Ku wa 12 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho ze zo mu kwezi kwa Gashyantare mu ruhererekane rufite umutwe mukuru ugira uti “Kumenya Uwo Uri We”, aho kuri iyi nshuro yibanze ku gusobanura ijambo “Aba (Abba)”.
“Aba (Abba)” yarihuje byimbitse no kumenya isoko y’ubuzima bw’umuntu n’umubano we n’Imana. Yasobanuye ko ari ijambo rikomeye cyane risobanura Data, ariko atari mu buryo busanzwe bwo ku mubiri, ahubwo ko ari Data wo mu mwuka, isoko nyayo y’ubuzima bw’umuntu. Yagaragaje ko nta kintu na kimwe kibaho kitagira isoko, kandi ko n’umuntu ubwe yabayeho biturutse ku isoko.
Yibukije ko umuntu agizwe n’ibice bitatu: umubiri, ubugingo n’umwuka. Umubiri ufite isoko ku babyeyi bawubyaye, ari byo bituma iyo umuntu apfuye umubiri usubira mu mukungugu aho waturutse.
Umwuka na wo, nk’uko yabivuze, usubira kwa Se wawutanze, ari we Imana. Yagaragaje ko kuva isi yaremwa, abantu bakomeje gushyingurwa ariko isi ntiyuzure, kuko umubiri uhinduka umukungugu ukivanga n’ubutaka.
Yifashishije urugero rw’amafi apfira mu nyanja, Pastor Gisanura yasobanuye ko n’ubwo apfa buri munsi, amagufwa yayo ataboneka, kuko ahinduka amazi, bigaragaza uko ibifite isoko bigaruka aho byaturutse.
Ku bijyanye n’ubugingo, yasobanuye ko ari bwo biba ibitekerezo, ubwenge, ibyemezo, umunezero n’amarangamutima yose y’umuntu. Yagaragaje ko ubugingo na bwo bufite aho buvuka, kandi ko uwakwigishije ikintu runaka aba ari umubyeyi muri cyo. Icyakora yashimangiye ko Yesu yadusabye kutitirira abandi nka ba data mu mwuka, kuko Data nyakuri wo mu mwuka ari Imana yo mu ijuru.
Pastor Gisanura yasobanuye ko ijambo “Abba” riduhuza n’iyo soko yacu nyayo, kandi ko aho isoko riri ari ho umugisha uva. Yabajije ati: “Ese amazi yava muri robine adafite aho aturuka?” ashimangira ko gusenga ari bwo buryo bwo guhora twihuza n’Imana, ari yo soko y’ubuzima n’imigisha yacu.
Yagereranyije uwo mubano tugirana n’Imana n’imiyoboro inyuramo imigisha, asaba Abakristo guhora bitandukanya n’ibyaha n’ubwigomeke, kuko hari igihe abantu banga gukora ibyo Imana ishaka bagahitamo gukora ibyabo, bikababuza umugisha.
Ashingiye kuri Mariko 14:34, Pastor Gisanura yagarutse kuri Yesu Kristo, agaragaza uko na we yagize agahinda gakabije n’umubabaro mwinshi, ariko akavuga ati: “Ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Yasobanuye ko Yesu atifuzaga gukora ibyo ashaka, ahubwo ko yiyeguriye Se, ari we Abba, bituma Imana imwoherereza umumarayika wo kumwongera imbaraga.
Yagaragaje ko Yesu yababajwe cyane atari ku mubiri gusa, ahubwo no ku bugingo, bitewe n’uko yari agiye gucungura abantu bamwe muri bo batari kubyakira. Ariko kubera ko yihuje n’Isoko, Imana yaramukomeje bituma asohoza inshingano ye.
Pastor Gisanura yabajije ati: “Ese wowe urusha Yesu imbaraga?” agaragaza ko niba Yesu yarasabye imbaraga kwa Se, na twe dukwiriye kuzisaba mu bihe byacu bikomeye. Yasabye Abakristo gusenga cyane, nk’uko Yesu yasengaga kugeza aho yagize ibyuya by’amaraso, agaragaza agahinda gakabije yari afite.
Yagarutse no ku Byanditswe byera byo mu Byahishuwe bivuga ngo: “Hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami, kuko imirimo yabo irabaherekeza”, asaba buri Mukristo kwibaza ku mirimo izamuherekeza. Yagaragaje ko Yesu yaherekejwe n’imirimo ye, ko natwe tugomba gukorera Imana ngo idushoboze kunesha ibibazo duhura na byo.
Mu buhamya bwe bwite, Pastor Gisanura yatanze urugero rw’igihe yigeze gusenga asaba Imana ko umuntu runaka mu basengaga bavuga cyane mu zindi ndimi akingura, maze ako kanya uwo muntu akaza kubikora akugama imvura, agaragaza ko gusenga no kwihuza n’Imana bituma tubona ibisubizo mu buzima busanzwe.
Yashoje ashimangira ko umuntu watakaje umwuka w’ububata, ashingiye ku Baroma 8:15, na we ahora avuga ati: “Ntitwahawe umwuka w’ububata udusubiza mu bwoba, ahubwo twahawe umwuka uduhindura abana b’Imana, udutakisha uti ‘Aba Data’.”
Izi nyigisho zabaye icyuzuzo ku zo ku wa 11 Gashyantare 2026, aho Pastor Christian Gisanura yari yagaragaje ko umuntu ufite Kristo Yesu aba ari umwana w’Imana, kandi ko kumenya uwo uri we ari ryo shingiro ryo kubaho utuje, udafite ubwoba, wiringiye Data wo mu ijuru, kandi ugahora wihuje n’Isoko y’ubuzima bwawe, Abba.