× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gusenga ku wa Gatanu, ku Isabato cyangwa ku Cyumweru byaje bite kandi se ni ba nde bafite ukuri?

Category: Analysis  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gusenga ku wa Gatanu, ku Isabato cyangwa ku Cyumweru byaje bite kandi se ni ba nde bafite ukuri?

Kuki Abayisilamu basenga ku wa Gatanu, Abadivantisite ku wa Gatandatu, abandi ku Cyumweru? Ese ni uko bamwe basuzuguye Imana, cyangwa ni amateka yagiye atandukanya ibyo byose mu myemerere?

Mu mpande zose z’isi, iminsi igize icyumweru ni irindwi. Ariko nubwo abantu bose bayemera kimwe, si ko bayifata kimwe. Mu gihe bamwe bemeza ko icyumweru kirangira ku wa Gatandatu, abandi bavuga ko kirangira ku Cyumweru, abandi bakemeza ko umunsi wa nyuma ari ku wa Gatanu. Ku ruhande rw’iyobokamana, ibi si impaka zidafite aho zishingiye, ahubwo ni zifite umuzi mu mateka y’isi, imyumvire, amadini, ubutegetsi no mu kwemera.

Ariko se, koko gusenga ku yindi minsi, bitandukanye n’uko Bibiliya cyangwa idini runaka bibiteganya, ni ugusuzugura Imana, cyangwa ni uko abantu bagiye bagendera ku bumenyi, ubuyobozi n’amateka byabo? Iyi nkuru irasesengura mu buryo bwimbitse ibijyanye n’iminsi yera mu myizerere itandukanye: Islam, Abayahudi, Abadivantisite, n’Abakirisitu benshi, ndetse n’aho ibyo byose bihurira n’imyumvire y’isi muri rusange.

Icyumweru cy’iminsi irindwi: inkomoko mu mateka no mu kwemera

Kubara icyumweru cy’iminsi irindwi ntibyatangiye ejo. Ni ihame ryamaze imyaka ibihumbi, rifite inkomoko mu mico y’Abayahudi nk’uko Bibiliya ibivuga mu gitabo cy’Itangiriro. Mu gihe Imana yaremaga isi, byanditswe ko yamaze iminsi itandatu ikora, ku munsi wa karindwi ikaruhuka. Uwo munsi w’ikiruhuko, ni wo nyuma yaje kwitwa Isabato, umunsi wera mu myizerere y’Abayahudi, ndetse na nyuma uza kuba umunsi wera mu madini ya gikirisitu amwe n’amwe.

Uko gusobanura icyumweru cy’iminsi irindwi byagumanye abantu benshi, cyane cyane mu duce twagezeho inyigisho z’Abayahudi cyangwa Abakirisitu. Nubwo bimeze bityo, icyumweru cyagiye gisobanurwa mu buryo butandukanye hashingiwe ku ndimi, imico, imyumvire y’amadini, ndetse no ku byemezo bya politiki n’ubuyobozi bw’isi. Uko umunsi wafatwaga nk’uwera, na byo byagiye bitandukana, bitewe n’aho abantu bakomoka n’uko basobanukiwe Imana mu gihe cyabo.

Ku wa Gatanu w’Abayisilamu: Jumu’ah, umunsi w’imigisha n’amasengesho rusange

Mu myizerere y’Abayisilamu, ku wa Gatanu ni umunsi wihariye, ufite ireme, wihariye kandi utandukanye n’iyindi. Uyu munsi ni wo bita "Jumu’ah", aho Abayisilamu bose, by’umwihariko abagabo, basabwa kujya gusengera hamwe ku musigiti, cyane cyane Saa Sita, mu isengesho rizwi nka Salaat al-Jumu’ah.

Si isengesho risanzwe, ahubwo ni itegeko rifite agaciro nk’iry’andi masezerano hagati y’Umuyisilamu n’Imana. Bityo, uyu munsi ushyirwa ku rwego rwo hejuru, kandi muri byinshi mu bihugu byiganjemo Abayisilamu, ku wa Gatanu ni umunsi w’ikiruhuko, nk’uko ahandi babigenza ku Isabato cyangwa ku Cyumweru.

