Hari ibintu byavumbuwe bitangaza abantu ku buryo bisa n’aho kamere yabyo yabibwiye iti: “Muzagaragara rimwe gusa.” Ni ibiremwa 9 bidasanzwe cyane byabonetse inshuro imwe gusa ku isi
Ibyo biremwa bidasanzwe byatunguye abahanga, bisenya ibisobanuro bya siyansi byari bisanzwe bizwi, bituma abantu bumva ko isi imeze nk’urugendo rutarangira rw’amayobera. Duhereye kuri penguin y’umuhondo, ibi ni ibintu 9, nk’uko bizwi kugeza ubu, byabonetse inshuro imwe gusa mu mateka y’isi.
1. A Yellow Penguin
Mu 2019, umufotozi Yves Adams yafotoraga king penguins (Inyoni ya Penguin) ku Kirwa cya South Georgia, maze hagaragara penguin imwe itandukanye n’izindi. Aho kuba umukara n’umweru bisanzwe, yari aifite ibara rinini ry’umweru kandi ifite ibara ry’umuhondo ukeye cyane.
Abahanga batekereza ko ifite leucism, ikibazo cy’ibara kigabanya melanin mu bwoya, bigatuma ibice bisanzwe by’umukara bihinduka umuhondo. Ibi bivugwa ko ari ibintu bidasanzwe cyane, kandi iyi ni yo king penguin yonyine y’umuhondo yigeze kuboneka ku Isi.
2. Gwada-Negative
Mu 2025, umugore wo muri Guadeloupe yatunguye abapima amaraso ubwo amaraso ye yananiwe guhuzwa n’andi yose azwi, harimo n’ay’abavandimwe be. Nyuma y’ipimwa rya gene, byagaragaye ko hari ihinduka ryakuyeho isukari runaka ku turemangingo tw’amaraso ye, bituma habaho ubwoko bushya bw’amaraso. Ntibwari buhuye na bumwe buri muri sisitemu 48 zizwi, bituma bwitwa Gwada-Negative. Kugeza ubu, uyu mugore ni we wenyine uzwi ufite ayo maraso ku Isi.
3. Kyawthuite
Mineral idasanzwe cyane ku Isi yabonywe mu 2010 ku isoko ry’amabuye y’agaciro muri Myanmar. Umushakashatsi yari yibeshye ko ari scheelite isanzwe, ariko nyuma yo kuyisesengura, byagaragaye ko ari bismuth antimonate karemano, ikintu cyari kizwi gusa nk’icyakorewe mu nganda. Yiswe Kyawthuite mu 2015, ipima hafi 1/3 cya gramu, kandi ni yo imwe rukumbi izwi ku Isi.
4. An Intersex Whale
Mu 1989, abashakashatsi bafashe ibice by’uruhu rwa southern right whales babishyira mu bubiko. Hashize imyaka myinshi, abashakashatsi bongeye kubisuzuma basanga imwe muri byo ifite chromosomes XX ariko irimo na gene ya SRY isanzwe iboneka kuri Y. Ibi byerekanye ko ifite XXY. Iyi ni yo whale ya mbere kandi yonyine yemejwe ko ifite imiterere y’igitsina ivanze, kandi kubona indi ni ibintu bigoye cyane.
Southern right whales ni ubwoko bwa baleine (inyamaswa nini zo mu nyanja) buboneka cyane mu nyanja zo mu gice cy’amajyepfo y’isi (Southern Hemisphere), nk’aho hafi ya Afurika y’Epfo, Amerika y’Epfo, Australia na New Zealand.
5. A Skinless Shark
Blackmouth catshark ni ubwoko bw’ifi ya shark nto iboneka mu nyanja, cyane cyane mu Mediterranean no mu nyanja ya Atlantic, izwi ku kanwa kayo k’umukara.
Mu 2019, hafi ya Sardinia, abashakashatsi bafashe blackmouth catshark itari ifite uruhu na busa. Aho kugira scales n’ibara risanzwe, yari ifite umubiri woroshye w’umutuku kandi nta menyo akora neza yari afite. Nubwo bimeze bityo, yari yarabashije kubaho kuko ubu bwoko bw’ifi bumira ibiryo aho kubikanjakanja n’amenyo. Impamvu y’iki kibazo ntiramenyekana, kandi nta yindi shark imeze ityo yigeze iboneka.
6. Hein’s Stingray
Mu 1902, Wilhelm na Marie Hein bari bashyizwe mu nzu i Qishn muri Yemen. Marie yakusanyije inyamaswa zirenga 2,000, zirimo stingrays ebyiri nto, azishyira mu icupa rya formalin azohereza i Vienna. Zibagiranye imyaka irenga 100, kugeza mu 2017 ubwo umushakashatsi Alec Moore yazibonye akazisuzuma. Byagaragaye ko ari ubwoko bushya bw’ibiba mu nyanja bwiswe Hein’s Stingray mu 2018, kandi izo ebyiri ni zo zonyine zizwi.
7. The Barbenheimer Star
Mu 2024, abahanga basuzumaga inyenyeri yitwa J0931+0038 basanze ifite imiterere idashobora gusobanurwa n’amategeko asanzwe ya siyansi. Ibyo bigaragaza ko yaturutse ku nyenyeri nini cyane yaturitse mu myaka hafi miliyari 13 ishize. Iyi nyenyeri yiswe Barbenheimer Star, kandi igaragaza imiterere y’inyenyeri yagombaga guhinduka umukara, igata urumuri rwayo, ku buryo ikurura ibintu byose biyegereye.
8. A Four-Star System
Mu 2025, abahanga b’Abashinwa bavumbuye sisitemu y’inyenyeri enye itari yarigeze ibonwa. Habonetse brown dwarfs ebyiri zizengurukana, zombi zikazenguruka red dwarfs ebyiri. Iyi sisitemu iherereye hafi ya light-years 300 uvuye ku Isi, kandi nta yindi sisitemu ifite iyi miterere yigeze ivumburwa.
9. A Glass Brain
Nyuma y’iruka rya Mount Vesuvius mu mwaka wa 79 nyuma ya Yesu, abantu bapfiriye i Herculaneum mu gihe gito cyane. Mu 1960, abashakashatsi bavumbuye umurambo w’umugabo aryamye ku gitanda.
Mu 2020, basanze mu gihanga cye harimo uduce tw’umukara dusa n’ikirahure. Iperereza ryagaragaje ko ari ubwonko bwahindutse ikirahure kubera ubushyuhe bukabije n’ikonja ryihuse cyane. Ni bwo bwonko bwonyine buzwi bwigeze guhinduka ikirahure mu mateka y’abantu.
Mu by’ukuri, ibyo byose byerekana ko Imana ari yo yakoze ibishushanyo mbonera by’ibyo yaremye byose mu buryo budasanzwe, kandi ubuhanga bwayo mu kurema bukomeza gutangaza abantu buri munsi. Ibi si ubwihindurize. Iki ni igihamya!