Umuntu nakora ibyiza ujye ubimubwira unamushimire, nanakora ibibi umucyahe bityo ejo atazabisubira. Ku bw’ibyo, muntize amashyi dushimire Mathoucellah ko yambaye neza.
Ni umuhanzikazi mushya ariko ni umuririmbyi ubirambyemo kandi w’umuhanga kuko azwi cyane muri korali. Ibyo reka tuzabivuge ubundi, uyu mwanya tugaruke ku myambarire ye ku ifoto imugaragaza yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umuhondo n’ijipo y’umutuku.
Yambaye neza cyane yikwije, mu myenda iryoheye ijisho. Mbona abarokore benshi bakwiye gushaka uyu muhanzikazi akabigisha kwambara neza ukarimba kandi ntibigire uwo bicumuza n’umwe. Mbaye mfite iduka ry’imyenda, namuha akazi ko kunyamamariza rwose. Umuntu wambitse, simuzi ariko afite imyenda myiza pe!
Mathoucellah UZANYWENAYESU turi kuvuga, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye cya mbere kizaba kuwa 04/06/2023 kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Rwampara ahazwi ku izina rya SGEEM. "Nguma Amahoro Live Concert" ni ko yise iki gitaramo cye.
Mathoucellah umuramyi wo kwitega muri Gospel