Ubusanzwe, icyumweru cyabo gishingiye kuri kalendari ya Kisilamu gitangira ku wa Gatandatu, umunsi bita "Jumamosi". Ni ukuvuga ko ku wa Gatanu ari wo usoza icyumweru, ukaba n’umunsi wera, w’amasengesho no kwibuka Imana mu buryo bwihariye. Uyu munsi ufitanye isano n’imyizerere ko ari na wo munsi imperuka izaberaho, kandi ko ari na wo Adamu yaremweho, nk’uko bigaragara mu nyandiko zera za Kisilamu.

No mu Bakristo bemera ko Adamu yaremwe ku wa Gatanu mu gihe koko Imana yaba yararuhutse ku wa Gatandatu w’Isabato. Mu mico yabo, icyumweru gishingiye ku mibereho ijyanye n’ibyo mu buryo bw’umwuka, aho ukwezi (lunar cycle) n’iminsi y’amasengesho bihuzwa mu buryo bw’iyobokamana aho kwibanda ku mibare y’iminsi y’ubucuruzi cyangwa ubutegetsi isi igenderaho.

Isabato yo ku wa Gatandatu: Abadivantisite, icyemezo cyo kudatandukira amategeko y’abantu

Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ndetse n’Abayahudi bagaragaza ko ku wa Gatandatu ari wo munsi wa karindwi uvugwa muri Bibiliya. Mu nyigisho zabo, bahamya ko ari wo munsi wonyine Imana yavuze ko ari uwera, kandi ko kuruhuka kuri uwo munsi ari itegeko riri mu mategeko cumi y’Imana. Bivuze ko gusenga cyangwa kuruhuka ku yindi minsi, nko ku Cyumweru, ari ukubangamira no kutumvira icyo Imana yategetse.

Abadivantisite bagaragaza amateka agaragaza uko Kiliziya Gatolika yahinduye Isabato ya Bibiliya, ikayimurira ku Cyumweru, umunsi bavuga ko wemejwe n’umwami w’Umuroma, Constantine, mu kinyejana cya 4. Ni muri urwo rwego bavuga ko gusenga ku Cyumweru bishingiye ku mategeko y’abantu, aho kubahiriza itegeko ry’Imana.

Ku bwabo, icyumweru gitangira ku Cyumweru, kikarangira ku wa Gatandatu, uwo munsi bakawita Isabato, ari na wo wera w’ukuri. Uyu ni wo munsi bagira amasengesho akomeye, nta mirimo y’isi bemerewe gukora, bagahura n’imiryango yabo, bakisunga Imana mu buryo bwuzuye, ndetse bakanigomwa ibyo kwishimisha bisanzwe kugira ngo bagaragaze icyubahiro cy’uwo munsi.

Mu mboni yabo, gusenga ku yindi minsi ni ubuyobe bwazanywe n’amateka ya gikoroni, imitegekere y’amadini, n’icyemezo cyo gushyira imbere inyungu za politiki aho gushyira imbere amategeko y’Imana.

Ku Cyumweru, umunsi w’Abakirisitu benshi: Umunsi w’izuka wahindutse Isabato nshya

Ku rundi ruhande, Abakirisitu benshi, cyane cyane abemera inyigisho zaturutse kuri Kiliziya Gatolika cyangwa amatorero ashingiye ku Isezerano Rishya, basenga ku Cyumweru. Impamvu nyamukuru batanga ni uko Yesu yazutse ku Cyumweru, kandi bikaba ari umunsi abigishwa be batangiriyeho guteranira hamwe bagasenga.

Mu by’ukuri, inyigisho zivuga ko Yesu Kristo yazutse ku munsi w’icyumweru (ku Cyumweru) zishingiye ku nkuru ziri mu byanditswe byera by’Isezerano Rishya, cyane cyane mu butumwa bwa Matayo 28:1, Mariko 16:1-2, Luka 24:1, na Yohana 20:1. Aho hose hagaragaza ko abagore bagiye ku mva "mu gitondo cya mbere cy’icyumweru" maze bakahasanga imva irimo ubusa, ikimenyetso cy’uko Yesu yari yazutse.

