× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka ya Pastor Charles Stanley wayoboye First Baptist Church muri Atlanta wazize urw’ikirago

Category: Pastors  »  April 2023 »  KEFA Jacques

Amateka ya Pastor Charles Stanley wayoboye First Baptist Church muri Atlanta wazize urw'ikirago

Pasiteri Dr. Charles Frazier Stanley wamenyekanye cyane mu biganiro byo kuri Televiziyo bivuga ku iyobokamana, yavutse ahagana mu mwaka 1932, muri Dryfork, Virginia, yitaba Imana kuw 18 Mata 2023.

Pastor Stanley wari umaze imyaka 49 ari umushumba mukuru wa First Baptist Church muri Atlanta, yakuriye mu buzima butoroshye nyuma yo kubura umubyeyi we w’umugabo amaze umwaka avutse gusa. Se yitabye Imana tariki 18 Kamena 1933.

Ibi ni bimwe mu bivugwa ko byamusunikiye kuba umukirisitu, kuko ahagana mu mwaka w’1942 nyina yaje gushaka undi mugabo, Stanley agatangira kuba mu buzima busharira. Avuga ko babayeho mu buzima butoroshye bwarangagwa n’ubusinzi bukomeye, n’imirwano ya hato na hato.

Nk’uko tubicyesha Christian Headlines, mu mwaka wa 1944 Stanley yaje kwakira Umwami Yesu nk’umwami n’umukiza we, ubuzima bwe aba abuhaye undi murongo atyo nubwo na mbere n’ubundi atasibaga amateraniro yo ku cyumweru.

Yakiriye agakiza muri Pentecostal Holiness Church muri Danville Virginia. Nyuma y’imyaka ibiri yaje kugirirwa ubuntu agira umuhamagaro wo kuba Pasiteri. Yaganirije Pasteri George Washington, aza kumubera umujyanama mu myaka ye ya mbere y’uyu muhamagaro.

Mu 1956 yaminuje muri kaminuza ya Richmond Virginia, mu gihe yahigaga ni bwo yaje guhura na Anna Margaret Johnson waje kumubera umugore.

Mu mwaka w’1969 yaje kuba pasteri wungirije muri First Baptist church Atlanta, aza kuba Pasteri mukuru muri 1971, inshingano yaje kumarana imyaka 50 kugeza mu mpera za 2020.

Nyuma y’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze, stanley yaje gukomeza akora ibirwa bitandukanye bifitiye akamaro sosiyete ariko by’umwihariko byigisha inzira y’iyobokamana aho yaje gushinga umushinga witwa In Touch Ministries.

Ni umushinga wari ukubiyemo ikiganiro kitwa In Touch with Dr Charles Stanley, umushinga uza gukura uvamo ikinyamakuru Intouch Ministries Magazine kimaze kugira abasomyi bagera kuri million imwe n’ibihumbi magatanu.

Ntitwasoza inkuru y’ubuzima bwa Stanley tutavuze ku mugambo akomeye yavuze yahinduye ubuzima bwa benshi. Hari aho yagize ati "Mu bikomeye byose mu buzima wacamo, nta cy’ingenzi, gihesha umugisha kuruta kumvira ijwi ry’Imana".

Pastor Stanley yitabye Imana kuwa 18 Mata

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.