× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

End Times: Abapasiteri, abapadiri, abasenyeri n’abashehe ni bo batanga menshi mu kugura indaya

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

End Times: Abapasiteri, abapadiri, abasenyeri n'abashehe ni bo batanga menshi mu kugura indaya

Esther uvuka mu gihugu cya Kenya, yatanze ubuhamya bw’ukuntu abakiriya be hafi ya bose ari abapasiteri bakomeye mu nsengero.

Yavutse mu mwaka wa 1973, avukira mu muryango usenga cyane, ubu akaba afite imyaka 50. Esther yashakanye n’umugabo wamuteye inda akirangiza mu mwaka wa 8, ni ukuvuga asoje amashuri abanza (primaire), muri icyo gihe.

Umugabo we yari umusinzi cyane, arwana kandi afite n’indi mico mibi, bigatuma Esther ahora yahukana. Ku nshuro ya gatanu yahukanye, yiyemeje kutazongera kubana n’umugabo, agana mu kazi ko kwicuruza (uburaya), aho kugeza n’ubu agakora amanywa n’ijoro.

Kubera guhora ahinga, abagara anamesera abantu kugira ngo abone amafaranga yo kumutunga, umwe mu nshuti ze yamugiriye inama yo kujya mu kazi k’uburaya, amwigisha uko gakorwa;

Amwereka ibyo azitaho n’ibyo azirinda, amwereka n’inyungu zivamo zirimo kwishyurira abana amashuri no gutunga amafaranga menshi, ukiha icyo ushaka utavunitse, ahita yemera kugakora.

Kugeza n’iyi saha aracyagakora ariko igitangaje ni abakiriya yakira. Abenshi aba ari abapasiteri bakomeye mu nsengero zabo kandi ngo ni bo bishyura menshi. Ni bo bakiriya b’imena.

Kubera ko umwanya amarana n’umukiriya muri iki gikorwa cy’uburaya kidatinda uba ari muto, ngo abagabo ndetse b’abapasiteri babeshya abagore babo ko bagiye kugura amainite, bakinyabya bakajya kumushaka, basubirayo abagore ntibabimenye cyane ko ngo baba bakoresheje agakingirizo.

Esther yagize ati :“Abagabo b’abapasiteri baza banitwaje Bibiliya. Baba bavuye gusenga cyangwa bakahanyura bagiyeyo.”

Uyu mugore nta banga yigeze ashyiramo. Ngo abenshi babanza babisengera.Yavuze ko abasenyeri bambaye ingofero zibaranga na bo bajya kumukorera akazi barangiza bagataha.

Ati abantu bose bamugeraho kandi byitwa ko ari abakristo cyangwa ko basenga (abisilamu n’abandi).

Abanyapolitiki, abapasiteri, abapadiri n’abasenyeri ngo bose baramugana kandi ni byo bimutera ishema akumva atakavamo.

Kuri ubu, ngo ntakiteza udusore duto duto nk’utw’imyaka 20. Aba ashaka abagabo gusa kandi bubatse kuko ni bo bari mu kigero kimwe.

Esther nk’uko abivuga, ari kugenda asaza. Ibi byatumye atangira gutekereza uko yabuvamo (uburaya), nibura nyuma y’imyaka ibiri.

Gusa aba abona bizamugora kuko ngo yigeze kubigerageza, ajya gucuruza imboga ariko birangira abusubiyemo kuko atakoreraga amafaranga menshi nk’ayo mu buraya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.