× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Divine Muntu yasohoye amashusho y’indirimbo “Igicaniro” yari imaze igihe gito ku mbuga zicuruza umuziki

Category: Artists  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Divine Muntu yasohoye amashusho y'indirimbo “Igicaniro” yari imaze igihe gito ku mbuga zicuruza umuziki

Umuramyi Nyinawumuntu Divine uzwi cyane nka Divine Muntu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Igicaniro”, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026.

Iyi ndirimbo ni yo ya mbere uyu muramyi ashyize hanze nyuma yo gukora ubukwe na Uwizera Benjamin, mu birori byabaye tariki ya 10 Mutarama 2026, bikitabirwa n’abahanzi n’abakozi b’Imana batandukanye bazwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Mu minsi ishize, “Igicaniro” yari yarageze ku mbuga zicuruza umuziki mu buryo bw’amajwi gusa, ariko kuri ubu abakunzi ba Divine Muntu bamaze no kwakira amashusho yayo yari ategerejwe na benshi.

Iyi ndirimbo yari yatangajwe nk’umushinga watwaye imbaraga nyinshi kurusha izindi Divine yari yarakoze mbere, nk’uko byari byagarutsweho na Obededomu Frodouard, Umuyobozi wa Trinity for Support (TFS), label ifasha uyu muramyi mu rugendo rwe rwa muzika.

Obededomu yari yavuze ko “Igicaniro” ifite umwihariko ukomeye kuko ubutumwa buyirimo bwaturutse ku byo Antoinette Rehema yavuze ko yahishuriwe na Mwuka Wera. Yagize ati: “Ni indirimbo yatwaye imbaraga nyinshi ugereranyije n’izindi twakoze.”

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Boris, umwe mu batunganya umuziki wa Gospel bafite izina rikomeye mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Eliel Sando usanzwe uzwi mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Tonzi, Aline Gahongayire n’abandi.

Divine Muntu yinjiye muri Trinity for Support tariki ya 17 Gicurasi 2023, icyo gihe akaba yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Mu myaka ishize, yagiye akora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo “Mbeshejweho”, “Urugendo”, “Irembo”, “Lahayiroyi”, “Hozana” ndetse n’iyi nshya yise “Igicaniro”.

Kuri ubu amashusho y’iyi ndirimbo yamaze kujya ku rubuga rwa YouTube rwa Divine Muntu, aho abakunzi be batangiye kuyakira neza ndetse benshi bagaragaza ko bishimiye kongera kubona ibikorwa bishya by’uyu muramyi nyuma y’ubukwe bwe.

“Igicaniro” ni imwe mu ndirimbo nshya zitezweho gukomeza gushyira Divine Muntu mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

REBA AMASHUSHO YAYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.