× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dr Bishop Rugagi Innocent yageze muri Tanzania yakirwa nk’Umwami, acungirwa umutekano bikomeye-PHOTOS

Category: Pastors  »  September 2023 »  Ruzindana Jackson

Dr Bishop Rugagi Innocent yageze muri Tanzania yakirwa nk'Umwami, acungirwa umutekano bikomeye-PHOTOS

Umukozi w’Imana Dr Bishop Rugagi Innocent, umushumba mukuru w’amatorero ya Redeemed Gospel Church, yageze i Darsalam muri Tanzania aho yitabiriye ivugabutumwa rizaberamo ihuriro rizitabirwa n’urubyiruko n’igiterane cy’ububyutse, byateguwe n’intumwa y’Imana Elisha Cibavunya.

Iki giterane Bishop Dr Rugagi Innocent yitabiriye muri Tanzaniya kitwa ”Youth Convention Interanational" gisanzwe kiba buri mwaka aho gihuza urubyiruko ruturutse hirya no hino muri iki gihugu ndetse n’urundi ruturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika y’Iburasirazuba.

Iki giterane kizaba kuva kuwa 29 Nzeri 2023 kugera kuwa 02 Ukwakira 2023. Mu masaha ya mbere ya saa sita hazajya haba amahugurwa y’urubyiruko azajya abera muri Serena Hotel Dar Es Salaam, noneho nyuma ya saa sita kuva ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba (2PM-7PM) hakazajya haba igiterane cy’abantu bose kizajya kibera muri Convetion Center Dar Es Salaam.

Dr Bishop Rugagi Innocent, umushyitsi mukuru muri iki giterane uzaba ari nawe mwigisha mukuru muri ibi biterane yasanze yari akumbuwe na benshi ku butaka bwa Tanzaniya aho yari amaze imyaka 10 atahagera kuko yahaherukaga mu mwaka wa 2013.

Ubwo yageraga mu gihugu cya Tanzaniya yasanze bamutegereje n’urugwiro ndetse banamwereka ko bari bamukumbuye ku butaka bwa Tanzaniya. Yakiriwe nk’Umwami dore ko yahawe imodoka zihenze za Range Rover n’abamucungira umutekano benshi kandi mu buryo bukomeye.

Dr Bishop Rugagi Innocent aganira n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye cyane kugaruka ku butaka bwa Tanzaniya aho yagiriye ibihe byiza atazibagirwa mu myaka yatambutse kuko Imana yajyaga ihamukoresha imirimo n’ibitangaza bikomeye ari nayo mpamvu nubu yahamagariye abantu kuzitabira ku bwinshi ibiterane by’ububyutse bizajya biba nyuma ya saasita.

Ati: ”Ndaashima Imana ko nongeye kugaruka ku butaka bwa Tanzaniya nyuma y’imyaka 10, nibuka ibiterane bikomeye nagiye mpitabira Imana ikankoresha ibitangaza bikomeye aho abarwayi bakiraga indwara zikomeye ,abandi bagakurwaho ibyari bibatsikamiye gusa icyo nabwira abantu nuko ibiganza bya Yesu bigikora ibitangaza kandi Imana uko yariri ejo nuyu munsi niko ikiri."

Yari acungiwe umutekano mu buryo buteye ubwoba

Yubashywe bikomeye muri Tanzania

Igiterane Bishop Rugagi yitabiriye muri Tanzania

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.