× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bongeye gusimburana: Francis Gatare yagizwe umuyobozi wa RDB asimbuye Clare Akamanzi

Category: Leaders  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Bongeye gusimburana: Francis Gatare yagizwe umuyobozi wa RDB asimbuye Clare Akamanzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma. Muri izo mpinduka harimo Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), akaba yasimbuye Clare Akamanzi wari umaze imyaka myinshi kuri uyu mwanya.

Clare Akamanzi wari umaze imyaka 6 yikurikiranya ayobora RBD, yari yageze kur uwo mwanya asimbuye Francis Gatare. Francis Gatare yongeye kuyobora RDB nyuma y’uko yari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu guhera mu 2021. Bongeye gusimburana ku buyobozi bwa RDB.

Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya, aho yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yasimbuye Prof. Nshuti Manasseh wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority - RHA), naho Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

Clare Akamanzi yongeye gusimburana na Francis Gatare mu kuyobora RDB

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.