Intumwa y’Imana Yoshua Masasu n’umufasha we Pastor Lydia Masasu, bageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Paradise.rw yabashije kubona ubutumwa bw’ihumure bw’abakozi b’Imana barimo Apotre Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church. Ubutumwa Apotre Masasu yatanze, abufatanyije n’umufasha we Pastor Lydia Masasu.
Batangiye basangiza abantu ijambo ry’Imana ribagaruriramo ibyiringiro. Ni Ibyanditswe Byera biri mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiel ndetse n’igitabo cya Yobu. Ikita rusange kuri ibi byanditswe byombi, ni ko harimo ubutumwa bw’ihumure n’ubutanga icyizere cy’ejo heza.
"Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye y’uko ari njye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje. Ni ko Uwitek avuga". (Ezekiel 37: 14).
"Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome" (Yobu 14:7).
Apotre Masasu n’umufasha we bakomeje bati "Mu bihe nk’ibi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twifurije buri wese ihumure, gukomera no gutwaza".
Bongeyeho bati "By’umwihariko, ku muryango wa ERC (Ba Mwana Ukundwa) turasenga ngo Imana itange amahoro no gusanwa kuzuye mu mbaraga z’Umwuka Wera. Za mbaraga zazuye Kristo zikomeze kudushoboza Kwibuka Twiyubaka. Humura nturi wenyine".
Apotre Masasu yavutse mu 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu, ubu akaba ari mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ntiyigeze abona umwanya wo kuryoherwa n’aho yavukiye kubera impamvu za politiki yariho icyo gihe kuko byari byatangiye 1959 benshi bahunga, maze ababyeyi be berekeza iya Congo icyo gihe yitwaga Zaïre.
Mu gihe yari impunzi nta na rimwe yagiye yishimira uburyo bafatwaga mu gihugu cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino wo kurwana wa Karate aho yavanye umukandara w’umukara.
Ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nk’uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.
Ubutumwa bwa Apotre Yoshua Masasu n’umufasha we Pastor Lydia Masasu