Ni ukuvuga ko Yesu yapfuye ku wa Gatanu (uwa gatandatu w’icyumweru, uko Bibiliya ibara iminsi), ari na wo munsi w’urupfu rwe, aho bamumanitse ku musaraba ku manywa, kandi mbere yo kumumanika yari yasangiye ifunguro rya nyuma n’abigishwa be ku mugoroba w’uwo munsi, hanyuma asohora umwuka wa nyuma mu gihe cy’ikigoroba (Marko 15:37). Bukeye bwaho, ku wa Gatandatu (Isabato) yari mu mva, hanyuma ku Cyumweru mu gitondo (umunsi wa mbere w’icyumweru), ni bwo yazutse nk’uko byanditswe.

Abakristo ba mbere, nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ndetse n’ibaruwa za Pawulo, batangiye kugenda baterana ku Cyumweru kugira ngo bibuke izuka rye, kandi uwo munsi bawita “Umunsi w’Umwami” (Dies Dominica mu Kilatini), kuko bawubonaga nk’intangiriro y’igihe gishya cy’agakiza.

Nubwo byatangiye buhoro buhoro, ni byo byaje kugenda bifata intera ku buryo mu kinyejana cya kane, ari bwo ku Cyumweru hashyizwe ku rwego rw’ikiruhuko cyemewe n’igihugu, nyuma y’icyemezo cy’umwami Constantine mu mwaka wa 321.

Nubwo nta hantu na hamwe Yesu ubwe yavuze ngo “mujye musenga ku Cyumweru”, ukuri ni uko abigishwa be batangiye kuwuhimbaza nk’umunsi w’izuka, ari na cyo cyatumye mu madini amwe ku Cyumweru hafatwa nk’igihe cyo gusenga no guteranira hamwe.

Mu kinyejana cya 4, Umwami Constantine yahinduye ku Cyumweru nk’umunsi w’ikiruhuko wemewe mu Butaliyani, ahuza inyigisho za gikirisitu n’imigenzo y’abasenga izuba (Sol Invictus), bikaba byaratumye uwo munsi uhabwa agaciro nk’uwera. Gusa hari abibaza niba ibyo bihindura ibyo Imana yategetse ku Isabato yo ku wa Gatandatu.

Nubwo bamwe babona ku Cyumweru nk’umunsi wera, hari abandi bavuga ko kuba abantu barahinduye Isabato bitagomba gufatwa nk’ukuri gushingiye ku nyandiko zera, ahubwo ko ari igihamya cy’uko amadini yagiye ahinduka bitewe n’amateka, ubutegetsi, n’ubushake bwo guhuza inyigisho n’ubuzima bari kubamo.

Muri rusange, icyumweru gifatwa nk’igitangira ku wa Mbere, kikarangira ku Cyumweru, bikaba bihabanye n’uko Abayahudi n’Abadivantisite babara. Ariko mu mutima w’Abakirisitu benshi, Cyumweru si umunsi usoza icyumweru gusa, ahubwo ni n’umunsi bazirikana izuka rya Kristo, bakanasengera mu matorero yabo mu buryo busanzwe.

Ese koko gusenga ku yindi minsi ni ukutumvira Imana, cyangwa ni ukwemera gutandukanye n’amateka y’abantu

Iki ni cyo kibazo kiri ku mutima wa benshi bagiye babona uko amadini n’iyobokamana bihinduka mu gihe runaka, bikagira aho bihurira ariko na none bikagira aho bitandukanira. Hari abahamya ko Imana yahaye abantu umunsi umwe, ari wo wa karindwi (Isabato), kandi ko kuwusimbuza undi, yaba ku wa Gatanu cyangwa ku Cyumweru, ari uguhindura amategeko y’Imana, bityo bikaba ari ukutumvira.

Aba bahamya ko Imana idahinduka, ko iteka ryayo ridahinduka, kandi ko gusenga mu minsi y’abantu batoranyije, ari ikimenyetso cyo kwanga kumvira. Ni imyumvire ishingiye ku Ijambo ryanditse, aho ubwiru bw’Imana butagomba guhinyurwa cyangwa ngo buhuzwe n’inyungu za politiki, ubuyobozi, cyangwa umuco.

