Korali Umubwiriza ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Rubavu mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburenganzira.
Korali Umubwiriza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ryo kuririmba mu mwaka 1989. Ni korali igizwe n’abaririmbyi 107, abagabo 53 ndetse n’abagore 54.
Iyi korali iherutse gushyira hanze indirimbo bise "Har’igihe cyageze". Ni indirimbo nziza cyane ivuga ineza ya Yesu ndetse n’imirimo yakoze ndetse ko aho "tugeze ubu atari uruhare rw’ababyeyi cyangwa rw’imiryango cyangwa amashuri ahubwo aho tugeze kugeza ubu tubikesha lmana yo igira icyo irema kandi ikagikomeza".
Korali Umubwiriza yasohoye indirimbo ya mbere y’amajwi (audio) mu mwaka wa 2010. Na none mu mwaka wa 2016 basohoye amashusho y’indirimbo 11 zishyirwa kuri youTube, ariko muri iyi minsi ntiziriho kuko zari zarashyizwe kuri channel y’umuntu, ndetse barateganya kuzazishyira kuri channel ya Korali.
Ubu ngubu bafite amashusho y’indirimbo 6 aho bamaze gushyira indirimbo imwe kuri Youtube ndetse barateganya kuzashyiraho indi ya kabiri ku i tariki 15 Werugwe 2024. Usibye umurimo wo kuririmba korali Umubwiriza igira umwihariko w’ibikorwa bitandukanye by’urukundo.
Paradise yaganiriye n’umuyobozi w’iyi korali, Habimana Jean Bosco. Yagize ati: "Korali Umubwiriza tugira umwihariko wo gufasha, kuremera abantu hirya no hino, kandi Imana yakoranye natwe imirimo ikomeye kuko nyuma y’intambara y’abacengezi yibasiriye akarere kacu ka Rubavu yadusigiye ubuzahare benshi twasigaye turi imfubyi kandi n’amazu yarasenyutse.
Nyuma y’ibyo byose rero twashishikarije abagabo n’abasore gukora tukiyubaka abadafite akazi tubajyana kwiga imyuga, nyuma y’igihe runaka rero byaje gukunda, ubu tuvugana abagabo bose bo muri korali Umubwiriza bafite amazu yabo batuyemo muri make tubayeho neza".
Yakomeje agira ati: "Korali Umubwiriza Kandi turangwa no kwitanga cyane cyane mu kubaka insengero zo mu itorero rya ADEPR ku midugudu imwe n’ imwe iba iri mu nyubako, dukunda kandi gutera inkunga amakorari aba akeneye kugura ibyuma bya muzika".
lkindi kandi nka korali Umubwiriza intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo ndetse n’ijambo ry’Imana no gukomeza gushishikariza abantu kuza kuri Yesu kandi abantu batarakizwa, twabasaba gutekereza kabiri rwose, bakareka ibyo barimo bagahunga umujinya uzatera iyi si, bagahungira kuri Yesu kuko niwe gisubizo cy’iy’isi ya none".
Yunzemo ati : "Abakunzi bacu bo rwose mwabatubwirira ko natwe tubakunda, kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze tubanezeze. Tuboneyeho gusaba abakunzi bacu kutureba kuri you tube kuri channel yitwa UMUBWIRIZA CHOIR ADEPR RUBAVU bakore subscribe, like, comment na share".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "HARI IGIHE CYAGEZE" YA KORALI UMUBWIRIZA
Korali Umubwiriza ni imwe mu makorali akomeye cyane mu Burengerazuba
Imana ishimwe kuba chorar yacu nziza umubwiriza tuyiri inyuma mukomereze aho