× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka32: Mutagoma yasabye abanyarwanda kuzirikana agaciro k’ubuzima

Category: Artists  »  12 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka32: Mutagoma yasabye abanyarwanda kuzirikana agaciro k'ubuzima

Noel Mutagoma umuramyi uhuza ubuhanzi n’umwuga w’ubuganga yibukije abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazirikana agaciro k’ubuzima.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyamamare bikomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure.

Noel Mutagoma wamamaye mu ndirimbo "Umusaraba" yakoranye na Bosco Nshuti ni umwe mu batanze ubutumwa. Ati: "Twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 tukazirikana agaciro k’ubuzima, duharanira ko ukuri gutsinda urwango, kandi tukiyemeza kubaka ejo huzuye icyizere."

Noel Mutagoma ni umwe mu baramyi bazamutse mu buryo bwiza bugororotse. Impano ye ikaba ikomeje gutangaza abantu benshi no kumuharurira inzira imugeza mu masezerano.

Amenyerewe mu ndirimbo zituje zijyana abantu mu bihe byimbitse byo kuramya Imana. Avuga ko umuziki awukoresha nk’intwaro yo guhesha Imana icyubahiro no guhembura imitima y’abawumva. Ni umukristo wo muri Christian Worship Center Kanombe.

Nubwo yatangiye gukirigita inanga mu bihe bya Covid-19, indirimbo ye ya mbere yasohotse mu mwaka wa 2022, yakirwa neza n’abakunzi ba Gospel.

Kuva ubwo yatangiye gukora indirimbo mu buryo buhoraho. Kugeza ubu afite indirimbo esheshatu ziri hanze: “Umusaraba”, “Iziyerekana”, “Haratsinda Intwarane”, “Iryo Jwi”, "Isezerano" Ft Bosco Nshuti na "Karame".

Uyu mugabo wavukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda avuga ko intego ye mu muziki ari ukwibutsa abantu urukundo Imana yakunze abari mu isi, no kubakangurira gushishikarira iby’Ubwami bw’ijuru kuruta iby’ino mu isi. Ati: “Inyinshi mu ndirimbo nkora, nkangurira abantu gushishikarira iby’Ubwami bw’ijuru kuruta iby’ino mu isi.

Mutagoma amenyerewe mu ndirimbo zituje zijyana abantu mu bihe byimbitse byo kuramya Imana. "Karame" niyo ndirimbo ya mbere akoze ibyinitse. Avuga ko umuziki awukoresha nk’intwaro yo guhesha Imana icyubahiro no guhembura imitima y’abawumva. Ni umukristo wo muri Christian Worship Center Kanombe.

Nubwo yatangiye gukirigita inanga mu bihe bya Covid-19, indirimbo ye ya mbere yasohotse mu mwaka wa 2022, yakirwa neza n’abakunzi ba Gospel. Kuva ubwo yatangiye gukora indirimbo mu buryo buhoraho.

Kugeza ubu afite indirimbo esheshatu ziri hanze: “Umusaraba”, “Iziyerekana”, “Haratsinda Intwarane”, “Iryo Jwi”, "Isezerano" Ft Bosco Nshuti na "Karame".

Avuga ko indoto ye mu muziki "ni uguhindurira benshi ku gukiranuka, nk’umukoro twahawe wo kumenyesha abatuye isi ko umwaka Imana yagiriyemo imbabazi watashye ubwo Umwana wayo Yesu Kristo yazaga akadupfira.”

Mutagoma ni umuramyi ufatanya umuhamagaro no gushaka umugati nka Pawulo dore ko yaminuje muri ’Marketing’, nyuma yihugura mu masomo y’igihe gito ajyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’amaso (Ophtalmology), by’umwihariko mu ishami rya Optical Dispensing. Ubu ni byo akoramo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Gukorana na Meddy indirimbo ni imwe mu mishinga ihora mu ntekerezo za Mutagoma.

Mutagoma urota kuzakorana indirimbo na Meddy, afite ubushabitsi yise “Reign Optical”, bucuruza indorerwamo z’amaso zemewe na muganga ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB). Bakorera muri MIC mu Mujyi wa Kigali.

Mu myaka itanu iri imbere, yifuza kwaguka mu muhamagaro we, ubutumwa mu ndirimbo ze bukagera mu bihugu bitandukanye. Ati: “Numva nzaba mfite platform ifasha abantu kwaguka mu buryo bw’Umwuka binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana."

Uretse kuririmba, Mutagoma ni inshuti magara ya guitar;

Afite umwihariko wo gusanisha ubutumwa yahawe na mwuka Wera n’ibiragano byose bigatuma buri muntu wese amwiyumvamo. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bahanzwe amaso mu kuzatungurana mu bitaramo bikomeye dore ko kuri ubu ari mu baramyi beza bagitwikirije igishura cyera.

Mutagoma arubatse ni umugabo wa Mignonne.

Kuri ubu amaze kugaburira abakunzi be ubutumwa bwiza mu ndirimbo nka Karame imwe mu ndirimbo zigaruriye imitima y’urubyiruko bitewe n’ubutumwa burushishikariza gutera ishoti ibibahuza na Satani bakomatana na Kristo. Iyi ndirimbo ikoze mu njyana zikundwa n’urubyiruko ikaba imaze ukwezi ku mbuga nkoranyambaga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.