“Iyo Farawo abimenya yari gucisha make, akitonda. Yabonye inzira yo mu mazi, agira ngo n’inzira isanzwe, arishora.” Aya ni amagambo arimo ubutumwa bukomeye Divine Nyinawumuntu yavuze ko azagaragara mu ndirimbo ye nshya iri hafi gusohoka.
Ni ubutumwa bushushanya uburyo abantu benshi bitwaza ubwenge bwabo bagakora amakosa akomeye bibwira ko ari byo bibagira intwari, ariko Imana igakora ibyayo ikerekana ko ari yo yonyine itanga inzira zo kugera hejuru mu bushorishori.
Uyu muramyi ukunzwe muri iyi minsi, nyuma y’indirimbo Lahayiloyi yageze kure, yatangarije Paradise ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya eshatu, ziri gukorerwa amashusho. Avuga ko igihe cyose amaze adasohora ibihangano atari ugucika intege, ahubwo yari ari mu gihe cyo gutegura ibintu bifite uburemere.
Yagize ati: “Mu mezi arenga atandatu maze ntasohora indirimbo, si uko nari ndangaye, ahubwo nari ndi gutegura ibintu bizasiga isi indekeye umupira n’amazamu.”
Divine yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022, ariko icyerekezo cye cyatangiye kujya ku rundi rwego mu 2023, ubwo yatangiraga ubufatanye na Trinity For Support (TFS), label yihaye intego yo kuzamura no gufasha abahanzi ba Gospel mu buryo bugezweho, ikabakorera amashusho kandi ikabamamariza indirimbo ku rwego rwo hejuru.
“Ntarajya muri TFS nari umuririmbyi usanzwe, ariko ubu ndi umuhanzi rwose,” byavuzwe na Divine ashimangira iterambere amaze kugeraho.
Yongeraho ko gukorana na TFS byamuhaye umwanya wo gutekereza neza no kunoza ubutumwa bwe, agira ati: “Ubu nsoma Bibiliya cyane kuruta mbere kugira ngo mbone ibyo mpa abantu.”
Umwihariko w’ibihangano bye ni ubutumwa buhumuriza, bubwira abantu ngo basubire kuri Kristo, kuko ariho ubugingo bufatika buva. “Umwihariko wanjye ni uguhumuriza abantu, kubabwiriza bakagaruka kuri Kristo.”
Indirimbo nshya Divine ateganya gusohora harimo iyibanda ku rukundo Imana yakunze abantu, kugeza ubwo yatwemereye Umwana wayo. Ibi byose bikaba ari byo bigenderwaho mu mishinga ye mishya iri gutunganywa na TFS.
TFS, iyobowe na Ev. Frodouard Uwifashije, ni label nshya ariko imaze kwigaragaza mu kuzamura abahanzi ba Gospel binyuze mu mashusho afite ireme no kumenyekanisha ibihangano ku mbuga nkoranyambaga.
Ifatanya kandi na Patient Mugisha For Sure, umuhanga mu gutunganya amashusho wo muri Focus Studio, uzwi cyane mu Burundi, ariko ubu akaba yarazanywe mu Rwanda kugira ngo afashe abahanzi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo mu gutera imbere.
Iyi label ikomeje kwerekana ubushobozi mu gutanga amashusho meza, vuba kandi afite ubwiza bujyanye n’igihe. Ni yo mpamvu abahanzi benshi nka Divine, bayibonamo icyizere cyo kugera kure.
“TFS yanyeretse ko umuziki wa Gospel ushobora gukorwa mu buryo bugezweho ariko bufite ubutumwa buhamye.” – Divine.
Niba wifuza gukorana na TFS, haba mu gutunganya indirimbo, gukora amashusho cyangwa kwamamaza ibihangano byawe, ushobora kuvugana n’umuyobozi wa label cyangwa manager wayo. Ubufasha batanga ntibugira uburyarya – ni ugushyigikira ubutumwa bwa Kristo binyuze mu mpano z’abahanzi.
REBA INDIRIMBO AHERUKA, LAHAYILOYI, KURI YOUTUBE:
Divine Nyinawumuntu, umuramyi utanga icyizere mu muziki abikesha TFS