BIC Evangelical Network Ministry, minisiteri y’ivugabutumwa yatangiye mu mwaka 2022, yateguye igiterane gikomeye kuri Restoration Church ku i Taba mu karere ka Huye.
Ni igiterane cyabaye tariki ya 02 Werugwe 2024 kuri Restoration Church Huye kikaba gifite intego igira iti: "Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize" (Matayo 24:14).
Muri iki giterane hari amakorali atandukanye nka korali "Rangurura yo muri RASA, Shekinah Worship team ikorera kuri Restoration Church Huye, Voice of Hope Worship Team yo muri VOH Ministry by’umwihariko hari na korali imaze kwigarurira imitima yabatari bake ku bwibihangano byabo byuje ubuhanga ndetse n’ ubutumwa bwiza iyo nta yindi ni "Injili Bora" y’i Kigali.
Si abo gusa hari n’umuvugabitumwa Rev. Dr. Rutayisire Antoine wo mu itorero ry’Angilikani mu Rwanda, wamenyekanye cyane mu nyigisho zitandukanye z’iyobokamana mu Rwanda. Ni umugabo watangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa.
Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwalimu umwanya we awuharira kwigisha ijambo ry’Imana, yahise ajya kuyobora umuryango w’ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba kaminuza, akaba ariwe wabaye Umunyamabanga Mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.
Mu kiganiro na Paradise, Umuyobozi wa BIC EVANGELICAL NETWORK MINISTRY, Kubwimana Emmanuel yagize ati: "lyi minisiteri nta torero ishingiyeho ahubwo igizwe n’abakristo bakijijwe bafite ubuhamya bwiza aho basengera mu matorero atandukanye, bakaba bafite umuhamagaro n’ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa bwiza ku bantu batarakizwa".
Ni ikaze ku bantu bose bari mu bice bitandukanye by’umwihariko abanye-Huye muze muze ku lriba ry’isoko idakama muryoherwe n’ibyiza Umwami yashyize mu bo yaremye.
Abanye-Huye bagenderewe na Mwuka Wera kuri uyu wa Gatandatu