× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu ni isoko yaguherekeje guhera umunsi uvuka— Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  38 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Yesu ni isoko yaguherekeje guhera umunsi uvuka— Pastor Christian Gisanura

Izi ni inyigisho za Pastor Christian Gisanura zo ku wa 20 Gashyantare 2026. Zigaruka ku kuba Yesu ari Isoko y’ubugingo iherekeza umuntu kuva akivuka.

Yesu ni isoko irinda umuntu, imugaburira mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka, kandi ikamuyobora no mu bihe by’ibigeragezo, n’iyo atayimenya cyangwa akaba ayisuzugura.

Mu buzima bwa muntu, hari ibintu byinshi dufata nk’ibisanzwe: kuvuka, gukura, kwiga, kubona ibidutunga no kugera ku nzozi zimwe na zimwe.

Nyamara iyo umuntu ahagaze akareba neza inkomoko y’ubuzima bwe, asanga hari ukuboko kumurenze ubushobozi kwamuherekeje kuva ku munsi wa mbere.

Nk’uko byanditswe muri Zaburi 22:10-11, Imana ni yo yatuvukishije, itwitaho tukiri ku ibere. Umuntu yegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina, kandi Imana ntiba kure ye no mu gihe cy’amakuba. Ibi bitwereka ko kuvuka atari impanuka, gukura atari amahirwe gusa, ko ahubwo ari umugambi w’Imana.

Iyo dutekereje ku mibare y’abapfa bakivuka cyangwa inda zivamo buri munsi, bituma turushaho kumva ko ubuzima ari impano. Hari abavukira mu bihe bikomeye, abandi bakarwara bakiri bato, abandi bagahura n’impanuka zikomeye.

Ariko hari abarinzwe muri ibyo byose. Ntibiterwa n’imbaraga zabo, si uko bari beza kurusha abandi, ahubwo ni uko Isoko y’ubugingo yabaherekeje.

Yesu ni we Rutare rwakurikiraga Abisirayeli mu butayu, nk’uko 1 Abakorinto 10:4 habivuga. Nubwo bari mu rugendo rurerure, mu butayu butagira amazi, hari Urutare rwabakurikiraga rukabaha amazi. Urwo Rutare rwari Kristo.

Ibi bitwereka ko Imana itari kure y’umuntu, ko ahubwo imukurikira aho ajya hose. Hari benshi batamenya ko hari ukuboko kw’Imana kwagiye kubakurikirana mu buzima bwabo, kubarinda impanuka zari kubahitana, kukabakingira indwara zikomeye, kukabafungurira amarembo batari kwibwira.

Hari abavuga bati: “Nabashije kwiga kubera imbaraga zanjye,” abandi bati: “Nageze aho ngeze kubera ubwenge bwanjye.” Ariko Bibiliya igaragaza ko inyuma y’ibyo byose hari Isoko yakomeje kugaburira ubuzima bwacu. Kugaburirwa si ukubona ibiryo gusa, ahubwo ni no kugumana amahoro mu mutima, kurindwa ibyago, no kuyoborwa mu byemezo bikomeye.

Ubwoba ni kimwe mu bintu bitandukanya umuntu n’Isoko. Yobu 3:25 haravuga ngo: “Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, kandi icyo nakekaga ni cyo cyanjeho.” Iyo umuntu yemeye kugengwa n’ubwoba, aba asa n’uhamagara ibibi mu buzima bwe.

Ubwoba bugabanya ukwizera, kandi ukwizera ni ko guhuza umuntu n’Imana. Iyo ukwizera kugabanutse, umutima urushaho gutakaza icyizere, bigatuma umuntu abona ko ari wenyine mu rugendo rw’ubuzima.

Ariko mu by’ukuri, Imana iba izi aho ituganisha. Muri Yeremiya 1:5 haravuga ngo: “Nakumenye utaraba urusoro mu nda ya nyoko, kandi utaravuka naragutoranije.”

Ibi bigaragaza ko mbere y’uko tuvuka, hari hari umugambi ku buzima bwacu. Ndetse na mbere y’uko ababyeyi bacu bahura, Imana yari ifite umugambi wacu. Ni yo mpamvu nubwo twahuye n’ibigeragezo bikomeye, tutarimbutse.

Hari igihe umuntu ahakana Imana, akayisuzugura cyangwa akayirwanya. Ariko nubwo umuntu ayitera umugongo, yo ikomeza kumuherekeza.

Ibi bigaragaza urukundo rwayo rudacogora. Ni nk’intare ihagarariye umuntu ujya kuvoma; aba arinzwe kandi nta wamukumira ku ivomo, n’ubwo yaba atabizi ko iyo ntare ihari. Imana iraduhagarariye, iraturwanirira, kandi ikadukomeza.

Iyo tumenye ko Yesu ari Isoko yaduherekeje kuva ku munsi wa mbere, umutima uva mu mpungenge. Niba yaraduherekeje mu bihe byashize, azaduherekeza no mu bihe biri imbere. Icyo tugomba gukora ni ukumwemerera, tukamwugururira ubuzima bwacu, tukareka ubwoba tukabusimbura icyizere.

Ubuzima bwa muntu si uruhurirane rw’impanuka, ahubwo ni urugendo rufite Umuyobozi. Yesu ni Isoko y’ubugingo, Isoko y’ibisubizo, Isoko y’umutekano. Iyo tumugumyeho, n’iyo twanyura mu bikomeye, ntiduhagarika umutima, kuko tuzi ko uwadutangije urugendo azadufasha kurusoza turi kumwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.