× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akwiriye kuba Bishop! Meya w’Akarere ka Bugesera yabwirije mu giterane cya Dana Morey yitsa ku Imigani 18:19

Category: Leaders  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Akwiriye kuba Bishop! Meya w'Akarere ka Bugesera yabwirije mu giterane cya Dana Morey yitsa ku Imigani 18:19

Igiterane cya Dana Morey mu Karere ka Bugesera gikomeje kuberamo udushya twinshi turimo no kubona Meya arimo kubwiriza.

Kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 saa munani z’amanywa nibwo hatangiye igiterane "Miracle Gospel Harvest" muri Bugesera kiri kwitabirwa mu buryo butangaje kuko hari abaturage barenga ibihimbi 40. Amakorali n’abahanzi bafashije benshi kuramya no guhimbaza Imana bya nyabyo.

Ni igiterane cyafunguwe ku mugaragaro na Mayor w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, wakoze agashya akabwiriza muri iki giterane. Yamaze iminota igera kuri 12 arimo kuganiriza abitabiriye amagambo y’Imana ari muri Bibiliya kandi agasoma imirongo ya Bibiliya atiriwe abumbura Bibiliya ahubwo akayivuga mu mutwe.

Kuvuga mu mutwe ibi byanditswe byera, kandi akanabisobanura neza, byatumye benshi bamukurira igofero. Hari n’abumvikanye bavuga ko aberewe no kuba umupasiteri. Icyakora amakuru twabashije kumenya ni uko Meya Mutabazi asanzwe ari umukristo ukomeye.

Umwe mu bavugabutumwa bitabiriye iki giterane, yabwiye Paradise ko kuba Meya Mutabazi yabwirije yifashishije imirongo irimo n’iyo mu Imigani ari ibintu bikomeye kuko igitabo cy’Imigani gikunze gukoreshwa gusa n’abashumba n’abavugabutumwa b’abahanga cyane.

Menya ibikubiye mu Inyigisho ya Meya Mutabazi Richard

Mbere yo kuvuga ijambo rye, Meya Mutabazi yashimye Perezida Paul Kagame ku bwa sitade y’Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk’iki. Ati "Kwari ukugira ngo umunsi (nk’uyu) Dana Morey (ubwo) azaza, azabone aho duhurira."

Muri iki giterane, Meya Mutabazi yashimye umuryango wa ’A Light to the Nations’ ku bwo gutegura iki giterane kubera ’umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu’. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b’uyu muryango. Ati "Imana ibahe umugisha."

Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati "Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze ’reka tujye gushaka Imana’."

Meya Mutabazi yikije ku makimbirane, asaba abaturage kuyirinda ndetse abasomera icyo Bibiliya ivuga ku makimbirane yo mu ngo. Yavuze ko buri wese afite umuryango abarizwamo, abasaba kwirinda amakimbirane.

Ati “Tubyirinde! Abenshi hano twakiriye ijambo kandi twakiriye agakiza, twakijijwe kandi ijambo ry’Imana rivuga ko uwakiriye Yesu Kristo aba yahindutse icyaremwe gishya.” “Aho duturuka mu miryango yacu, tuberere imbuto, twirinde amakimbirane.”

Yahise asoma mu Imigani 18: 19 “Umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome.”

Yakurikijeho Zaburi 128:2 hagira hati “Kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa.” Yavuze ko abantu bose bakwiriye gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko na Bibiliya ivuga ko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.

Uyu muyobozi yanasomye Zaburi 122:7,“Amahoro abe imbere y’inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.” Yasobanuye ko amahoro ari ikintu gikwiriye guharanirwa na buri wese.

Meya Mutabazi, mbere yo gusoma iyi mirongo yose, yasabye umuntu uzi gusoma yihuta kuba yamusomera, abonye atinze ho gato kuboneka, ahita yisomera. Kandi ntabwo yigeze abumbura Bibiliya ahubwo yayivuze yose mu mutwe.

Meya wa Bugesera ararusha abapasiteri benshi kubwiriza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.