Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yagaragaye ari kumwe n’umwuzukuru we, banezerewe cyane, yandika ko nta ’stress’ afite, bizamura amarangamutima ya benshi.
Kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yashyize amafoto abiri ku rukuta rwe Twitter, ari kumwe n’umwuzukuru we. Munsi y’aya mafoto abiri, yanditse ati "After this conversation no stress at all 😁😁😍😍!!!" [Nyuma y’iki kiganiro, nta wundi muhangayiko].
Witegereje aya mafoto, ubona ko Perezida Paul Kagame yari yicaye mu ruganiriro arimo kuganira ndetse yishimanye n’umwuzukuru we [umukobwa w’imfura wa Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand]. Aya mafoto yazamuye amarangamutima n’abanyarwanda benshi n’abandi bakurikira Perezida Kagame ku mbuga nkoranyambaga.
Binyuze mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mafoto, Paradise.rw igiye kugusangiza bimwe muri byo, bigragaza uburyo benshi bashimishijwe cyane n’urukundo Perezida Kagame akomeje kwereka abuzukuru be. Umwe ati "Urakagira Imana, ugire u Rwanda n’abanyarwanda. Uwiteka Imana iguhaze uburame n’ubugingo mubone n’abuzukuruza".
Kundimana Tito Karenzi, yasekeje abantu ku nzozi yarose aha serivisi Umukuru w’Igihugu. Ati "Ukuntu nakurose mubyeyi ndikugushyiriraho ’screen protector’. Ntabwo wari uyikeneye ahubwo washakaga kuduha icyashara....wakoze mubyeyi".
Murenzi John ati "Nimuburudike mubyeyi muba mwakoze kandi Imana yibare kuduha umuyobozi mwiza udukwiriye, long live Uncle Paul Kagame. 2024 igikumwe cyanjye gikumbuye wino, iteka nzirikana ko umukandida ari uwa RPF Inkotanyi, abandi baba badutuburira".
Nsenga Yabesi yagize ati "Umubyeyi mwiza ukunda abuzukuru! Nkwifurije kuzabona abana bazabyarwa n’abo buzukulu bawe!". Mukasano Gaudence ati "Kwibyara gutera ababyeyi ineza! HE.Paul Kagame murakaramana n’abanyarwanda, umwuzukuru w’abanyarwanda natwe turamukunda".
Hon. Joachim Omanga Ntabo ati "I request to allow me to call you his excellence The president of East Africa Nation, unite Africa you deserve the best president in Africa ever". [Ndasaba ko nemererwa nkakwita Perezida wa Afrika y’Uburasirazuba, wunze Afrika, urabikwiriye kuba Perezida mwiza muri Afrika ibihe byose".
Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu yanditse ati "Nyaguhora ku Ngoma, u Rwanda rurakwije, rurizihiwe, kandi rwunze ubumwe kubera wowe #Rudasumbwa, buri gihe nshima Imana, warugize paradizo kandi koko rukwiye ibyiza. Uragahorana abuzukuru twe Benimana turagukeje.
Komeza utuyobore rwose, #MazeNdoreUwanga #TeamKagame
Nyirankunze Ruth yavuze ko "umwe mu migisha umwana yagira akazarinda asaza ikimuherekeje, ni ukwicara ku birenge bya Sogokuru na Nyogokoru bakakuganiriza". Yungamo ati "Uyu mugisha ndacyawugenderaho n’ubu nerekeza mu za bukuru. Thank you Your Excellency to share this with us. Uwiteka abagwirize uburame".
Undi ati "Abana ni beza rwose.....Ibaze nk’uyu mwana ntazi ko ari kumwe n’umuntu isi yose yubaha abo ayobora bamwe twifuza no kumubona amaso ku maso ntibiradukundira. Turakwikundira muyobozi mwiza".
Emanzi ati "Mr president Paul Kagame, how does it feel to be a president of a peaceful country like Rwanda?" [Bimeze bite kuba Perezida w’igihugu giteknye nk’u Rwanda?]. Bibakumana Jado "Cyakora kugira Perezida nkawe byonyine birahagije pe!, Imana izahe n’abo nzabyara gusanga ukiriho rwose uri umugisha Imana yahaye u Rwanda".
Kelly Ranking yanditse agira ati "We love you African President all we need let’s Africa Unite peace and love Paul Kagame, always in my heart, May Almighty Keeps protecting you and your family and peoples of Rwanda" [Turagukunda Perezida wa Africa, Imana ikomeze kukurinda n’umuryango wawe].
Abafite n’ibibazo by’amatsiko babibajije, umwe ati "Ase [Ese] banyakubahwa ni mwe muba mwashyizeho Utwo du stickers ???". Uwiyise The Old Man ati "Can we adopt you as our president Sir ? In Uganda" [Dushobora kukwakira nka Perezida wacu Nyakubahwa? Muri Uganda].
Uwitwa Kiriwanzenze yanditse ati "Mwiriwe papa Yvan, ni ukuri akantu ka biyali na n’ubu ntikaramvamo, sawa sawa umunsi mwiza". Ghetto Kid ati "I love your leadership and commitment to the liberation of Africa. We need leaders like you in all African countries. Hopefully Nigerian 🇳🇬 will get right when we vote for Peter Obi tomorrow. TeamAfrica".
Perezida Kagame n’Umwuzukuru we
"Hamwe n’abakobwa banjye" Ni ko Perezida Kagame yanditse munsi y’iyi foto
Hatanzwe ibitekerezo byinshi byinshi