Dr Alga ariwe Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo yise "Zahabu" ihumuriza imitima yihebye.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na Paradise.rw, Aline Gahongayire ukunzwe bihebuje mu ndirimbo "Ndanyuzwe", "Hari impamvu pe" n’izindi, yagize ati "Zahabu ni indirimbo yakomotse ku gitekerezo cyaturutse mu biganiro Aline yagiranye n’inshuti ze.
Imvano y’iyi ndirimbo yaturutse mu gutekereza uburyo umuntu ajya atinda mu kigeragezo agasuzugurwa. Muri ibyo biganiro, babihuje n’uburyo umuntu atinda mu kigeragezo agatinda gusubizwa. Muri icyo kiganiro niho hakomotse iyi ndirimbo Zahabu".
Yakomeje agira ati "Nk’uko Zahabu inyuzwa mu muriro, inyuzwa mu ruganda igasohokamo ifite ubwiza ndetse n’igiciro cyinshi, niko n’umuntu wageragejwe agatinda gusohoka mu kigeragezo yiga, yamara kwiga agasohoka mu kigeragezo, yanesha mu kigeragezo akamera nk’Izahabu".
Umuramyi Alga yasobanuye ko muri iyi ndirimbo yashakaga gutanga ubutumwa bugaragaza ko n’ubwo umuntu yaba ari mu buzima busuzuguwe bwo kubabazwa, agitegereje gusohora kw’amasezerano y’Imana, igicu cyabuditse atabasha kureba imbere n’inyuma ariko gusohoka mu kigeragezo wemye bituma umera nk’izahabu.
Aline Gahongayire azwiho guhanga ibihangano bihembura imitima yihebye
Yagaragaje ko zahabu ijya kuba zahabu y’agaciro yaranyuze mu bihe bitandukanye birimo guhondwa, gutwikwa, kumenwaho amazi ariko yagera ku isoko ikahagera ifite agaciro kanini.
Yahumurije abatinze mu bibazo, avuga ko "Uwatinze mu bibazo ntiyumve ko agaciro ke karangiriye ahangaha, ahubwo azasohoka muri ibyo bibazo ari umuntu udasanzwe", aho yamugereranyije n’ubutunzi "Golden’’cyangwa ubutunzi bw’i Bwami.
Muri iyi minsi, Aline Gahongayire ni umwe mu basamariya beza bakomeje kugarukwaho n’itangazamakuru biturutse ahanini ku bikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no kuzamura abandi baririmbyi.
Abajijwe kuri Video ishishikariza abantu gushyigikira umuririmbyi Mama Paccy, yagize ati "Mu bwami bw’Imana ibisarurwa ni byinshi, abasaruzi ni bacye". Yakomeje agira ati "Gufasha impano cyangwa gufasha bagenzi banjye, gufasha impano zikizamuka, uko Imana izajya ibinshoboza, gukunda bagenzi banjye mu kuri no mu mwuka nzajya mbikora uko Imana inshoboje".
Yakomeje ashimangira ko abaririmbyi baba bakwiye gufashanya. Yavuze ko kwitabira ibiterane bya bagenzi bawe ari byiza, nk’uko nawe ashimishwa no kubona bagenzi be bitabiriye ibikorwa bye bityo akaba yifuza ko ibyo yifuza ko yagirirwa nawe yabigirira abandi.
Yahise akomozaho asaba abakumzi be kuzitabira igitaramo cya Mama Paccy, icya Josh Ishimwe, Icya Emmy Vox, icya Alexis Dusabe ndetse n’Ibindi. Yasabye abantu kujya bitabira ibitaramo bakuzura kugira ngo satani abure aho yicara.
Mu minsi ishize, hagaragaye bamwe mu bakunzi be batanga ibitekerezo bamwaturaho kuzagura indege. Abajijwe na Paradise.rw niba afite muri gahunda kuzagura indege, Dr. Alga yagize ati "Kuba nkiriho igihe ngifite ubuzima ntabwo nacika intege zo gukora, nkoresha umutima, nkoresha ubwenge ndetse nkoresha n’amaboko".
Yakomeje ati "Umuntu wese iyo ageze kuri level imwe n’iyindi aba yumva yayigeraho’’. Yongeyeho ati "Niba Imana yarangejeje ku kugura imodoka zirenze imwe, enye, esheshatu..Ntabwo natinya kuzagura indege, ntabwo natinya gusaba Imana kuzagura ubwato. Kandi ndanabikunda. Njya mvuga nti ni gute umuntu yatunga indege ye, ni gute umuntu yatunga ubwato bwe".
Aline Gahongayire waririmbye "Ndanyuzwe", yabaye idarapo ry’umuziki we, yavuze ko "mu byo nteganya Imana nikomeza kumpa ubuzima nzi ko n’ubushobozi izabumpa rwose".
Aline Gahongayire amaze imyaka 23 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aherutse guhabwa umudari n’impamyabumenyi yo ku rwego mpuzamahanga abikesha uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no guharanira amahoro.
Ni ibihembo byatanzwe kuwa 24/06/2023 bitangwa n’ishuri rya Conacce Chaplain Rwanda. Ni umuhango wabereye kuri Crown Conference iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Aline Gahongayire ukunze kuririmba amashimwe yakomoje ku gutunga indege n’ubwato
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ZAHABU" YA ALINE GAHONGAYIRE