Ariko hari n’abandi, bemeza ko icyo Imana ireba atari itariki umuntu ahisemo, ko ahubwo ari ukuba yahisemo kuyiha umwanya, akamenya uburyo ayegeramo, uko ayizera, n’uko ayubaha. Aba bavuga ko Imana idahambiriwe n’amatariki cyangwa kalendari z’abantu, kuko na zo ubwazo ari ibintu abantu bahimbye hashingiwe ku ndimi, imico n’ibihe.

Mu by’ukuri, ntibabona ikibazo kinini ku kuba abantu basenga ku Cyumweru, ku wa Gatanu cyangwa ku wa Gatandatu, kuko icy’ingenzi ku Mana ari “umutima usenga by’ukuri”, atari "umunsi usengaho." Aba bemeza ko Imana itagira abo iheza kubera umunsi, ahubwo ko ireba ukuri n’ukwizera.

Uko byagenda kose, iyo urebye amateka, usanga ibijyanye n’iminsi yera byaragiye bihindagurika bitewe n’ibihe, ubuyobozi bw’amadini, politiki y’abami, ihinduka ry’imibereho y’abantu, ndetse n’imyumvire ishingiye ku nyungu z’igihe runaka.

Byaragaragaye ko gusenga ku munsi runaka bidasanzwe, kuko bifite imizi mu mateka y’amategeko, ubwami, intambara z’amadini n’ubukoloni, ndetse n’ukuntu buri tsinda ryagerageje gushyira Imana mu murongo waryo w’imyumvire.

Aho gusenga ku wa Gatanu biva ku mahame ya Isilamu, aho bemera ko ari umunsi umuntu yaremweho, ukaba ufitanye isano n’imperuka n’ibindi, ku wa Gatandatu bikava ku mategeko ya Bibiliya avuga ko Imana yejeje uwo munsi, ukaba Isabato, ku Cyumweru bigaturuka ku izuka rya Kristo n’imihindagurikire ya Kiliziya ya mbere, buri munsi wari ufite ibisobanuro bikomeye byaturutse ku nkomoko yawo.

Umunsi si wo uhesha Imana icyubahiro, ahubwo ni uko uyubaha

Iyi nkuru ntiyashakaga guhitamo uruhande, ahubwo yari igamije gusobanura no gucukumbura ku buryo bwimbitse uko abantu bo mu myizerere itandukanye basobanura iminsi yera, kandi ibigaragaza mu buryo budafite aho bubogamiye. Buri tsinda rifite impamvu rifata umunsi runaka nk’uwera, bikaba bishingiye ku nyigisho, ku mateka, ku mico, cyangwa ku buyobozi bw’igihe runaka.

Kuba abantu badahuriza ku munsi umwe wera ntibikwiriye kuba intandaro yo kwitana ba mwana cyangwa kwishongora ku bandi. Ahubwo, bikwiriye kuba umwanya wo kwibaza niba koko dutekereza ku byo Imana ishaka, cyangwa niba turi gushaka kuyobya inzira zayo dushingiye ku byifuzo byacu bwite.

Buri wese afite inshingano yo gusuzuma ibyo yemera, akamenya niba koko bihuye n’Ijambo ry’Imana, cyangwa niba ari imico, amategeko n’umuco byagiye bihindurwa n’abantu uko ibihe byahindukaga.

Mu maso y’abantu, umunsi ushobora kuba "usoza icyumweru", cyangwa "utangira icyumweru", ariko mu maso y’Imana, iby’ingenzi ni umutima uyubaha, ukuri, n’uburyo uyiha igihe cyawe, ukayizirikana mu byo ukora. Iminsi ni iy’abantu, ariko icyubahiro ni icy’Imana.

Iyi nkuru ishingiye ku bushakashatsi bugaragara mu bitabo nka “From Sabbath to Sunday” cyanditswe na Samuele Bacchiocchi, gisobanura amateka n’impinduka z’iminsi yera mu Itorero rya mbere, ndetse na raporo zicukumbuye zasohowe n’ikinyamakuru mpuzamahanga BBC Religion & Ethics, cyasobanuye uko izuka rya Yesu ryagize uruhare mu guhindura ku Cyumweru umunsi w’amasengesho mu madini ya gikirisitu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.