Pastor Christian Gisanura akomeje iminsi irindwi yo gusenga isengesho rikomeye ryo gusabira imiryango ibanye neza kubikomeza, itabanye neza kubigeraho, atibagiwe n’abifuza kuyishinga ngo bazakore iby’ubushake bw’Imana.
Kuri uyu wa 16 Kamena 2025, mu gihe cy’amasengesho y’iminsi igamije gushyigikira imiryango n’ingo z’Abanyarwanda ndetse n’iz’abatuye isi yose, umuyobozi w’itorero akaba n’umukozi w’Imana, Pastor Christian Gisanura, yongeye kuyobora Abakristo mu isengesho rikomeye ryibanda ku byifuzo, intege nke, n’inshingano z’abubatse n’abifuza kubaka.
Uyu munsi wa kabiri w’amasengesho, Pastor Gisanura yibanze ku isengesho ryo gufasha ingo guhangana n’ibibazo bikomeye, asabira abagore n’abagabo kuba maso, kumenya inshingano zabo, no gushaka guhuza ubushake bwabo n’umugambi w’Imana.
"Turagushimira ku bwa buri wese washoboje kubaka urugo... icyizere cyacu ni uko utazamureka, utazareka ko umwanzi aganza mu rugo rwe," ni amagambo yuje icyizere yavuzwe n’umukozi w’Imana.
Kubaka si imyaka, ni ubushake bw’Imana
Pastor Gisanura yasabye ko abantu bashaka kubaka ingo babanza gutegurwa, atari mu mubiri gusa, ahubwo mu mutima no mu bitekerezo. Yagize ati: "Umuntu ntatekereze kubaka kubera imyaka, ahubwo abitekereze kuko yiteguye bihagije... imyaka ufite n’amafaranga ufite ntibihagije."
Yasabye kandi ko abashaka kubaka batayoborwa n’irari ry’umubiri, ahubwo bakagendera ku bwenge n’icyerekezo Imana ibafiteho, agasaba ko Imana yaganiriza umutima w’umukobwa cyangwa umuhungu wese ushaka kubaka urugo.
Imana yategetse urukundo no kuganduka
Mu gusobanura neza inshingano z’abashakanye, Pastor Gisanura yibukije ko Imana yategetse abagabo gukunda abagore babo, nk’uko Yesu yakunze itorero. Yongeyeho ko umugabo atasabwe gukunda ahubwo ko yategetswe, nk’itegeko ridakuka. "Umugabo akwiye gukunda umugore atamucira imanza ku bw’intege nke, ahubwo akamufasha kuzinesha."
Ku rundi ruhande, yabwiye abagore ko kuganduka atari uguceceka no kwemera ubusumbane, ahubwo ko ari ukumvira no kuba umufasha mwiza w’umugabo. Yanabibukije ko Imana itigeze ibategeka gukunda, kuko yabibonaga nk’ikintu kibasanzweho.
Gusengera ingo, gusenya gatanya n’amakimbirane
Pastor Gisanura yanavuze ku byorezo byugarije ingo – amakimbirane, gatanya, no kureka inshingano – asaba ko byose byasengerwa, bikavaho mu izina rya Yesu. Yagize ati: "Icyitwa gusenya na gatanya tubihagarike mu izina rya Yesu."
Yasabye abagabo ko ibyo abandi bagore babakururira, bakwiriye kuba babiha abagore babo, kandi abasaba kububaka, kubambika no kubitaho. Yongeyeho ko iyo umugabo akunze, umugore aganduka, ndetse n’iyo umugore agandutse, umugabo aramukunda.
Ingo ni umugambi w’Imana, si uwa muntu
Mu gusoza, Pastor Gisanura yagaragaje ko ingo zitubakwa n’ubwenge bwa muntu gusa, ahubwo zishingiye ku mugambi w’Imana. Ni yo mpamvu yasoje asaba Imana ko yahagurukira ingo z’Abanyarwanda, iz’abatuye isi n’iza bose bifuza kubaka, baba basenga cyangwa batazi Imana, ikabaha amahitamo meza.
"Yesu abafungure amaso mwe mutarashaka, muzahitemo amahitamo meza arimo ubwenge bw’Imana."
Uyu munsi wa kabiri w’amasengesho akomeje, wasize ubutumwa bukomeye ku mutima wa buri wese wubatse cyangwa ushaka kubaka, ko urugo atari ukugira uwo ubana na we gusa, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa umugambi w’Imana wuzuye urukundo, ubugwaneza n’ubwumvikane.
Pastor Christian Gisanura asengera ibintu bitandukanye. Umva isengesho yasengeye abifuza akazi n’abagafite: