Alicia Ufitimana, umwe mu bagize itsinda Alicia and Germaine, ari mu byishimo nyuma yo kugera ku ntambwe ikomeye mu buzima bwe bw’amashuri, aho yambitswe itaburiye yera, White Coat.
Ni mu muhango wabereye muri University of Rwanda Ishami rya Huye, tariki ya 13 Gashyantare 2025. Uyu muhango uzwi nka White Coat Ceremony (WCC) ukorerwa abanyeshuri barangije icyiciro cy’imyaka itatu mu by’ubuganga, baba bagiye kwinjira mu imenyerezamwuga (Stage).
Ni umuhango urangwa no kurahira, aho umunyeshuri yiyemeza kuzubahiriza amahame y’umwuga w’ubuganga arimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo, kubika ibanga no kwita ku murwayi amwereka urukundo n’impuhwe.
Nyuma y’uyu muhango, Alicia Ufitimana ari kumwe na se, Innocent Ufitimana usanzwe uzwi nka Papa Innocent ndetse akaba na Manager we mu buhanzi, bagiranye ikiganiro kirambuye kuri ABA Music, channel ya YouTube ya label babarizwamo.
Alicia yasobanuye ko White Coat atari ukwambara itaburiye gusa, ahubwo ko ari isezerano rikomeye ryo kurengera ubuzima bw’abantu.
Yagize ati, “Narahiriye kuvura, kubika ibanga ry’umurwayi no kumuba hafi. Ntushobora kwambara White Coat ngo nugera ku kazi wirengagize indahiro warahiye.”
Yatanze urugero rwo mu imenyerezamwuga aho umugore yazanye n’umugabo kwisuzumisha SIDA. Nk’umuganga wiga, aba ategetswe kutabwira umugabo ibyavuye mu bipimo by’umugore, keretse abyemerewe. Icyo akora ni ukugira inama umurwayi, ariko akubahiriza ibanga rye. Ibyo, yavuze ko bigaragaza uburemere bw’indahiro y’umuganga.
Alicia yavuze ko uyu munsi awufata nk’umunsi ukomeye mu buzima bwe, kuko ari inzozi yahoranye kuva akiri muto. Ati: “Nahisemo kwiga ubuganga kuko nabikunze nkiri muto. Iyo ntabyiga, nari kwiga amategeko.”
Yongeyeho ko urugendo rwa kaminuza rumwigisha byinshi birimo kwigenzura no kwimenya. Yavuze ko kuba kure y’ababyeyi byamubereye isomo rikomeye, kuko byamusabye kwiga kwiyobora no gufata ibyemezo byiza wenyine.
Innocent, se wa Alicia, yavuze ko yishimiye cyane aho umwana we ageze. Yashimye imyaka itatu amaze yiga ubuganga, ayita "igikorwa cy’indashyikirwa". Ati: “Ni umwana wize yitwara neza. Namuhaye impano kandi nzakomeza kumushyigikira.”
Ku kibazo cy’uko umuziki wabangamira amasomo, Innocent yasobanuye ko babishyize ku murongo kuva kera: amasomo ni yo ya mbere, umuziki ugakorwa nk’inyongera. Yagaragaje ko mu mwaka urenga bakoze indirimbo zihagije kandi ko bitabangamiye amasomo.
Yanakomoje ku burere n’imyitwarire, asaba umwana we gukomeza kwitwara neza, kwirinda ibishuko by’urubyiruko no kubaha indangagaciro z’umuryango. Ku ruhande rwe, Alicia yashimiye se kuba umubyeyi w’intangarugero, avuga ko atazigera abatenguha kandi ko azaharanira gusohoza ibyo bamwizeyemo.
Nubwo ari mu masomo akomeye y’ubuganga, Alicia akomeje no kwitwara neza mu muziki wa Gospel binyuze mu itsinda Alicia and Germaine, rimaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo “Rugaba”, “Uriyo”, “Urufatiro” ndetse n’indirimbo yabo nshya “Ibendera” iri gukundwa cyane.
Batangaje ko bafite indi mishinga irimo gukora album no gutegura indirimbo mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.
Kuri ubu kandi, Alicia and Germaine bari mu bahatanira igihembo cya Best Star New Gospel Artist of the Year 2025/26 mu marushanwa ya Shining Star Africa Awards. Ibihembo bizatangirwa i Kigali tariki ya 7 Werurwe 2026. Basabye abakunzi babo gukomeza kubashyigikira mu matora.
Urugendo rwe rukomeje kubera benshi isomo ko inzozi zishoboka, iyo zishyigikiwe n’umuryango, ukabikora mu kwizera n’umuhate.
Bwa mbere, Alicia yataramiye abanyeshuri ba UR Huye
Ikiganiro cyose kuri YouTube ya ABA Music Label
Reba indirimbo yabo nshya Ibendera, kuri YouTube