× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gusenga bikabije abahanga babifata nk’indwara yitwa ’Scrupulosity’- Menya ibintu15 biranga abayirwaye

Category: Health  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gusenga bikabije abahanga babifata nk'indwara yitwa 'Scrupulosity'- Menya ibintu15 biranga abayirwaye

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu (psychologist) batangaje ko hari indwara y’imitekerereze yibasira abantu yitwa Obsessive Compulsive Disorder (OCD).

Ni indwara yo gukabya mu bintu umuntu akora, akaba imbata yabyo bitewe n’imitekerereze ye iba yarangiritse. Iyo ndwara igira ibyiciro bitandukanye bitewe n’icyatumye umuntu ayirwara.

Ni muri urwo rwego hari abarwaye iyo gusenga bikabije ndetse birenze urugero. Abahanga babonye ko iri mu zigize indwara y’imitekerereze, bayita ’Scrupulosity’ cyangwa ’Praying Obsessive Disorder’.

Iyi ndwara yibasira abantu b’ingeri zose ni ukuvuga abasenga ndetse n’abadasenga ariko cyane cyane ku basenga mu kigero cy’imyaka iyo ari yo yose baba barimo.

Icyo gihe uwayirwaye ahorana ubwoba bw’uko mu byo yatekereje, yabonye, yumvise, yavuze cyangwa yakoze yishe amategeko y’Imana, ay’idini cyangwa ay’umugenzo abamo.

Ibiranga abayirwaye:

 Gutinya gukora icyaha
 Kugira imyitwarire ikabije (umuntu yigira mwiza)
 Guharanira cyane kwera
 Gutinya kujya ikuzimu cyangwa guhanwa n’Imana
 Gutinya kwigarurirwa n’abadayimoni
 Gutinya urupfu
 Gutinya gutakaza ukwigenzura
 Gushidikanya kubyo wemera cyangwa wumva
 Guhangayikishwa no kumva ukeneye kumenya neza imyizerere ishingiye ku idini
 Guhangayikishwa cyane n’ibibazo by’amadini n’imyitwarire
Muri uku gukabya (Scrupulosity) hakubiyemo no:
 Kwandika amasengesho bareba niba ari nta kosa ririmo kugira ngo baze gusenga neza bayasubiramo.
 Kwatura birenze urugero mu byo umuntu atakoze. Urugero niba wanyuze ku bantu bavuga nabi cyangwa ukabona ikintu kibi, bigatuma wumva ko ari wowe wabikoze maze ukabyihana uhangayitse.
 Gusubiramo inshuro nyinshi abayobozi b’amadini n’abo ukunda
 Gusubiramo inshuro nyinshi amagambo yo muri Bibiliya cyangwa ay’umugenzo
 Ibikorwa byo kwigomwa, kuri rwa rwego bivugwa ko witangiye umuntu, aho utiza ugatiza urugi
 Kwitabira ibikorwa by’amadini nk’itegeko no mu gihe udafite umwanya, ufite akandi kazi, bitakureba (bifite abandi barabikora) cyangwa mu gihe urwaye ariko ukihagararaho kuko uba wumva nutajyayo uri bushyirwe ku rutonde rw’abazarimbuka.

Cole ni umwe mu barwaye iyi ndwara. Abaganga basanze ikimenyetso kigaragaza ko ayirwaye ari uguhora atekereza ko agiye kuba umuntu mubi. Yifuje gutangariza ikinyamakuru ABC News uko yari ameze igihe yari arwaye iyo ndwara.

Cole avuga ko iyo umuntu ayirwaye abamwegereye badashobora kumenya niba ayirwaye. N’iyo yaba ari uwo mwashakanye cyangwa umuryango wawe. Iyi ndwara ntibapfa kuyikubonamo kuko ifata mu mitekerereze kandi n’uyirwaye ubwe ntamenya ko ayirwaye.

Akiyirwara, yari azi ko umubare karindwi usobanura Imana. Mu nyandiko za kera z’Igiheburayo iyo bandikaga izina ry’Imana bakoreshaga ibimenyetso bimeze nka karindwi. Ku rundi ruhande, umubare gatandatu yari azi ko usobanura Sekibi Satani.

Abasomye Bibiliya bazi neza ko gatandatu eshatu ari ikimenyetso kibi cya Satani. Cole yabisomye mu kinyamakuru mbere y’uko ayirwara. Atangiye kuyirwara yanze umubare gatandatu cyane.

Ijambo ryose rihwanye n’imigemo itandatu ntiyarivugaga yewe n’umubare gatandatu ari uko. Yashakaga uko yongeramo akandi kanyuguti kugira ngo bibe nibura karindwi.

Urundi rugero rw’umuntu uyirwaye, ni nk’umugore ushobora kuba ari gukarabiriza umwana mu ibase hanyuma agatekereza kumwibizamo akamaramo umwanya.

Nyuma agahita yibaza impamvu abitekereje bikamutera guhangayika kuko aba yumva ko ashobora kuza kubikora. Ntaba yumva ko ari ibitekerezo byizanye gutyo gusa. Aba yumva ko kubitekereza ari uguhishurirwa ko biramubaho.

Urundi rugero: Umuntu ashobora kuba ari mu nzu agatekereza kujya hanze ariko ntabikore. Nyuma akaza kubura amahoro kubera gutekereza ko hari uwo yasuzuguye (Imana) ni ukuvuga uwatumye atekereza atyo. Biramuhangayikisha cyane akumva ko yakoze icyaha.

Nk’uko ABC News ibitangaza, izi ndwara z’imitekerereze cyangwa z’imikorere y’ubwonko zibasira 3% by’abatuye isi. Muri abo, 10% ni bo barwaye iyi ndwara yo gusenga birenze urugero (Scrupulosity).

Kugira ngo Cole akire iyi ndwara, umuganga wamuvuraga yamusabye kwandika gatandatu nyinshi cyane, akandika karindwi imwe gusa. Byatumye Cole abona ko gatandatu ari ntacyo itwaye kandi ko iramutse idahari kubara bitabaho. Ntawava kuri gatanu ngo agere kuri karindwi atarutse gatandatu.

Cole atera urwenya rw’ukuntu yari kumwe na bagenzi be bakaririmba indirimbo zirimo amagambo avuga ku busambanyi. Yahise asohoka ararira cyane. Yumvaga agiye guturika umutima kubera ko yumvaga yakoze icyaha cyo kuba yari ari aho hantu.

Kuri ubu, Cole abanye n’iyo ndwara ariko ntibikimeze nka kera. Agenda asubira ku murongo. Ubu nta ntambara y’ibitekerezo iba mu mutwe we cyangwa ibitekerezo bihora bimushinja kuba umunyabyaha.

Iyo abaganga bavura iyi ndwara, ntibatuma uyirwaye areka gutekereza. Bo bamufasha kubona cya kintu atinya nk’igisanzwe. Nubwo yakumva ari kibi ariko ntibimubuze amahoro.

Dore imirongo yo muri Bibiliya yagufasha kumva ko iyi ari indwara n’icyo wakora ngo uyirinde.

 1 Petero 5:7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.
 Zaburi 34:5 Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose.
 Zaburi 55:23 Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.
 1 Abakorinto 14:33 kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro. Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera,
 Zaburi 4:9 Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.

Iyo mirongo igaragaza ko Imana yifuza ko abayisenga bagira ibitekerezo biri hamwe, bidahora mu ntambara yo kumva ko bakoze ibyaha kandi bitanahari. Imana ibifuriza amahoro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.