Biraba bishyushye kuri uyu wa Gatanu mu gitaramo cy’amasaha 12 cyateguwe na Asaph Music International. Nushaka uvuge ko aba baririmbyi bafite ubukwe uyu munsi.
Nk’uko babitangarije itangazamakuru mu kiganiro cyabaye kuwa Gatatu, kuva ku mugoroba w’uyu wa Gatanu kugeza mu rukerera rwo kuwa Gatandatu, Asaph Music International iraba iri mu gitaramo cy’akataraboneka kibera kuri Zion Temple Gatenga.
"12 Hours of Praise & Worship" ni ryo zina bahaye iki gitaramo cyabo cyubakiye ku nsanganyamatsiko bise "Gusana igicaniro cyo kuramya Imana mu mitima yacu". Aba baramyi bazwi ku izina rya Bene Asaph, barakora iki gitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 31.03.2023.
Iby’iki gitaramo, aba baririmbyi babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru batangarijemo ko bagiye gukorana bya hafi n’itangazamakuru nyuma yo kubwirwa ko batabanye neza nk’uko byashimangiwe na Christian Abayisenga wa Isibo Tv wavuze ko aba baririmbyi bakwiye kwikubita agashyi bakegera itangazamakuru na cyane ko bafite ubutunzi buhambaye mu bihangano byabo.
Pastor Nkubana Ernest Umushumba wa Asaph ku Isi hose, yemeje ko imikoranire y’iri tsinda n’itangazamakuru igiye kuba mahwi. Ati "Tujya gutekereza guhura namwe, icyabiteye kimwe muri byo harimo no kubashimira. Ariko kandi harimo no gukomeza imikoranire myiza dusanzwe dufitanye namwe. Turashima Imana ikidukomeje gukora umurimo wayo".
Yavuze ko bafite ibikorwa byiza kandi byinshi bikwiye kubwirwa abakunzi b’umuziki w Gospel. Yatanze urugero, avuga ko mu mwaka wa 2019 bakoze agashya ko gukora Album 12 mu mwaka ni ukuvuga buri kwezi bakoraga Album. Gusa nanone umunyamakuru w Paradise.rw yabajije impamvu batakomereje muri uwo muvuduko, ariko igisubizo baduhaye tuzakigarukaho ubutaka.
Pastor Nkubana ahamya ko agahigo bakoze gashobora kuba karagezweho na bacye. Kandi koko unyujije amaso inyuma mu makorali anyuranye ku Isi, usanga bashobora kuba ari bo gusa babikoze cyangwa hakaba hari bacye babikoze ntibimeyekanye cyane. Ati "Turashima Imana ko mu mwaka wa 2019 igikorwa twagezeho ntekereza ko abamaze kukigeraho ari bacye, twakoze Album 12."
Abanyamakuru bafashe ifoto y’urwibutso na Asaph Music International
Iki gitaramo cyabo kizamara amasaha 12 bagitumiyemo andi matsinda akunzwe