× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine basabye ababyeyi gusesa impano z’abana babo basabira umugisha amaboko abafashe ubutarekurwa

Category: Ministry  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Alicia na Germaine basabye ababyeyi gusesa impano z'abana babo basabira umugisha amaboko abafashe ubutarekurwa

Abaramyi Ufitimana Alicia na Murumuna we Ufitimana Germaine babarizwa mu itsinda rimwe basabye ababyeyi gusesa impano ziri mu bana babo banashimira ababyeyi babo bakomeje kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa Muzika n’abantu bakomeje kubashyigikira.

Ubwo Paulo yageraga mu za Bukuru intege z’umubiri zitangiye kuba nkeya, ubuhanuzi bumwohereza gufungirwa i Roma bumaze kugwira, (byahanuwe n’umuhanuzi witwaga Agabo wanahanuye n’inzara yateye i Yerusalemu ku Ngoma y’umwami Kilawudiyo), yatangiye gutegura abazakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bakabugeza mu mahanga yose nk’uko Kristo ubwe yari yarasize abisabye Intumwa.

Mu b’imbere yateguye harimo umwigishwa witwaga Timoteyo, umwana w’umuyudakazi wizeye ariko se yari umugiriki washimwaga na bene se bizeye n’ab’i Iusitira n’abo muri Ikoniyo (Ibyak 16:1-2).

Mu byo yasabye Timoteyo harimo gutinyuka gusesa impano ye no kwigirira icyizere akamamaza ubutumwa bwiza nk’uko na Alicia yabigarutseho ashingiye ku kuba we n’umuvandimwe we Germaine bakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Aganira na Paradise, ubwo yabazwaga ibyerekeranye n’ababyeyi badashyigikira impano z’abana babo, Alicia yifashishije ibyanditswe byera mu gushishikariza ababyeyi gusesa impano ziri mu bana babo.

Ni ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Timoteyo 1:6 hagira hati: "Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye."

Mbere yo gusobanura iri jambo, Alicia yabanje gushimira ababyeyi be. Mu ijwi rituje yagize ati: "Mbere na mbere, turabanza gushimira ababyeyi bacu bemeye kudushyigikira. Ni umugisha ukomeye cyane kuko bidutera imbaraga buri munsi, kuba mu maboko meza bituma tugira icyizere cyo gusingira ibiri imbere."

Yanaboneyeho gushimira abanyarwanda n’abanyamahanga babagaragariza urukundo mu bikorwa bitandukanye banashimira byimazeyo Itangazamakuru rikomeje kubabera ishyiga ry’inyuma, abashumba b’amatorero atandukanye n’abandi bahanzi.

Yisunze ijambo ryakoreshejwe hejuru asaba ababyeyi gushyigikira impano z’abana babo. Alicia yagize ati: "Ababyeyi bafite inshingano zo kumenyereza abana babo inzira bazanyuramo nk’uko ijambo ry’Imana ribisaba no gusesa Impano z’abana babo zikaka bagafatira urugero rwiza kuri Paulo".

Yavuze ko ababyeyi babo batangiye kubashyigikira kuva mu buto bwabo bibabera inzira nziza yo kumenya inzira y’ukuri.

Germaine we yatanze impanuro ku babyeyi badashyigikira impano z’abana babo. Yagize ati: "Ku byerekeye ababyeyi badashyigikira impano z’abana babo, nababwira ko umubyeyi akwiye gufata iya mbere mu gushyigikira impano z’abana babo dore ko ari nabo baba barafashe iya mbere mu kumenya izi mpano kuko bituma n’abandi babafataho urugero rwiza".

Yanavuze ko gushyigikira impano bigirira akamaro umwana bikarenga imbago bigakomereza ku babyeyi, ku gihugu, ku itorero no ku isi yose.

Hari mu kwezi Kwa Kane, Tariki ya 17 umwaka wa 2024,U munsi utazibagirana mu bakunzi ba Gospel ubwo inkuru ya giseseka yasesekaraga mu bakunzi ba Gospel, iyi nkuru ingana iya kwa kwibyara gutera ababyeyi ineza cyangwa se kumva ko uwari ingumba yabyaye impanga, yavugaga ku itsinda rishyashya ryavukiye mu Rwanda rwa Gihanga.

Ni itsinda ry’abakobwa babiri bavukana ari bo Alicia na Germaine baje kwamamaza uwamamaye ari we umwami Yesu Kristo, Isoko y’ibyiza, umwami w’abami. Ibi byatumye benshi berekeza ku mbuga nkoranyambaga si ugukakanda karahava!

Indirimbo yabo ya mbere yitwa "Urufatiro" yahise ifata imitima ya benshi bugwate! Mu minsi mikeya iyi ndirimbo yari imaze kubera benshi inzira y’amahoro n’agakiza.

Hari ababifashe nk’ibisanzwe, gusa baje kwisanga bongeye gutungurwa n’umuriri nka wa wundi watunguye intumwa, iri tsinda ribagezaho indi ndirimbo yitwa "Rugaba"! Ni indirimbo yakuye benshi mu gikombe nshidikanyamana.

Uwaguhaye amata ntabwo yakwima ubuki dore ko aba bana bavukana bavoma ku isoko ifutse! Bakomereje umuhamagaro mu ndirimbo "Wa mugabo" ishimangira ubutwari bwa Kristo Yesu.

Kwicisha bugufi no kurinda ibyo kwizerwa ni indangagaciro zabo dore ko bakomeje gushimira abanyarwanda n’abanyamahanga babahaye ikaze bakanabashyigikira mu rugendo rwabo rwose bakaba badahwema gusaba Imana kubakomereza amaboko no kuzabarinda gutentebuka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaoo courage bakobwa beza,Uwiteka akomeze kubakoresha imirimo y"ubutwari

Cyanditswe na: Kwitonda Peter  »   Kuwa 20/01/2025 02:56

Imana ishimwe kubw’aba bana.Ndahamya ntashidikanya ko bagiye kuzenguruka amahanga babwiriza ubutumwa bwiza,abantu bagakizwa.

Cyanditswe na: Mukristo Emmanuel!!  »   Kuwa 20/01/2025 02:55