Itorero rya Elayono Mountain Church ryimitse abashumba mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 23/11/2024.
Ni umunsi waranzwe n’imvura y’imezamasaka, mu kabeho gacengera mu misokoro, ubwo Elayono Mountain Church iyoborwa na Bishop Uwubugingo Leonille yacuncumuraga amavuta ku bashumba bazafatanya nawe kuyobora umukumbi w’Uwiteka.
Muri 1 Samweli 16:13 hagira hati" Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama."
Uku ni ko byari bimeze ku munsi wo gusohora kw’amasezerano y’abakozi b’Imana basengerejwe imigisha ku munsi wabo. Ibi birori by’agatangaza byabereye i Kacyiru ahazwi nko kuri Ligue guhera saa tatu za mu gitondo.
Mu mvugo nk’iy’umuhanuzi Samuel ubwo yari i Betelehemu kwa Yesayi, Bishop Leonille yagiraga ati: "Ngusutseho amavuta ya gishumba, uhereye uyu munsi, ubaye umushumba mu itorero rya Elayono Mountain Church mu Rwanda, mu izina ry’Imana Data wa Twese n’Umwana n’Umwuka Wera, Amen."
Uyu muhango wari watumiyemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Hakizimana Emmanuel, Bishop Rwibasira Vincent, Apostle Joseph, Bishop Murekatete Olive, Bishop Athanase, Reveland Ndagijimana Charles n’abandi. Aba ni nabo bafatanyije n’umushumba mukuru w’iri torero gusengera abahawe inshingano.
Rev. Ingabire Justine wahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije muri iri torero afite Lisanse mu micungire y’umutungo "Management" akaba yarize n’icyiciro cya 1 cya Kaminuza muri Theologie. Uyu mubyeyi ufite abana 3 yari agaragiwe n’umutware we muri ibi birori.
Ingabire Justin warumaze imyaka 7 ari mu igeragezwa muri izi nshingano yimikiwe ku mugaragaro dore ko yaztangiye mu mwaka wa 2018 akaba yashimiwe by’umwihariko n’umushumba mukuru bitewe n’uburyo yahagaze mu nshingano neza.
Undi wimitswe ni Pastor Mukamwiza Drocelle nawe wari umaze imyaka 7 mu igeragezwa mu nshingano z’ubushumba. Yashimiwe ku bw’Impano yo kwihangana no kudatebutsa amasezerano, dore ko yigeze guhanurirwa ko Imana yamubeshye.
Uyu mubyeyi uzwiho kwanga urunuka amafuti n’ikinyoma akaba azwiho kuzinduka mu rusengero nawe yasutsweho amavuta ya gishumba imbere y’abahamya n’abakristo.
Uretse aba bashumba, hatanzwe inshingano ku murimo w’ubudiyakoni zikaba zahawe abantu batatu.
Aganira n’itangazamakuru, Bishop Uwubugingo Leonille umushumba w’itorero rya Elayono Mountain Church mu Rwanda yavuze ko tariki ya 23/11/2024 ari umunsi udasanzwe ku itorero ashumbye.
Abajijwe impamvu atahaye inkoni ya gishumba Umuvugizi Wungirije nk’uko bigenda mu matorero atandukanye, yagize ati: "Twebwe tugendera ku cyo ijambo ry’Imana rivuga".
Yakomeje agira ati: "Ijambo ry’Imana ryabwiye Mose ngo "umuramburireho ikiganza mu ruhame, (aha yavugaga Yosua), ntiryigeze ribwira Mose ngo amuhe inkoni ya gishumba".
Yavuze ko iyo Umuvugizi Wungirije ahabwa inkoni ya gishumba bari kuba banyuranyije n’ijambo ry’Imana.
Abajijwe icyicaro cya Pastor Mukamwiza Drocelle wimitswe, yavuze ko icyicaro cye giherereye ku mudugudu wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, akagari ka Kamutwa, umudugudu w’agasaro ari na ho hari icyicaro cy’itorero ku rwego rw’igihugu.
Ku bijyanye n’imyato yavuze kuri Rev. Mukamwiza Drocelle, yavuze ko yahagaze mu nshingano za gikristo neza, arwanya akarengane mu itorero imyaka 7 yose anafasha itorero kurandura ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside yifashishije ijambo ry’Imana.
Kuri ubu iri torero rifite amashami 3 n’ubwo kuri ubu ari mu nsengero zafunzwe hakaba hasigaye urusengero rubarizwaho icyicaro gikuru. Iri torero rifite abakristo bakabakaba ibihumbi bitatu.
Rev. Ingabire Justine ubwo yasengerwaga ku nshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije
Pastor Mukamwiza Drocelle wahawe ubupasiteri
Elayono Mountain Church yimitse abashumba mu birori by’agatangaza