× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika na Vatikani bageze kure intambara y’amagambo iri kuba hagati ya Trump na Papa Leo XIV

Category: Leaders  »  31 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amerika na Vatikani bageze kure intambara y'amagambo iri kuba hagati ya Trump na Papa Leo XIV

Mu nkuru yasohotse muri Vox, hagaragajwe amakimbirane akomeje kwiyongera hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Donald Trump n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV.

Iyi nkuru igaragaza uburyo impaka zishingiye ku byemezo bya politiki n’intambara zatumye White House itangira guhangana n’ijwi rya Vatikani, ibintu bitari bisanzwe.

Iyi nkuru ivuga ko Visi Perezida JD Vance wa Amerika yanenze Papa Leo XIV amushinja kutumva neza inyigisho za Kiliziya ku bijyanye n’intambara. Yagize ati: “very, very important for the pope to be careful when he talks about matters of theology,” agaragaza ko Papa akwiye kwitonda mu magambo ye ku bibazo bya tewolojiya n’intambara.

Donald Trump yakomeje kunenga Papa Leo XIV nyuma yo kwamagana politiki ye y’intambara n’iy’abimukira. Mu butumwa yanyujije ku rubuga Truth Social, Trump yavuze ashyigikira icyemezo cye ku bijyanye na Iran, agira ati: ““Ese hari umuntu wabwira Papa Leo ko Iran yishe nibura abigaragambyaga 42,000 b’inzirakarengane, badafite intwaro na busa, mu mezi abiri ashize,” ndetse akomeza avuga ko “ko kuri Iran kugira igisasu cya kirimbuzi bidashoboka na gato.”

Ibi byabaye nyuma y’uko Papa yari yaraburiye Amerika ku ngaruka mbi demokarasi zishobora gufata zo kuba “igitugu cya benshi” (majoritarian tyranny), anenga abayobozi bakoresha intambara. Trump yakomeje kugaragaza ko Papa ari “umunyantege nke,” mu gihe Vatikani yo ikomeje kwamagana imyitwarire ye n’imvugo ze.

Ibi byatumye umwuka uba mubi hagati ya White House na Vatikani, aho buri ruhande rusa n’uruhagurukiye kurwanira ijambo ku bibazo mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Papa Leo XIV ntiyacecetse. Yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kugira icyo avuga ku bibazo bya politiki, kandi akabikora mu buryo butuje ariko bufite ubutumwa bukomeye.

Yanatanze igisubizo gito kirimo urwenya, aho yavuze ko izina rya platform ya Trump yitwa Truth Social ari “ironic,” ashimangira ko hari aho amagambo ya politiki agenda agaragaza ukudahuza n’ukuri.

Umubano hagati ya Donald Trump na Papa Leo XIV uri mu bihe bikomeye, aho impande zombi ziri mu mpaka zishingiye ku mahame ya politiki n’iyobokamana.

Ubutumwa Donald Trump asubiza Papa Leo XIV ko Iran yishe nibura abigaragambyaga 42,000 b’inzirakarengane, badafite intwaro na busa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.