Ubumwe Hotel, Kigali – 12 Kamena 2025: Mu gikorwa cy’amasengesho ya Ministers’ Prayer Breakfast, Bishop Benjamin Dube, yasangije abari aho ubutumwa bukomeye bwo kuramya Imana nk’imibereho, atanga impano z’igitabo nk’ubuhamya bw’ibyamubayeho.
Iki gikorwa cyateguwe na Noble Family Church na Women Foundation Ministries. Ni imwe muri gahunda zigize “7 Days of Worship”. Bishop Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo, umwe mu baramyi b’imena b’iki gihe ugendeye ku gisobanuro cy’uko kuramya atari ukuririmba gusa, ahubwo ko ari ukwicisha bugufi no guha Imana icyubahiro, yasangije abari aho ubutumwa bukomeye bwo kuramya Imana nk’imibereho, atanga impano z’igitabo nk’ubuhamya bw’ibyamubayeho.
Mu magambo yuzuyemo ikinyabupfura n’icyubahiro, Bishop Dube yavuze ati:
“Mfite impano nageneye Apotre Mignonne. Iki ni igitabo cyitwa "Mu Kubaho Kwayo". Ndifuza guhesha umugisha Apotre Mignonne, Imana imuhe umugisha.
Ikindi gitabo cyitwa "Ukuboko k’Umuramyi", ndagiha Sam. Ibiri muri iki gitabo byaramfashije. Niba hari abatabizi neza, ndagira ngo mbabwire ko mfite imyaka 60. Aka gatabo karimo bimwe mu bigize ubuzima bwanjye bwo kugendana n’Imana.”
Yagarutse ku buryo kuramya atari ibikorwa bya muzika nk’uko benshi babifata, ahubwo ko ari ubuzima umuntu abamo: “Twese tuba dusabwa kuramya nk’aho ari ubuzima bwacu. Ariko ntimugahuze kuramya n’umuziki. Ni ubuzima buri wese agomba kubaho, kandi si ku Mukristo gusa, ahubwo ni ku muntu wese no ku kintu cyose gihumeka.”
Bishop Dube yanagarutse ku nyigisho yo kwiyoroshya, agaragaza ko kuramya Imana bisaba gutanga icyubahiro cyose kuri Yo, nta kwishyira hejuru: “Ukuri ni uko nta muntu w’icyamamare waramya Imana mu buryo nyabwo. Ushobora kuba icyamamare hanze, ariko mu rusengero nta cyamamare kiba kirimo. Imana ntishaka ibyamamare mu rusengero, ahubwo ishaka abantu bicisha bugufi.”
Yakomeje asaba abaramyi kuramya mbere na mbere ku giti cyabo mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho gutegereza ko bagera mu nsengero no ku mbuga rusange: “Niba wifuza kuramya, uge ubanza uramye Imana uri wenyine. Kuramya si indirimbo uririmba uri mu bwogero. Jya ubanza kuramya mu mutima wawe, ku mavi yawe wenyine.”
Bishop Dube yagaragaje ko Imana itajya isaba ibyo itatanga: “Imana ntizagusaba gukora ikintu izi neza ko yo ubwayo itakikoreye. Ishaka ko na we wunguka. Ntiwahindura Imana, cyane cyane mu gihe wishyira hejuru ukishyira mu mwanya wayo.”
Iyi nyigisho yayitanze mu rwego rwihariye rw’igiterane Prayer Breakfast, kimwe mu bikorwa bikomeye byabanjirije umunsi wa gatanu w’icyumweru cyitiriwe “7 Days of Worship”. Iki giterane gitegurwa buri mwaka na Women Foundation Ministries, umuryango mpuzamahanga washinzwe n’Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera Umunezero mu 2006, ukaba ugamije gukomeza imiryango binyuze mu mugore.
Kuri uyu munsi wa gatanu, hatumiwe abavugabutumwa n’abaramyi b’icyubahiro barimo Bishop Benjamin Dube (Afurika y’Epfo), Rev. Julian Kyula (Kenya), na Nduwimana David (Australia), bose batanga ibihe byihariye by’ijambo ry’Imana no kuramya.
Byari ibyishimo byinshi hagati ya Mongone na Dube kuri uyu munsi.