Mu rwego rwa gahunda yo gushima Imana mu kwezi kwa Mutarama, Pastor Christian Gisanura yatanze inyigisho ikomeye yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushima Imana mu bibazo bibyara ibitangaza kandi bikagira impamvu itanga umusaruro.”
Iyi nyigisho yayitangiriye ku gusoma Ibyanditswe Byera byo mu Byakozwe n’Intumwa 16:25–35, inkuru izwi ya Pawulo na Sila bari barafunzwe bazira ivugabutumwa.
Pastor Gisanura yasobanuye ko Pawulo na Sila, nubwo bari bafungiwe muri gereza, batigeze bacika intege. Ahubwo mu gicuku barasengaga, bakaririmba, bagahimbaza Imana, bakavuga mu ndimi, bakajya mu mwuka, n’izindi mbohe zubumva. Icyo gikorwa cyo gushima Imana mu bibazo cyabaye intandaro y’igitangaza gikomeye: habaye umutingito inzugi zose zirakinguka, iminyururu iradohoka.
Yagize ati: “Ntibari bafunzwe kuko bakoze ibibi, ahubwo ni uko bigishije ibya Yesu. Nubwo bari hagati y’abantu bashoboraga kubafata nk’abasazi, bo bahisemo gushima Imana.” Aha yahamagariye buri wese kudatinya kuvuga Imana, n’iyo yaba aari mu bantu batayisenga.
Iyo nyigisho yagarutse cyane ku murinzi wa gereza wahinduwe n’ibyo yabonye. Yari hafi kwiyahura, ariko Pawulo aramubuza, amubwira ko bose bakiri aho nta wacitse ngo agende kuko inzugi zifunguye, iminyururu ikabavamo. Ibyo byatumye abaza ati: “Batware, nkwiriye gukora nte ngo nkire?” We n’abo mu rugo rwe bizeye Yesu, barabatizwa, barahinduka.
Pastor Gisanura yagaragaje ko hari aho Imana yemera ko tugera nko muri “gereza” z’ubuzima, atari ukugira ngo iduhane, ahubwo ari ukugira ngo abandi bakizwe binyuze mu buhamya bwacu.
Yasangije iteraniro ubuhamya bwe bwite, agaragaza imbaraga zo kudatinya kuvuga Imana. Yavuze uko mu 2011 Imana yamushyize ku mutima kubwiriza umuntu mu biro bye, akamusengera, akamusabira akazi mu mahanga. Nyuma y’amezi abiri uwo muntu yabonye akazi, amusigira imodoka ye nk’impano. Yagize ati: “Iyo ngira isoni zo gusenga no kuvuga Imana, sinari kubona uwo mugisha.”
Yongeyeho ko Abakristo bakwiye gukoresha ibyo Imana yabahaye bayisenga, kugira ngo biheshe umugisha kandi bawuheshe abandi.
Pastor Gisanura yanavuze ku bihe by’ubuzima bwe byaranzwe n’ibibazo, birimo kubura akazi. Icyo gihe yahisemo kongera imbaraga mu ivugabutumwa, abwiriza indaya, abasinzi n’abandi, abenshi bakakizwa. Nyuma y’igihe, Imana yamuhaye umugisha w’amafaranga menshi, atangira imishinga. Ariko yagaragaje ko iyo umuntu ahugiye mu bintu akibagirwa Imana, ibintu bishobora kongera gufunga, bikongera gufunguka iyo asubiye mu murimo w’Imana.
Mu yandi magambo, yatanze urugero rw’urugendo yagiriye i Nyamasheke, ipine y’imodoka igaturika ariko umwuka ukareka gusohoka, imodoka igakomeza urugendo nta kibazo kugeza igarutse i Kigali. Yavuze ko hari ibyago bitava ku Mana, ariko ikabigira inzira yo kwerekana ikuzo ryayo no guha umuntu ibihamya byo kuyivuga.
Mu bibazo ntugasenge gusa usaba kubohorwa, ahubwo ujye usenga ushimira Imana. Gushima Imana mu mibabaro bifungura imiryango, bihindura ubuzima, kandi bigahesha Imana icyubahiro.
Nk’uko byagendekeye Pawulo na Sila, n’uyu munsi gushima Imana bigifite imbaraga zo guhindura “gereza” zacu ahantu hatangirwa agakiza n’imigisha.