× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka ya Bethania Choir Gisenyi ibarizwamo Alicia Ufitimana n’icyerekezo cyayo cy’imyaka itatu (2025–2027)

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Amateka ya Bethania Choir Gisenyi ibarizwamo Alicia Ufitimana n'icyerekezo cyayo cy'imyaka itatu (2025–2027)

Korali ya Bethania yo muri ADEPR Ruhangiro, Gisenyi, ikomeje gutera intambwe ishimishije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu bufatanye n’umuhanzikazi Alicia, uzwi cyane muri Duo ya Alicia na Germaine.

Ku wa 22 Ukuboza 2024, Chorale Bethania yo muri ADEPR Ruhangiro, Paruwasi ya Rubona, mu Rurembo rwa Rubavu, yakoze igiterane gikomeye bise “Bethania Family Choir Day” ku nshuro ya kabiri. Insanganyamatsiko y’uyu munsi yari ishingiye ku magambo ya Zaburi 18:50 agira ati: “Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga, ndirimba ishimwe ry’izina ryawe.”

Iki gikorwa cyabereye mu rusengero rwa Ruhangiro cyari kigamije gushimira Imana ku byo korali yagezeho, gusangiza inshuti n’abafatanyabikorwa urugendo yaciyemo, ndetse no kugaragaza icyerekezo cy’imyaka itatu iri imbere.

Umuyobozi wa Korali Bethania, Uwilingiyimana Eric, yashimiye abashyitsi bitabiriye igiterane, anavuga ko kubabona byongereye imbaraga korali mu rugendo rwayo rw’ivugabutumwa ruciye mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo.

Yagize ati: “Turashimira buri wese wigomwe igihe n’ubutunzi, agahitamo kuza kutuba hafi. Ibi bidutera imbaraga zo gukomeza umurimo twiyemeje. Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza.”

Chorale Bethania yatangiye mu mwaka wa 2006 ari korali y’urubyiruko igizwe n’abana 33. Nyuma y’amezi atandatu gusa, yahinduriwe izina iba Bethania, izina rifite igisobanuro gikomeye mu Byanditswe Byera, kuko ari ho Yesu yakundaga kujya, aho inshuti ye Lazaro yari atuye, kandi ni ho yasukiweho amavuta y’igiciro cyinshi.

Iri zina rihuye neza n’ubusabane ababarizwa muri korali bagirana n’Umwami Yesu, kuko bavuga ko yababaye hafi kuva mu ntangiriro.

Mu myaka 18 imaze, Bethania yagiye iyoborwa n’abantu batandukanye barimo Bizimana Jean Bosco, Kaburame Jean de la Paix, Mahirwe Vainqueur, Rusangiza Richard, Kanyana Coline na Uwilingiyimana Eric uri ku buyobozi kugeza ubu.

Mu rwego rwo gukomeza ivugabutumwa, korali imaze gukora indirimbo 18 z’amajwi (audio) na 6 zifite amashusho (video), byose bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4.5. Kugeza ubu, Chorale Bethania igizwe n’abaririmbyi 131 barimo abasore 28, abakobwa 40, abagabo 16 n’abagore 47.

Korali Bethania yagaragaje kandi ibikorwa by’indashyikirwa mu rugendo rw’ivugabutumwa, aho yakoze ingendo 37 mu rurembo rwa Rubavu ndetse no hanze yarwo, irimo izo yakoze mu turere twa Nyagatare (Nyamirama/Kabarondo) no mu Majyepfo (Kiyumba), byose bikaba byaratwaye amafaranga asaga miliyoni 7.1. Muri Nyamirama, banatanze inkunga ku bahinzi babaha amasuka ndetse banatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ibihangano by’indirimbo byagiye bihimbwa n’abaririmbyi ubwabo barimo Ntamukunzi Cecile, Irankunda Gentil, Mukunzi Olivier, Niyigena Aline, Mahirwe Vainqueur, Mbabazi Keshen na Iradukunda Josué, bose bafashije korali kugira ubutumwa bufite imizi mu Ijambo ry’Imana. Umuyobozi wa korali yavuze ko nta gihangano kiruta ikindi, kuko byose bifite ubutumwa bwubaka imitima kandi bigaragaza ubushobozi Imana yahaye buri wese.

