× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amagambo agize indirimbo "Inzu ikomeye" ya korali Umucyo ibaye iya mbere muri ADEPR ikoze HipHop

Category: Choirs  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Amagambo agize indirimbo "Inzu ikomeye" ya korali Umucyo ibaye iya mbere muri ADEPR ikoze HipHop

Tugiye kubagezaho amagambo agize indirimbo ya Rap ya korali Umucyo yo mu Karere ka Kirehe, iciye agahigo ko kuba koral ya mbere muri ADEPR ikoze indirimbo mu njyana ya HipHop.

Kuwa 02 Werurwe 2023 nibwo Umucyo choir bashyize hanze amashusho y’indirimbo "Inzu ikomeye" yafashwe ndetse atungangwa na Karenzo Pro, nimero ya mbere mu gutunganya amashusho y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

RYOHERWA N’INDIRIMBO ‘INZU IKOMEYE’ YA KORALI UMUCYO YAHAWE UMUGISHA NA REV ISAIE NDAYIZEYE

“Inzu Ikomeye” ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 41 InyaRwanda.com yabashije kubona. Iragira iti “Umuntu wese wumva amagambo yanjye akayakomeza ndabereka uko sa, uwishushanya ndabereka uko asa, umukristo nyakuri ndabereka uko asa:

Asa n’umunyabwenge wubatse inzu ku rutare - imvura iragwa, imivu iratemba, birahurura no kuri ya nzu ntiyagira icyo iba kuko yubatse ku rutare. Urutare ni nde, ni Yesu; gusenga ni nde, ni Yesu. Inzu ikomeye yubakwa ku rutare.

Umugabo Ntabwenge yubatse inzu, kubera kurushanwa yubaka akagonyi, abona ikibanza hafi y’uruzi, umucanga n’amabuye ntiyabiguraga, amatafari meza n’amabati byari bimwegereye iyo mu gishanga. Nta nyubako ihari iyo mu gishanga, ni muri tingitingi,..”.

Bahuza iyi ndirimbo n’ubuzima busanzwe bakavuga ko hari abantu bajya mu ngeso z’ubusambanyi wababwira ko bazahuriramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bagasubiza nka Ntabwenge bati “Ntacyo bitwaye, ibyo ntibikureba”.

Mu mashusho basohoye, bangereyemo andi magambo macye nk’aho bavuga ko abubatse mu gishaga ari nk’abari mu ngeso mbi zirimo ubusinzi bukabije, uburaya n’ibindi.

“Nta bwenge akomeza umushinga arubaka rwose sinakubwira, ahemba abafundi nabo barishima,…asiga amarangi na za metalike, mu minsi micye ‘inzu barayitaha’”

“Aho ku cyambu yabonye abakiriya, hoteli nziza arayiyoboka, kwa Ntabwenge batera imbere, ariko amaherezo imvura izagwa. Wubatse hehe, mugore! Imvura izagwa.

Kera kabaye ari mu itumba imvura iba iraguye, imivu iratemba ,ikiyaga kiruzura amazi aremba inkombe, kwa Ntabwenge ntibazi ibyabaye, bagiye kumva bumva amazi menshi amusanze ku buriri, nta mikino. Si njye wahera, hahera ntabwenge azize kutumvira. Sinjye, sinjye, sinjye!”.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "INZU IKOMEYE" YA KORALI UMUCYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.