× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ILLUMINATI ni iki? - Imisha amafaranga mu bantu, benshi bagapfa iyo bashatse kuyikuramo

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

ILLUMINATI ni iki? - Imisha amafaranga mu bantu, benshi bagapfa iyo bashatse kuyikuramo

Ese wigeze wumva abantu bavuga ngo ’Illuminati’? Waba uzi icyo ari cyo cyangwa utakizi, abantu babarirwa mu mamiriyali bumvise iryo jambo.

Bamwe bashya ubwoba iyo bamaze kumenya amakuru make asobanura icyo Illuminati ari cyo.
Illuminati ni umuryango nk’indi myinshi uzi ariko yo irihariye cyane.

Abantu benshi bemeza badashidikanya ko ari umuryango Satani ubwe yashinze akawushyiramo abantu babishaka n’abatabishaka ku ngufu z’umurengera.

Illuminati y’umwimerere yari umuryango w’ibanga wa Bavariya washinzwe mu 1776. Intego zabo zavuzwe ni iyo guha abantu izina rikomeye, gukangura abantu bakava mu byo bizera byerekeye imiziririzo, Imana (Amadini);

Gukuraho ingaruka z’amadini ku mibereho rusange y’abatuye isi, no gukoresha nabi leta na baherwe mbese bakajya bayobora uko Satani ashaka.

Uyu muryango ugishingwa, abantu benshi bahise bawanga nubwo wakoreraga mu ibanga. Kiliziya Gatolika na yo irawanga.

Mu busanzwe, baba bashaka cyane cyane gukurura n’ubundi abantu bafite ibyo bagezeho gikomeye, ni ukuvuga abanyabwenge mu bintu bitandukanye n’abahanzi benshi bafite impano mu bintu bitandukanye.

Urugero nk’uwitwaga Goethe, kugira ngo babakoreshe mu kwamamaza ibyo Satani ashaka cyane cyane ubusambanyi, ubutinganyi n’ibindi Imana yanga.

Indirimbo nyinshi usanga ari ibishegu ni ukuvuga indirimbo zamamaza ubusambanyi, kubera ko abenshi mu bahanzi baba muri uyu muryango baba batumwe na Satani kwamamaza ubusambanyi kugira ngo na we azamure ubwamamare bwabo.

Nubwo utabasha kumenya imikorere y’uyu muryango ukoreshwa na Satani mu buryo bwuzuye, cyane ko n’abawubamo ubwabo baba bawuziho ibintu bike, abagerageje kuwukoraho ubushakashatsi bahamya ko intego yabo ari iyo kugumura abantu ku Mana Nyirijuru.

Bavuga ko Illuminati itanga imbaraga z’ubumaji zizazanira amafaranga abayibamo no kubagira ibyamamare bikomeye. Ibyo bakora mu by’ukuri ni ukumisha amafaranga menshi uko bashoboye ku bantu bayo hanyuma bakamamara.

Mu gihe badashoboye kubahiriza ibyo basabwa, bajugunywa hanze, bakamburwa ibyo bahawe byose.

Urugero batanga ni urw’umuhanzi Kanye West wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watakaje ibyo yari atunze mu kanya nk’ako guhumbya. Bikekwa ko yashatse kuwuvamo wo utabishaka. Abandi benshi ngo barapfa iyo bashatse kuwikuramo.

Ushaka kumenya byinshi kuri uyu muryango wasura ibinyamakuru bitandukanye byagiye biwuvugaho kuko natwe twifashishije ikinyamakuru cyitwa Quora Digest. Ibya Illuminati ushatse kubivugaho wandika ntiwabirangiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.