Mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 3:11, Yohana yabwiye abisiraheli ati: "Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro".
Ubu buhanuzi bwa Yohana bwaje gusohora Kristo aravuka, Umwanzi Satani yanyuze mu mwami Herode ashaka kwica Kristo ariko inzozi ze ntizaba impamo, Kristo aravuka, arakura aguma mu butayu kugeza igihe amurikiwe abisrael.
Mu buzima bwe bwo mu isi yakoze ibitangaza bitabarika, abwiriza ubutumwa bwiza ariko yakundaga kwitsa kuri mwuka wera.
Mbere gato yo kugambanirwa ngo abambwe, Kristo yasigiye umurage intumwa n’abazavuka bose. Uwo murage ni umwuka wera nk’uko byanditswe muri yohana 16:7. Yagize ati" Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza
Guy Tresor Nic washinze Christ for All People’s.
Ibi niko byaje kugenda ku munsi wa Pentekote intumwa zisenderezwa umwuka wera zivuga mu ndimi nshya. Kubatizwa mu mwuka byafashije intumwa gushira amanga no guhamya Kristo zemera no kurenganywa kubw’izina rya Yesu.
Ubu butumwa bukaba ishingiro ry’umuryango Christ of all People nk’uko twabibwiwe na bwana Guy Nic Tresor mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Ibi byatumye uyu muryango utegura igiterane kigamije kwizihiza gukora k’umwuka wera abantu bakaganira kuri mwuka wera mu itorero rya Yesu Kristo ndetse n’imikorere y’impano za mwuka wera mu itorero rya none.
Nk’uko intego nyamukuru igira iti: "3rd Man (the helper)" cyangwa se umufasha mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Bwana Guy Nic Tresor yavuze ko abantu bakeneye gusubira ku gicumbi cy’umwuka wera,bagasoma ibyanditswe byera bagasenga Imana bakisuzuma,bakininira,kugirango mwuka wera akomeze kuganza mu itorero rye.
Ibi bikaba biri mu bigomba kuganirwaho muri iki giterane giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu le 29/03/2025 kikabera ahitwa"bloom back hotel". Iki kikaba kimwe mu bikorwa bitandukanye biteganywa n’uyu muryango bikaba bigamije gukomeza kwegereza abantu Kristo nk’uko uyu muyobozi ya bitangaje.
Christ For all People ni umuryango wa gikirisitu watangijwe na GUY NIC TRESOR ukora nka Ministry igizwe n’ urubyiruko rw’aba KRISTO ruturuka mu matorero agiye atandukanye,
rukaba rwarishyize hamwe mu rwego rwo kuzana benshi kuri Kristo (Winning souls) nkuko muri Luka 19:10 havuga kikaba arinacyo cyanditswe uyu muryango ugenderaho.
No mu tubyiniro iyo byabaye ngombwa babwirizamo.Aha hari mu giterane Hamwe na Theo Bosebabireba cyabonetsemo iminyago 111.
Tariki ya 08 ukuboza 2024,uyu muryango wateguye igitaramo cyiswe "Gisenyi Shall be saved" cyabereye mu karere ka rubavu. Iki giterane cyari kigamije kuzana benshi mu bwami bw’Imana no kubohora abantu cyane cyane urubyiruko rukava mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, Ubusinzi, Kwiyandarika ndetse n’ubusambanyi bukomeje koreka abantu bicwa n’icyorezo cya SIDA.
Uyu muryango kandi urateganya gutangiza irindi shami muri East African University Kigali