Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi ba Gospel bakomeje kwishimira serivisi z’indashyikirwa bahabwa na Dove Hotel y’itorero rya ADEPR.
Tariki ya 14/09/2025 umunsi Alexis Dusabe yateguriraga abakunzi be umusogongero mutagatifu aho yabavunguriye ku birori byiswe "Umuyoboro 25 Years Live Concert", nagize umugisha wo gutumirwa muri ibi birori byahuje ibyamamare byo mu bisata bitandukanye ni ukuvuga Gospel na Secular, bikaba byarabereye muri Dove Hotel.
Mu bararikwa beza bitabiriye ibi birori harimo Israel Mbonyi, David Bayingana, Muyoboke Alex, Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, Mutesi Scovia washinze Mama Urwagasabo Tv, Nel Ngabo, Massamba Intore, Mariya Yohana, ndetse n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Ndayizeye Isaïe, Rev. Budigiri Herman, Andrew Rurangangabo n’abandi…ubwo njye niyibagiwe kwivuga kuko nta ntore yivuga ifite abayivuga.
Uretse kuzindurwa n’ubutumwa buyunguruye bwa Alexis Dusabe, nari mfite indi misiyo ya karahabutaka yanzinduye dore ko kuri ubu kugenzwa na kamwe bisa n’ibyabaye amateka.
Mu by’ukuri nashakaga kumenya niba koko icyaha gikomeye DOVE HOTEL iregwa kiyihama (Ubwo mugiye kumbaza muti ese wabaye umugenzacyaha ryali? Kandi icyaha gikomeye DOVE HOTEL iregwa ni ikihe?
Mbamare amatsiko. Icyaha gikomeye DOVE HOTEL yaregwaga ni ugutanga serivisi nziza cyane kurenza ibikenewe (Above Standard) kandi abahanga mu gifaransa baravuga bati "Trop est tojours Mauvais", ubwo hari ugiye kwibaza ati ’Ese kuba Dove Hotel itanga serivisi nziza harya ubwo ninde bibangamiye?’
Igisubizo: Bibangamira izindi hotel zitanga serivisi zisa n’iza Dove (Similarities) kuko bivuze ko Dove Hotel izitwara abakiriya hamwe mu minsi mikeya iri imbere mushobora kuzumva zimwe muri hotel zitarasobanukirwa ibanga Philbert Mutumish uyoboye Dove Hotel agendana zishobora kuzasanga zashyizweho icyapa kigira kiti: "Iyi nyubako iragurishwa cyangwa irakodeshwa".
Ibyo niboneye ndetse n’ibyo niyumviye n’amatwi yanjye
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ni bwo nari ninjiye kuri Gate ya Dove hotel. Imbere hari abasore babiri umwe yari ahetse igikapu kirimo ibikoresho by’aba cameraman mu gihe undi yari yitwaje ikindi gikapu cy’umukara ntasobanukiwe icyo ahetse.
Umukuru muri abo ubwo yageraga muri Parking yatangiye kugenda avugiriza ndamwegera mubaza ibyo arimo. Ati: "Ndi gutangazwa n’ubu busitani butagatifu bumeze nk’ubwa Edeni. Twakomeje ikiganiro ambwira ko ari mu bantu bishimiye Dove Hotel ariko by’umwihariko serivisi za Dove LTD ishinzwe gucunga iyi nyubako".
Ati: "Reba ukuntu winjira ukakirwa n’umukobwa utagira uko usa (abakobwa basa n’intoranywa batanga serivisi) yabona utazi aho ugiye akaguherekeza akakugeza aho ugiye! Ibi byatuma n’ejo umuntu agaruka."
Iyo winjiye muri iyi nyubako ukicara muri iyi myanya yabugenewe wibagirwa isi y’imiruho n’imibabaro.
Nihuse, nyuma y’uko abo bakobwa bafite indoro nziza yuje indero batugejeje aho Alexis Dusabe yari yateguriye abakunzi be, naje kugira amahirwe yo gutera icyumvirizo mu byamamare byitabiriye biriya birori.
Umwe mu baramyi b’ibyamamare tutifuje kuvuga amazina ye yavuze ko ari ishema ku itorero rya ADEPR no ku bakristo muri rusange kugira inyubako nka Dove Hotel ariko by’umwihariko yashimiraga ubuyobozi bwa Dove LTD ku bwa Serivisi nziza buha abakiriya babo.
