× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amadini n’itangazamakuru basabwe gufata iya mbere mu gukumira imvugo zipfobya abafite ubumuga

Category: Bible  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amadini n'itangazamakuru basabwe gufata iya mbere mu gukumira imvugo zipfobya abafite ubumuga

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 11/09/2023 kikaba cyayobowe na Dr Donatille Kanimba ubarizwa muri CNDP (Inama y’igihugu y’abafite ubumuga), Jean Marie Mukeshimana uyobora ikigo cya Masaka gifasha gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona ndetse na Viateur Ruzibiza akaba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa bibilia mu Rwanda.

Muri iki kiganiro hagaragajwe zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona by’umwihariko bahura nazo zirimo itotezwa, guteshwa agaciro ndetse n’ipfobywa.

Dr Donatile Kanimba umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yavuze ko amatorero n’amadini akwiye gufata iya mbere mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga.

Muri iki kiganiro, abanyamakuru bakaba bamurikiwe Bibiliya yakorewe abafite ubumuga bwo kutabona ikaba iri mu rurimi rwa Braille.

Yakozwe hagamijwe kubafasha gusoma no gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana ikaba yaranditswe Ku bufatanye bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ndetse n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (CNDP).

Itangazamakuru ryababajije niba abafite ubumuga bwo kutabona kuri ubu baba baratangiye kugezwaho iyi Bibiliya mu miryango yabo.

Dr Donatile Kanimba yavuze ko ibitabo usanga biri mu bigo by’abafite ubumuga bwo kutabona ariho izi bibilia ziri mubigo ariko abo bana batazitahana doreko zikiri nkeya.

Dr Donatile wagize amahirwe menshi yo kwigisha iyobokamana muri secondaire yagaragaje ko zimwe mu nsengero zikigaragaramo akato gakorerwa abafite ubumuga bwo kutabona asaba ko bikwiye guhinduka.

Kimwe mu byatinzweho ni umushinga wo guhindura Bibiliya hagahindurwa amagambo agaragara nk’apfobya cyangwa atesha agaciro abafite ubumuga by’umwihariko bwo kutabona agasimbuzwa inyito zatoranyijwe zihesha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona.

Urugero, nko muri Bibiliya hifashwishwa ijambo impumyi mu gihe ijambo rikorwshwa mu kinyarwanda cy’ubu ari "abafite ubumuga bwo kutabona".

Hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zo guhindura Bibiliya. Zimwe muri izi mbogamizi harimo kuba Bibiliya ihenze bikaba byasaba amafaranga menshi.

Dr Kanimba nk’umuntu wagize amahirwe menshi yo kwigisha iyobokamana mu mashuri yisumbuye yavuzeko Bibiliya y’ikinyarwanda ari uruhererekane rwa za Bibiliya zagiye zisemurwa.

Yavuze ko yavuye mu giheburayo, ishyirwa mu Kigiriki, iva mu kigiriki ishyirwa mu cyongereza ibona gushyirwa mu kinyarwanda.

Yavuze ko bitewe n’uko n’icyongereza cy’icyo gihe gitandukanye n’icy’ubu byabaye imbogamizi zikomeye guhuza inyito biba intandaro y’isobanurwa ry’amwe mu magambo ahabwa inyito itandukanye n’iy’ubu.

Yahise akomeza avuga ko kuri ubu Bibiliya ihenze bityo ko kuyihindura byagorana. Yagize ati"Icyo abantu bakwiye guhindura ni inyito".

Yakomeje avuga ko abantu bigisha ijambo ry’Imana bakwiye kureka gukomeza gukoresha amagambo apfobya cyangwa asesereza abafite ubumuga bwo kutabona kuruta guhindura Bibiliya.

Jean Marie Mukeshimana nawe yagize ati "Isi turimo iri kurwanira uburenganzira". Yakomeje agaragaza ko abavugabutumwa bakwiriye kwifashisha inyito zidapfobya abafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati: "Umuntu wigisha yahinduka mu bwonko, umuntu yasoma Impumyi agasobanura ko impumyi bavuga ari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Zimwe mu mbogamizi ndetse n’ibibazo byakomeje kubazwa bishingiye ahanini ku itotezwa, ipfobya ry’abafite ubumuga ndetse n’imishinga abafite ubumuga bafitiwe.

Umwe mu banyamakuru yabajije imikorere y’ikigo cya Masaka. JMV uhagarariye iki kigo yasobanuye ko ari ikigo cyashinzwe hagamije gufasha abantu bafite ubumuga aho bigisha imirimo irimo ubuhinzi, ubworozi, kuboha imipira, Massage, imyororokere n’ibindi.

Yakomeje asobanura ko iki kigo gifasha abafite ubumuga kwigishwa imirimo kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ku byerekeye uko batoranya abajya muri iki kigo, Jacques yasobanuye ko batoranywa n’abantu bize muri iki kigo, aboherezwa n’ibitaro bitandukanye ndetse n’abafatwa n’uburwayi bwo kutabona bari mu mashuri kugira ngo babashe kurangiza amasomo yabo.

Umwe mu banyamakuru yagaragaje imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutabona harimo gufatwa ku ngufu, kutagenerwa ubufasha bwihariye mu kwambuka umuhanda (bageze muri zebra crossing).

Dr Kanimba yasubije ko abantu benshi bafite kudasobanukirwa. Yavuze ko niba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ageze muri zebra crossing aba akwiye gufashwa akambutsa ariko avuga ko bamwe mu bantu ahubwo bahitamo gushungera umuntu. Avuga ko ari urugendo ariko bizagenda bihinduka.

Yasabye ko ku igaburo ryera abantu bagerageza gufasha abafite ubumuga abari kuri protocols babona umuntu ufite ubumuga bakamufasha. Gusa ariko agaragaza ko hari bamwe babona umuntu ufite ubumuga ahagurutse agiye gutura ntibamufashe.

Yagaragaje ko protocole mu itorero shingiro bakwiye kuba bazi umuntu ufite ubumuga udashobora kujya ku rusengero agafashwa, agasurwa, bakamufasha gusengana nawe.

Ku byerekeye ifatwa ku ngufu, yavuze ko abafite ubumuga bafite amahitamo ari bakeya ariyo mpamvu bakunze guterwa inda n’abo batazi, hakazamo n’ubwandu n’itotezwa ry’umuryango no gutakaza icyizere.

Ihezwa rishingiye ku mirimo ryagarutsweho aho Jacques nawe ufite ubumuga yagaragaje itoteza mu bafite ubumuga bwo kutabona aho yavuze ko nko mu itangazamakuru hari abantu 13 bize itangazamakuru ariko 3 aribo bonyine bafite akazi mu itangazamakuru.

Muri iki kiganiro, hashimiwe Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku bwo gutera intambwe mu gutekereza ku bafite ubumuga bwo kutabona hagakorwa Bibiliya izajya ibafasha gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana.

Itangazamakuru ryamurikiwe Bibiliya y’abafite ubumuga bwo kutabona rinasabwa umusanzu mu kwirinda imvugo zipfobya abafite ubumuga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.