× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Data (Imana) afite inshigano yo kutwitaho, ibyo nkeneye byose arabizi, ni Papa - Prof. Bishop Masengo

Category: Bible  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Data (Imana) afite inshigano yo kutwitaho, ibyo nkeneye byose arabizi, ni Papa - Prof. Bishop Masengo

1 Yohana 3:1-3 "Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana (...)".

Kuba Umwana w’Imana bifite akamaro gakomeye n’ubwo kenshi abakristo batabiha agaciro.

Hari ibintu 5 nize kuba umwana w’Imana biha abizera Yesu.

1. Twaremewe (kwemerwa) mu muryango w’Imana. Twebwe abari abanyabyaha, Imana yaratwemeye mu muryango wayo.

2. Data (Imana) afite inshigano yo kutwitaho. Ibyo nkeneye byose arabizi. Ni Papa.

3. Imyenda yacu yose n’ibihano byakuweho. Twagizwe abere tutishyuye Avoka. Kwemera gusa icyaha no kwizera amaraso ya Yesu.

4. Dufite uburenganzira ku migisha yose yo muri Yesu. Imigisha yose yo mu isi y’umwuka yose ni iyacu. Ba nkuyibara!

5. Twahindutse abaraganwa na Kristo, Umwana w’Imana. Umurage wose Imana yabikiye Kristo turawusangiye.

Ushobora kuba wibuka ibindi. Bivuge natwe bidufashe.

Mugire icyumweru cyiza.

Ndabakunda.

© Devotion posted-by Fidèle MASENGO, the CityLight Foursquare Gospel church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.