× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 32: The Changer’s Ministries yashyize hanze indirimbo nshya "Mpore Rwanda" ihumuriza u Rwanda

Category: Artists  »  1 hour ago »  Nelson Mucyo

Kwibuka 32: The Changer's Ministries yashyize hanze indirimbo nshya "Mpore Rwanda" ihumuriza u Rwanda

The Changer’s Ministries Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mpore Rwanda”, igaruka ku bihe bitoroshye u Rwanda rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ndirimbo iza nk’ijwi ryo guhumuriza, kwibutsa no gukomeza Abanyarwanda bose, ibahamagarira kwibuka biyubaka, bagaharanira ubumwe n’amahoro, ndetse bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ari yo yose.

Ibumbatiye ubutumwa busaba buri Munyarwanda kuba umurinzi w’amateka y’igihugu, akayubakira ku kuri, urukundo n’ubwiyunge.

Aganiriza Paradise.rw, umuyobozi wa The Changer’s Ministries Rwanda, Bwana Byishimo André, yavuze ko nk’abaririmbyi ba Gospel bafite inshingano zo gutanga umusanzu mu guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhoza igihugu.

Yagize ati: "Nitwe ba mbere mu guhumuriza no guhoza igihugu cyacu ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko turi abaririmbyi ba Gospel."

Yakomeje ashimangira ubutumwa bwe agira ati: "Harabaye ntihakabe."

Iyi ndirimbo izakoreshwa muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
Abatutsi, aho izajya yumvikana mu bikorwa bitandukanye byo kwibuka abazize Jenoside, no guha icyubahiro abayirokotse mu rwego rwo gukomeza ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.

Mpore Rwanda ni ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, busaba Abanyarwanda kwibuka amateka yabo, bakayigiramo amasomo yo kubaka ejo hazaza harangwa n’urukundo, ubumwe n’amahoro arambye.

Ni indirimbo itanga icyizere, igasaba buri wese kugira uruhare mu kurinda igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza inzira y’ubwiyunge.

The Changer’s Ministries yashyize hanze indirimbo nshya "Mpore Rwanda" ihumuriza u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.