mbese bizacura iki? Nuko rero hari impamvu yateye Yesu kuza kwa Marita na Mariya, Lazaro musaza wabo yaramaze gushyingurwa.

Mukundwa w’Imana, hari igihe dusaba ntiduhabwe, twanakomanga ntidukingurirwe ndetse twanashaka ntitubone. Ibyo ntibivuze yuko Imana dusenga iba itatwumvise,oya ahubwo hari igihe Imana yemera ko ibintu bidupfana, wenda tugakuraho n’amaso, ariko nyamara ari ukugira ngo ubwo Imana izabikora bigatungana, tuzemere ndetse tuzizere yuko ari ku bw’Imana atari ku bwacu.

Ikiriho ni uko iyo twashobewe ndetse tukagera n’aho byadupfanye, duhita ducika intege tugakuraho amaso, ariko nyamara twagakomeje kwizera no kwiringira Imana, kuko Imana ari bwo iba igiye kwiheshereza icyubahiro. Imana idufashe.

NB: Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira si bibi ahubwo ni ibyiza kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Amen.

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. LeleDesire Ndamage

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.