Mu buryo bw’umwihariko, Umuhanzikazi Alicia Ufitimana uzwi mu itsinda rya “Alicia na Germaine”, avugwa nk’umwe mu baririmbyi bafite uruhare rukomeye muri korali Bethania. Umuyobozi w’iyi korali yavuze ko Alicia ari umuntu w’inyangamugayo, wubaha abandi, kandi ufite ubushake bwo guteza imbere korali binyuze mu ikoranabuhanga. Yagize ati: “Ni umwana witonda twatangira ubuhamya, kandi afite ejo hazaza heza.”

Alicia Ufitimana ni umuririmbyi w’indashyikirwa, ufite impano idasanzwe, kandi atanga umusanzu ukomeye mu gufasha korali kuririmba neza no kugera ku ntego zayo. Ubuyobozi bwa korali buyobowe na Bwana Uwiringiyimana Eric, bugaragaza ko Alicia atari umuririmbyi w’igitangaza gusa, ahubwo ari inama nziza mu bijyanye n’iterambere rya korali, cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa by’umuziki.

Alicia ni umwana w’inyangamugayo, utangirwa ubuhamya kandi witezweho kugira ejo hazaza heza mu muziki wa korali Bethania. Uyu mubano hagati ya Bethania Choir na Alicia ukomeje gusiga ikimenyetso cyiza mu muziki w’itorero mu karere ka Rubavu, unatanga icyizere gikomeye ku iterambere ry’umuziki w’Imana mu karere.

Korali Bethania kandi yagaragaje icyerekezo cy’imyaka itatu (2025–2027), kirimo gufasha urubyiruko n’abagore kwiga imyuga (ubudozi, gusudira, kubaka), kongera ubumenyi mu gucuranga, gutegura igiterane kizafata amashusho y’indirimbo zabo (live recording), kubaka urubuga rwabo rwa internet ndetse no kugura ibikoresho bigezweho bya muzika. Hamaze gukusanywa amafaranga agera kuri miliyoni 3.5 mu rwego rwo kwiyubaka, hakaba hakenewe andi asaga miliyoni 15 kugira ngo igenamigambi rigerweho uko ryateguwe.

Mu gusoza, abaririmbyi bashimiye Imana ku byo yabashoboje, banashimira inshuti n’abafatanyabikorwa bose bababa hafi. Bahamije ko bazakomeza umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa bigaragarira bose. Barasaba ko abantu bose bakomeza kubaba hafi, haba mu bitekerezo, amasengesho, n’ubufasha butandukanye.

Korali Bethania ibarizwa muri ADEPR Gisenyi, Paruwasi ya Gisa, ku mudugudu wa Ruhangiro. Ushaka kubegera yabandikira kuri email: [email protected] cyangwa agahamagara kuri nimero: 0787503398 / 0788885656 / 0782797787. Ibihangano byabo biboneka ku rubuga rwa YouTube: Bethania Choir Gisenyi

Bethania Choir Gisenyi ifite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, zikaba zaratumye iyi korali imenyekana mu karere no hanze. Muri zo twavuga nka “Mwana Wanjye”, “Komeza Urugendo”, “Imigambi”, “Imana ni Umubyeyi Mwiza”, “Dufite Umwungeri Mwiza” n’izindi.

Reba indirimbo yabo yakunzwe kuri YouTube, Komeza Urugendo:

Abagize korali biyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu magambo no mu bikorwa

Alicia ni umwe mu bajyanama beza ba korali Bethania mu bigendanye no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Alicia abarizwa mu itsinda Alicia and Germaine rikunzwe cyane muri iyi minsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.