× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BCC iri kwaguka! Apôtre Masasu na Lydia Masasu bakiranywe urugwiro i Burayi-PHOTOS+VIDEO

Category: Pastors  »  February 2023 »  Editor

BCC iri kwaguka! Apôtre Masasu na Lydia Masasu bakiranywe urugwiro i Burayi-PHOTOS+VIDEO

Apôtre Masasu n’umufasha we Pastor Lydia Masasu bari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi muri gahunda z’ivugabutumwa.

Apôtre Masasu Yoshuw Ndagijimana, Umushumba Mukuru w’Itorero Evangelical Restoration Church ku Isi (ERC), ari kubarizwa i Burayi mu gihugu cya Suwede muri gahunda zo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu mukozi w’Imana n’umufasha we Lydia Umulisa Masasu wamuherekeje, bakiranywe urugwiro rwinshi kuri uyu wa Kane ubwo bari bageze muri Suwede (Sweden) nk’uko bigaragara mu mafoto y’ababahaye ikaze babasanganije indabo nk’ikimenyetso cy’uko babishimiye cyane.

Ev. Caleb Joseph Uwagaba umwe mu bakiriye aba bakozi b’Imana, usanzwe utuye muri Pologne, yanditse kuri Instagram ko atewe ishema no kuba aba bakozi b’Imana bari kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu mahanga nk’uko Yesu yasize abisabye abigishwa be.

Matayo 28:19-20 "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera"; Go ye therefore, and teach all nations, baptizing them in the name of the Father, and of the Son, and of the Holy Ghost:

Mt 28:20 "Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” ; Teaching them to observe all things whatsoever I have commanded you: and, lo, I am with you alway, even unto the end of the world. Amen.

Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko Apotre Masasu n’umufasha we bagiye muri Suwede mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo ya Bibiliya muri "Bible Communication Centre" [BCC] ya Restoration Church (graduation ceremony).

Ibi birori byabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 kuva saa kumi z’umugoroba. Ni ibirori bisobanuye ikintu gikomeye kuri Restoration Church kuko bigaragaza ko abakristo b’iri Torero bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi, iri shuri rya Bible Communication Centre [BCC] naryo rikaba rikomeje kwaguka.

ERC ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, DR Congo, Burundi, Sweden, u Bubiligi n’ahandi. Hari n’amakuru y’uko iri torero ryageze muri Canada na USA. Tubibutse ko muri Canada ari ho habarizwa umukobwa wa Apotre Masasu, Deborah Masasu washinze Shining Stars.

Nk’uko tubikura ahantu hizewe, kugira ngo ube umukrisito wuzuye wa Evangelical Restoration Church, bisaba ko ukurikirana amasomo yose atangirwa muri Bible Communication Centre (BCC). Iyo utarasoza aya masomo, hari serivisi zimwe na zimwe uba utemerewe guhabwa muri iri torero, urugero nko kuba bagusezeranya n’izindi.

Muri Kanama 2017, abanyeshuri bibumbiye bo muri Bible Communication Centre [BCC] bakomoka mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi n’u Rwanda, bahaye Apotre Masasu, impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser [zizwi nka V8].

Bageze muri Sweden kuwa Kane

Bakiranywe urugwiro

Baryohewe n’ikirere cy’i Burayi

Bari i Burayi mu kwandika mu gitabo abakristo bashya ba ERC

KARIBU MU MUHANGO WO GUTANGA IMPAMYABUMENYI MURI BCC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ikomeze yagure ERC mu isi yose, kandi iduhe gukiranuka muri byose, God bless our parents.

Cyanditswe na: Batamuliza prisca  »   Kuwa 24/02/2023 13:26