Yatanze urugero ati: "Ntekereza ko buri weekend bakira abantu batandukanye ku bw’ibirori birimo ama Press conference’, ama live recording ibitaramo n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranaga na mugenzi we, uyu muramyi yahamyaga ko ubuyobozi bwa Dove LTD burangajwe imbere na Philbert Mutumwish bukwiriye kubera abandi bantu icyitegerezo dore ko usanga ibyo bumvikanye n’abakiriya babo byubahirizwa 100%. Ati: "Hari igihe uvugana na Hotel runaka ukabishyura avance ariko bakazagutenguha ku munota wa nyuma ukarwana no gusubizwa ayawe."
Worship Experience; Benshi bategereje bya bihe by’akagoroba k’abaramyi
Nyuma gatoya nanyarukiye ku nguni iri hejuru ya Pisine ya Dove hotel aho abarimo Eddy Kamoso na Eric Mashukano baganiriraga ku muziki w’u Rwanda muri rusange. Hirya gato yabo hari hahagaze abantu babiri b’igitsina gore barimo umwe wari wazanye n’umubyeyi Marie Yohana uzwi cyane mu ndirimbo "Intsinzi".
Mu kiganiro gitona giranye n’umwe muri abo wari werekeje amaso kuri Piscine ya Dove Hotel yagize ati: "Ndumva nishimiye aha hantu, kwitabira ibi birori ni umugisha kuko aka kayaga kazamuka muri aya mazi ndumva kanguye neza,Hahirwa amaso yanjye arimo kureba ibi bintu."
Iyo uhagaze kuri iyo nyubako ukitegeza aya mazi y’ubururu bwa Juru urushaho gushima Imana nyir’ibiremwa. Wa mukozi w’Imana nababwiraga ni aho yari yihagarariye ashima Imana yaremye abantu igatanga ubwenge bwubatse Dove Hotel na Philbert wahawe impano yo kuyobora neza.
Agashya; hagiye gutangizwa igisope gitagatifu.
"Evening Worship Experience", gisobanurwa nk’Igisope cy’abarokore kije gufasha abarokore kubona aho bidagadurira igiye kujya ibera kuri Dove Hotel buri wa Gatanu w’icyumweru.
Evening Worship Experience igamije gufasha abakristo kugira ahantu hahoraho bahurira n’abahanzi n’amakorali, bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana, bakanaganira ku mishinga itandukanye bafite. Hazajya haririmbwa cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zakunzwe cyane mu myaka yatambutse.
Muri iki gikorwa hazajya hatumirwa abahanzi n’amatsinda akomeye mu muziki wa Gospel. Abo kwitega mu bihe bya vuba harimo Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, New Melody, Hoziyana Choir n’abandi bazagenda batangazwa uko iminsi izagenda ihita. Hazajya hatumirwa abahanzi bo muri ADEPR n’abo mu yandi matorero atandukanye ya Gikristo ariko bafite ubuhamya bwiza.
"Alexis Dusabe, Mucyowera Jesca, Bosco Nshuti,tuzakorana ariko ubu turimo turatangira mu buryo bwa Band". Byatangajwe na Philbert Mutumish, Umuyobozi wa Dove Hotel yateguye iri vugabutumwa ryihariye ndetse akaba ari naho kizajya kibera kuri Piscine.
Aganira na Paradise, Philbert Mutumwish yavuze ko barimo guteganya no kuzana amakorali akomeye afite indirimbo zakunzwe, nka Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge n’abandi kugira ngo "tugirane imikoranire, hari igihe tuzajya tuvuga ngo ni umunsi udasanzwe, tuzane korali ifite indirimbo zakunzwe".
Yakomeje agira ati: "Impamvu byiswe Igisope ni ukubera ko ni za ndirimbo zifite umwihariko/umwimerere zo mu gitabo z’Igiswahili, Icyongereza, Igifaransa n’iz’Ikinyarwanda ariko n’inshya zizaba zirimo. Mu by’ukuri ni ukugira ngo dushyireho Worship Experience".
Dove Hotel ni ahantu heza ho kuruhukira
Dove LTD, Imyidagaduro mitagatifu na Serivisi zuje Ubumana