Justin Cubaka uzwiho ubuhanga cyane mu njyana ya Jazz ndetse no gucuranga gitari, yatangaje igitaramo yise “Ukuu Gospel Jazz” izajya ibera muri Ora Center buri wa Gatatu.
Mu gihe hakomeje gushakwa uburyo bwo guhuza imyidagaduro n’indangagaciro za Gikristo, umuramyi Justin Cubaka yatangaje gahunda nshya yiswe “Ukuu Gospel Jazz”.
Iyi gahunda izajya ibera muri Ora Center buri wa Gatatu guhera Saa Moya z’umugoroba. Iyi gahunda izaba ihuza umuziki wa Gospel, Jazz ndetse n’igihe cyo gusabana no kuramya Imana mu buryo budasanzwe.
Mu kuvuga kuri iki gikorwa, Cubaka aganira na Paradise yavuze ko ari gahunda yihariye yatekerejweho mu rwego rwo guha abakunzi b’umuziki wa Gospel ahantu hashya ho kuruhukira no kwidagadurira mu mwuka mwiza.
Justin Cubaka yavuze ko iyi gahunda igiye gutangira ku mugaragaro kandi ikazajya iba buri wa Gatatu, aho abazitabira bazajya basabwa kwishyura amafaranga yagenwe kugira ngo babashe kuyinjiramo.
Yagize ati: “Tugiye gutangira gahunda nshya ya ‘Ukuu Gospel Jazz’. Ni gahunda nziza cyane izajya iba buri wa Gatatu guhera Saa Moya z’umugoroba, kandi tuzajya twishyuza amafaranga. Iyi gahunda irihariye kandi ifite umwihariko kuko tuzajya dukorana n’abahanzi batandukanye bafite impano zitandukanye.”
Cubaka yavuze ko intego ari ugushyiraho urubuga rwagutse ruzajya rwakira abahanzi banyuranye bakora umurimo wa Gospel, bityo abakunzi b’uyu muziki bakabona uburyo bwo guhura n’impano zitandukanye buri cyumweru.
Uyu muramyi yagaragaje ko iki gitekerezo cyavutse nyuma y’ibiganiro yagiranye na Kavutse Olivier, washinze Ora Center, ku buryo hashyirwaho gahunda ihoraho y’imyidagaduro ya Gikristo.
Ati: “Twavuganye na Olivier Kavutse uburyo dushobora gukorana iyi gahunda n’uko tugomba gutangira. Twasinyanye amasezerano yo gukorana kuri Ora Center buri wa Gatatu.”
Aya masezerano ashyiraho ubufatanye buzafasha iyi gahunda gukomeza kuba igikorwa gihoraho, kigamije guteza imbere umuziki wa Gospel no guha abakunzi bawo ahantu hahamye ho kuwishimira.
Ora Center ni umushinga watangijwe na Kavutse Olivier, umwe mu bahanzi bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Iki kigo giherereye i Kicukiro, ahahoze Prayer House, cyashinzwe hagamijwe gufasha Abakristo kubona ahantu ho kwidagadurira hatabangamiye imyemerere yabo.
Kavutse Olivier aherutse gutangaza ko igitekerezo cyo gushinga Ora Center cyaturutse ku kuba yarabonaga abakristo benshi badafite ahantu hihariye bajya kwidagadurira bumva umuziki wa Gospel.
Yagize ati: “Kimwe mu bintu byambabaje ni uko usanga Abakristo ari ugusenga gusa kuva ku wa Mbere kugeza ku wundi. Naribajije nti ‘kuki mu Rwanda nta kintu cy’imyidagaduro dufite ku buryo umuntu yasohoka akajya ahantu hacurangirwa Gospel, hari ibikorwa bitandukanye kandi akahava yishimye?’”
Gahunda ya “Ukuu Gospel Jazz” izatangirana n’itsinda Ukuu Jazz Band, rifatanyije na Justin Cubaka, aho abazitabira bazabona umwanya wo kumva umuziki wa Jazz uvanze n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko ari uburyo bushya bwo gufasha abantu kuruhuka, gusabana no gukomeza gukura mu buzima bw’umwuka binyuze mu muziki mwiza.
Itangizwa rya gahunda ya “Ukuu Gospel Jazz” ryongeye kugaragaza icyerekezo cya Ora Center cyo kuba igicumbi cy’imyidagaduro ya Gikristo mu Rwanda.
Binyuze mu bufatanye bwa Kavutse Olivier na Justin Cubaka, abakunzi ba Gospel bagiye kubona igikorwa gihoraho kizajya kibahuza buri wa Gatatu, bakidagadura, bakaramya Imana kandi bakabona n’abahanzi batandukanye bafite impano mu muziki wa Gospel.
Cubaka
Olivier