Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23/03/2024 itorero rya Living Word Temple, paruwase ya Save, ryakoze igiterane ryatumiyemo umuhanzi Bosebabirena na Rev.Dukuzeyezu Jean Aime, ariko birangira bo batahageze.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yanyarukiye ku kibuga cya Mugogwe ni mu Murenge wa Rusatira ahabereye iki giterane, tubura Theogene Uwirigiyimana wabuze muri iki giterane, abatuye aha barinda bataha batamuciye iryera.
Undi wabuze ni Rev.Dukuzeyezu Jean Aime wanze kutahakandagira kubera kwaka indamu atazibonye yigumira i Kigali. Rev.Dukuzeyezu yanze kwitabira iki giterane "ngo tubanze tumuhanagurize ikote" nk’uko bitangazwa na Rev. Rugamba Erneste wari wamutumiye.
Naho Sauti Hewani Ministries yari ari yaturutse i Kigali yagaragaye icyeye, abaturage barayinezererwa kugeza aho yatashye batabyifuza. Ni koko iyi korali irakunzwe cyane dore ko indirmbo yabo "Ijisho ry’Imana" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1 n’ibihumbi ijana.
Abashyitsi bageze aha harimo abanyamakuru barimo Shangazi Jane ukora ikiganiro
"Tuzubake" kinyura kuri BTN TV wari uherekejwe na Pastor Yeremiya na Pastor Rugamba Erneste.
Shangazi Jane yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100, anakomoza ku muryango Nyarwanda ugenda usenyuka ati: "Umuryango mwiza ni ijuru rito, umuryango mwiza ni ishema ry’igihugu".
Mu gusoza hagaragaye abakireye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugjngo bwabo bagera kuri 40. Ni igiterane cyabaye ku wa 23 Werurwe 2024, mu kibuga cy’umupira giherereye hafi y’i Centre ya Mugogwe, mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye, kuva saa Mbili kugera saa Kumi n’Ebyiri.
Mu rwego rw’itorero, ni muri Paruwasi ya Save, dore ko n’amwe mu makorari azaririmba harimo ay’i Save mu Karere ka Gisagara. Iki giterane gifite umutwe uvuga ngo ‘Kubaka Umurimo’ ushingiye ku magambo aboneka muri Nehemiya 2: 18
Hagira hati: “Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati; “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.”
Abakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugjngo bwabo
Shangazi Jane na Pastor Yeremita mu giterane
Perezida wa Sauti Hewani Ministries i Mugogwe
Ituze Choir ya Living Word Temple Save
Ev.Semanza Jean Bosco wakunzwe n’abatuye i Huye ubwo yabwirizaga
Rev.Dukuzeyezu wanze kuza "ngo tubanze tumuhanagurize ikote" nk’uko bitarangazwa na Rev Rugamba Ernest
Sauti Hewani Ministry yishimiwe cyane mu giterane cy’i Huye