Ifoto yasangijwe ku rubuga rwa Instagram na mind_set_wisdom ku wa 21 Nyakanga 2025 yakomeje kuvugisha benshi, kubera ubutumwa bukomeye itanga ku buzima butagenze kimwe kuri bamwe bahuriye mu ishuri rimwe.
Iyo foto igaragaza icyumba cy’ishuri cy’intebe zingana, ariko buri ntebe yanditseho iherezo ridasanzwe—hari izanditseho amagambo nk’“umuganga,” “utarabashije kubona akazi,” “umugore wabaswe n’ibiyobyabwenge,” “umukire,” “uwiyahuye,” “umushakashatsi,” “umusazi,” “umupfu,” “umwarimu,” “utagira aho aba”, n’ayandi agaragaza uko ubuzima butabereye bose bumwe.
Ifoto iriho amagambo agira ati: “Same room, Different futures” (Icyumba kimwe, ahazaza hatandukanye), yahise iba isomo rikomeye ku bayibonye, ibashishikariza gutekereza ku mikorere y’ubuzima, iherezo ry’abantu, n’impamvu bitajya bisa—nubwo hari byinshi byabayeho mu buryo bumwe, nk’ishuri rimwe.
Iyi foto, n’ubwo yagaragajwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ihuye neza n’ukuri ko muri Bibiliya kwerekana ko abantu bashobora kuba baratangiriye hamwe ariko ntibagere ku iherezo rimwe. Bibiliya idusaba kwinjira mu irembo rifunganye, kuko ari ryo riganisha ku buzima. - (Matayo 7:13-14).
Abari kuryinjiramo muri iyi minsi ni bake, nyamara bose baryinjiramo bakiri mu isi. Ishuri rimwe, icyumba kimwe ni Isi twese twavukiyeho, tubayeho, ariko ibyerekezo biratandukanye: inzira ngari, inzira ifunganye!
Aya magambo ya Yesu agaragaza ko abantu benshi banyura mu nzira zitandukanye, bamwe bakagera ku buzima nyakuri, abandi bakabura amahirwe yo kurugeraho.
Nanone, Umubwiriza 9:11 havuga ibyo umwanditsi yabonye, aho ngo yiboneye ko isi itari iy’abafite imbaraga, ngo intambara itsinde abashoboye, umugati ntubonwe n’abanyabwenge, ubukire ntibube ubw’abanyabwenge, icyubahiro ntigihabwe abitonda, asoza avuga ko abo bose ibyago n’amahirwe bibahuriraho nta we bisize.
Ibi bitwibutsa ko nubwo twese twabaye mu cyumba kimwe cy’ishuri, ubuzima butugendekera mu buryo butandukanye, nk’uko iyo foto yabyerekanye. Bibiliya ntihakana ko hariho ubusumbane, ibigeragezo, cyangwa imibereho iteye agahinda, ariko iduha ihumure ko Imana ibona byose kandi igaha buri wese amahirwe yo guhindura ubuzima bwe.
Yatumenyesheje ko imigambi yayo kuri twe hamwe n’ibyo yibwira kutugirira ari ukuduha amahoro no kuduha iherezo ryiza.- (Yeremiya 29:11)
Ibi bihumuriza abantu bose baba bari mu ntebe zifite amazina ateye agahinda nk’“umusinzi,” “uwiyahuye,” cyangwa “umupfu,” ko Imana ibafitiye umugambi mwiza bashobora kugeraho nibayisanga.
Abantu benshi basangije ibitekerezo kuri iyo foto, umwe yaranditse ati: “Byankoze ku mutima. Twese dutangirira mu ishuri rimwe, ariko si ko tuhasohoka mu buryo bumwe.”
Undi na we ati: “Uburezi ni igice kimwe gusa. Hari n’ibindi byinshi bidutandukanya—umuryango, agahinda, amahitamo.”
Abayobozi b’amatorero n’abigisha b’Ijambo ry’Imana bashobora gukoresha iyi foto nk’isomo ry’ingirakamaro mu kugaragaza ko ubuzima bukeneye ubuyobozi bw’Imana kugira ngo iherezo ry’umuntu ribe ryiza.
Nubwo twaba twarize hamwe, Bibiliya itwibutsa ko iherezo ryacu rishingira ku byo duhitamo. Mu Gutegeka kwa Kabiri 30:19, Imana yabwiye Abisirayeli ko yabahaye amahitamo y’ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo, ibashishikariza guhitamo ubugingo ngo babeho, bo n’urubyaro rwabo.
Iyi nama ikomeye iracyakurikira abantu bose n’uyu munsi: hitamo ubugingo. Uretse ibyo umuntu yize, icyo yemera n’icyo akora ku bwo kwizera ni byo bishobora guhindura intebe yanditseho “umupfu” ikaba “umukiranutsi.”
Ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ibyicaro by’abahoze bigana, buri kimwe cyanditseho iherezo ridasanzwe, yahaye abantu benshi isomo rikomeye. Bibiliya, nk’igitabo cy’ubwenge bwo hejuru, ishimangira ukuri ko ahazaza h’abantu hatandukanye, ariko ikanakomeza kwerekana ko amahitamo yo kwizera no kuba inyangamugayo mu maso y’Imana ari yo azana iherezo ryiza.
Ishuri rimwe (isi) ahazaza hatandukanye (ubugingo buhoraho/kurimbuka iteka)