Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yinjiriye mu gice gishya cy’ubuzima bwe bw’umuziki nyuma y’igitaramo gikomeye cyuzuyemo isengesho n’ibisingizo, yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze akorera Imana binyuze mu muziki.
Iki gitaramo cyiswe “Unconditional Love – Season 2” cyabereye mu nyubako ya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025. Cyari n’umwanya wo kumurika alubumu ye ya kane yise “Ndahiriwe.”
Uburyo buri kanya k’iki gitaramo kabaga kuzuyemo ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza byatumaga abari aho bose bagira ibihe byihariye byo kwegera Imana no kuyiramya, ibyanatumye ahantu habera igitaramo hakubita hakuzura.
Bosco Nshuti yavuze ko yasabye Imana ubufasha mu gihe cy’amezi atanu yitegura iki gitaramo, ahuza isengesho, imyitozo no kwizera kugira ngo agere ku rwego yifuzaga. Yagize ati: “Ibyishimo mfite uyu munsi bishingiye kuri Yesu kuko ni we byishimo byanjye.”
Alubumu nshya: “Ndahiriwe”
Alubumu nshya ya Bosco Nshuti igizwe n’indirimbo 10 zirimo ubutumwa bwo gushimira Imana, gukomeza kwizera no gukangurira abantu kwakira agakiza binyuze kuri Yesu Kristo. Muri zo harimo:
• Ndahiriwe
• Ndatangaye
• Ni muri Yesu
• Jehovah
• Yanyuzeho
• Mbega Urukundo
• Ibyo Ntunze
• Ni we Mahoro
Bosco Nshuti yabashije kuziririmba zose ku buryo bwa live, harimo n’iyo yari ari kuririmbira abantu bwa mbere.
Abahanzi bakomeye n’abaramyi baramushyigikiye
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’abaramyi benshi bazwi mu Rwanda barimo:
• Israel Mbonyi
• Aline Gahongayire
• Theo Bosebabireba
• Prosper Nkomezi
• Alex Dusabe
• Arsene Tuyi
• Danny Mutabazi
• Ben & Chance
Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aime Uwimana, na we yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane, agira uruhare rukomeye mu gushimisha abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Pastor Hortense Mazimpaka na we yatanze ubutumwa bwasize benshi batekereza. Yibanze ku rukundo rw’Imana rutagira imipaka, avuga ko rutagurwa n’ibikorwa byiza umuntu akora, ahubwo ko rutangwa kubera Yesu Kristo.
Yagize ati (asomye muri 1 Yohana 4:10): “Urukundo ni uru: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo gitunganye cy’ibyaha byacu.”
Yakomeje asoma Abaroma 5:6-10, agaragaza ko Kristo yadupfiriye turi abanyabyaha, kandi ko Imana idahindura urukundo rwayo n’iyo umuntu akijijwe.
Umwanya wo gushimira
Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, Bosco Nshuti yaririmbye izindi ndirimbo zubaka umutima nka:
• Umutima
• Uwambitswe
• Nzamuzura
• Ndashima
• Ni muri Yesu
Yafashe akanya ashima abantu bamufashije mu rugendo rwe harimo: Umugore we, Ababyeyi be, Amakorali nka New Melodies na Sirowamu, Producer Bruce, Inshuti ye Josue Shimwa wamujyanye bwa mbere muri studio, Simon Kabera n’abandi.
Aime Uwimana, Ben & Chance na bo baririmbye
Abari aho baganjwe n’amarangamutima ubwo Aime Uwimana yifatanyaga na Bosco Nshuti kuririmba indirimbo yabo Ndashima. Yanaririmbye izindi ndirimbo nka Urera, Yoshua na Ni wowe ndirimba.
Hakurikiyeho Ben na Chance bifatanya na Bosco Nshuti kuririmba indirimbo yabo Urukundo, ndetse banaririmba izabo nka Zaburi yanjye na Mu nda y’Ingumba.
Pastor Ben yatangaje ko indirimbo yabo izwi cyane “Tambira Uwiteka” yayanditse mu gitondo cya kare nyuma y’isengesho ubwo yari yaraye mu rusengero.
Umusozo w’igitaramo
Igitaramo cyasojwe n’indirimbo "Ndumva Unyuzuye", indirimbo ifite ubutumwa bukomeye yatumye abantu basozanya ibihe byuzuye ibisingizo n’Umwuka Wera. “Ni ukuri, ndahiriwe,” ni ko Bosco Nshuti yashoje avuga, ashimira Imana ku bw’urukundo idahwema kugira, ndetse n’urugendo rwayo rudasanzwe rumufasha gukomeza umurimo wayo.
Iki gitaramo cyabaye ikimenyetso cy’ubuzima bushya mu murimo, kiganisha ku myaka 20, gishimangira ko urukundo rw’Imana rutajya rushira.
Bakije amatara ngo bamufashe kwizihiza imyaka 10
Ben na Chance bajyanye mu mwuka wo kuramya abari bitabiriye
Aime Uwimana yaririmbye indirimbo ze zakunzwe bose basabwa n’amarangamutima
Tracy Agasaro (iburyo) yari MC
Gaby Kamanzi yari ahari
Israel Mbonyi yari ahari
Bosco Nshuti yizihije imyaka 10 ashyigikiwe n’abantu barimo n’abahanzi bagenzi be