Ese umubare 666 wa views z’indirimbo "Rugaba" ya Alicia na Germaine, ukwiriye kubatera ubwoba nk’uko byagenze, kuko muri Bibiliya wavuzweho nabi? Dore ukuri dukwiye kugenderaho mbere yo guhangayika.
Indirimbo ya Alicia na Germaine, “Rugaba”, imaze kurebwa inshuro ibihumbi 666 ku rubuga rwa YouTube, ibintu byatumye bamwe mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana batekereza ku mubare 666 uvugwa muri Bibiliya.
Mu mateka n’inyigisho zimwe, uyu mubare ufitanye isano n’“umubare w’inyamaswa” uvugwa mu Byahishuwe 13:18, ukunze gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubugome cyangwa ibigeragezo ku bantu.
Indirimbo “Rugaba” ya Alicia & Germaine yasohotse ku wa 7 Kanama 2024 (Premiered Aug 7, 2024), uyu munsi ku wa 19 Kanama 2025 imaze kurebwa n’abo bantu bose [ibihumbi 666], ikaba ari iya mbere yabo yarebwe cyane. Bivuze ko imaze umwaka 1 n’iminsi 12 kuva isohotse.
Nyamara, nyuma y’iyo minsi yose yibukije abantu ko hariho umubare 666 uteye ubwoba, ndetse umubyeyi wabo, Ufitimana Innocent unabareberera mu muziki, yatangaje ku rukuta rwe rwa WhatsApp ati: "Mudufashe mudukure kuri uyu mubare wa Satani nyabuneka," arenzaho ko ari Alicia na Germaine bamutumye.
Gusoma ibintu nk’ibi muri Bibiliya, by’umwihariko bisaba ubwenge no kwitekerezaho. Mu by’ukuri, imibare ku rubuga rwa YouTube ni imibare y’abarebye indirimbo, ntabwo ari ikimenyetso cy’amarangamutima mabi cyangwa icyaha.
Umubare 666 wagaragaye hano ni igikorwa cy’imibare y’abantu barebye indirimbo, kandi nta ho bihuriye n’ububi cyangwa ukwanga Imana.
Alicia na Germaine baherutse guteguza indirimbo nshya "Ndahiriwe", barashishikariza abakunzi babo gukomeza gusangiza indirimbo yabo, kugira ngo igeze kuri 777k, 1M, 2M, ndetse na 3M.
Nanone, Bibiliya ivuga neza ku mubare 777, ushobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubugingo, gutungana, no gutsinda. Ibi bishimangira ko gukurikirana imibare ku buryo bwiza, nk’uko aba bahanzi babyifuzamo, bihesha agaciro umurimo w’Imana mu kuramya no gusangiza ubutumwa bwiza.
Isesengura rishingiye kuri Bibiliya:
Ubwoba bufitanye isano na 666 bushobora kuba bushingiye ku kumva nabi imibare, ariko ukuri dukwiye kugenderaho ni uko ibikorwa byacu n’uko dukurikira Imana ari byo bifite agaciro, si imibare y’abantu barebye videwo. Kugera kuri 777k na 1M ntibisobanura icyaha, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwiza bwagera kure kandi bugakundwa.
Reka tureke ubwoba bushingiye ku mibare. Ahubwo, twite ku gukomeza gushyigikira ibikorwa byiza, gusangiza indirimbo, no kwizera ko ubutumwa bwiza bwagera kuri benshi. Nk’uko Alicia na Germaine babivuga, Imana ibirimo, kandi ntitugomba kwibeshya ku mibare gusa.
Ubu ni ubutumwa bwa Bwana Innocent, umubyeyi wa Alicia na Germaine, kuri WhatsApp, ahagana hafi Saa Saba z’amanya kuri uyu wa 19 Kanama 2025
Alicia na Germaine bari mu matsinda (duo) yo kuramya no guhimbaza Imana agezweho mu Rwanda, mu bakiri bato
NUBWO BWOSE UYU MUBARE UDATEYE UBWOBA, REBA IYI NDIRIMBO RUGABA UBAFASHE KUWUVAHO: